Uhagaze, aritonde atagwa

Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya V gisanzwe B

Amasomo: 1 Bami 11,4-13; Z 105; Mk 7,24-30

Kwemera no gukurikira Imana bisaba guhozaho, kwivugurura buri munsi no kwirinda kwirara. Iyo umuntu yiraye, akitwara nk’uwarangije urugendo, isaha n’isaha Sekibi yamugwa gitumo igahindura ubusa urumuri rw’Ivanjili yari yarakiriye. Yego ni ngombwa ko turirimba agakiza twakiriye muri Kristu, ariko na none si byiza kwidamararira ngo umuntu avuge ko yakijijwe, ko ari umurokore waheraheje agakiza! Ubukristu ni urugendo rusaba guca bugufi, kwakira ingabire y’Imana buri gihe, kwigorora n’Imana n’abavandimwe umunsi ku wundi kugeza tuvuyemo umwuka. Nta we ugirwa umutagatifu, umwe wiyambazwa, atarapfa!

Ibi ni byo tuzirikana mu isomo rya mbere: Umwami Solomoni yategetse neza, ashimwa na buri wese ndetse n’Imana yaramwishimiraga. Ndetse bamwe bamufataga nka Musa mushya woherejwe n’Imana ngo ateze imbere igihugu! Nyamara se ntiyiraye, maze mu masaziro ye abagore bamuhindanya umutima bawerekeza ku zindi mana: ibigirwa-mana! Koko umunyarwanda yavuze ukuri ati “nta gahora gahanze”. Njye nakongeraho nti “nta gahora gahanze niba kadashingiye ku Mana ngo gashinge imizi kuri yo mu buryo buhoraho”.

Koko iyo umuntu adakomeje kurangamira Yezu Kristu, kumukomoraho imbaraga no mumuyoboraho byose, n’aho yakora ibitangaza gute, amaherezo bipfa ubusa. Mu mateka y’isi, tuzi benshi bagiye bagaragara nk’abakoze ibitangaza, bashimwaga na benshi mu bigaragara…yamara iyo bateraga Imana umugongo, byose byarangiraga nabi cyane.

Usenyera icyaha, akora nk’usenyera “imiswa”: ahozaho. Nta kwirara kuko Shitani ihora izerera ishaka uko yaduconcomera. By’umwihariko ihiga bukware abayobozi bakomerwa amashyi kugira ngo ibakoze isoni maze ibyubahiro bahabwaga bizarangire nabi. Birakwiye cyane ko abayobozi mu nzego zose biyoroshya maze ibyo bashinzwe bakihatira kubyuzuza barebeye kuri Yezu Kristu, bavuga rumwe na we kandi bakamuganishaho imigabo n’imigambi bifitemo. Byaba byiza kandi abemera bumva ko bateye agatambwe mu kwemera, bagiye boroshya, bagacisha make, bagahora bivugurura ntibiyumve nk’abacakiye burundu agakiza. Ntibakwiriye kwiyumvisha ko bari mu gice cy’abarangije kugera mu ijuru-kandi bakiri hano ku isi- ko batandukanye n’abandi batarakizwa. Tuzi benshi bagiye biyita abakiriye agakiza, bakishongora ku bandi, nyamara mu gihe gito tukababona bararambitse agakiza biberaho uko Shitani ibishaka! Dusenge, duhozeho, ntitukirare, duhore twikubita imbere y’Imana yuje impuhwe kandi twiyumve buri gihe nk’abakene bakeneye Imana kuko rwose tukiri ahantu h’amarira menshi!

Uko kwiyoroshya ni ko kwaranze uriya mugore w’umunyamahanga watakambiye Yezu ngo amukirize umukobwa. Mbere na mbere yemeye ubutindi bwe imbere ya Yezu. Ati, koko simbarizwa mu batowe bagenewe umukiro. Ntabarizwa mu bana b’Ingoma y’ijuru! Uwo mwanya arawemera, yariyakiriye! Nta kaga nko kubona umuntu utiyakira uko ari mu bwoko bwe, mu ruhu rwe, mu kwemera kwe! Aravunika cyane iyo yihaye kwigira uwo atari we! Uriya mugore ntakeneye kurira ku meza y’”abana”, utuvungukira twaguye mu nsi y’ameza, tumwe tugenewe ibibwana, natubona biraba bihagije, turamunyura rwose! Ibi ni byo rwose, sinkeneye ingabire nk’izo Papa afite cyangwa Musenyeri kanaka kugira ngo mbe umutagatifu. Yezu ampe ibinkwiriye, ku rwego rwanjye, biraba bihagiye. Yezu, utwumve, uduhe kwakira ibyo utugera byose bijyanye n’ikigero cyacu n’abo turi bo. Mubyeyi Bikira Mariya, duhe kworoshya, kwakira ibyiza by’ijuru tugenewe, kubibemo neza twubaka ubuvandimwe nyabwo, kuri ubu n’igihe tuzapfira. Amina.

Padiri Théophile NIYONSENGA/Espagne

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho