Uhagaze neza mu by’Imana, Imana nayo iba mu bye

Inyigisho yo ku ya 05 Nyakanga 2017, kuwa gatatu w’icyumweru cya 13 gisanzwe, Umwaka A.

AMASOMO : Intg 21,3.8-21 ; Zab 34 (33),7-8.10-13; Mt 8,28-34.

         Imana ni Indahemuka kuko ikomera ku isezerano ryayo. Tumaze iminsi twumva uburyo Imana ubwayo ari yo yisangiye Abrahamu ikamusaba kwimuka mu gihugu yari atuyemo cy’Ubukarideya, ngo ajye mu gihugu cya Kanahani, igihugu gitemba amata n’ubuki. Abrahamu ntiyigeze ashidikanya, yabadukanye ukwemera, ukwizera n’urukundo byuzuye. Yagiranye n’Imana isezerano ryo kuzagira umuryango mugari, ariko Abrahamu agacibwa intege no kubona ageza mu zabukuru nta kana afite. Ibyo Abrahamu yabonaga byose n’ibyo yabwirwaga byose yabishimiraga Imana. Uyu munsi twumvise uburyo yakirana ubwuzu n’ibyishimo umwana Imana imuhaye, akamwita izina rya Izaki kandi yabwiwe n’Imana.

Kugira ngo turonke ibyo twifuza dusabwa kwihangana mu kwemera. Abrahamu n’umugore we Sara barihanganye bategereza bihanganye ko ugushaka kw’Imana kubuzurizwaho. Imana yarabumvise maze irabasura kugira ngo isohoze umugambi n’isezerano ryayo maze ibaha umwana kandi bari bamukeneye. Umwana Izaki yavutse bamukeneye cyane maze isezerano ry’Imana riruzuzwa. Imana igenera umuntu wese umwanya umukwiye, yageneye Hagara n’umuhungu we umwanya ubakwiye, mu gihe uyu Hagara yari yihebye nta we umwitayeho, babonye ko Imana yumvise amaganya yabo, ntitererana abayo, abayikunda kandi nabo bayikundira. Imana yabahaye amazi baburaga, ibaha n’aho batura, ibatuza mu butayu bwa Parani bahagirira umugisha n’amahoro uko Uhoraho abyifuza.

Ikibi gihunga kandi kigatinya Imana. Ivanjili y’uyu munsi iratwereka, ikanatwumvisha ko n’ubwo shitani yakwigira nabi ite, ikangiza ubuzima bw’abana b’Imana, Yezu yayitsinze burundu. Mu buzima bwa muntu hari ubwo usanga yakora ibyo yishakiye, agaha sekibi, sekinyoma urwaho mu buzima bwe, akabaho nta we atinya cyangwa yubaha, bikagera aho n’abandi bantu bakamutinya, abandi bakamuhunga kubera ibikorwa bye bibi kandi bitaboneye. Umuntu nk’uyu ni uwo gusabirwa. Iyo Nyagasani Yezu ahuye n’umuntu nk’uyu, icyo akora ni ukumukiza akamwirukanamo roho mbi imurimo kabone n’ubwo yaboroga cyangwa ikihisha igira ngo batayibona. Nyamara Yezu we aba ayibona. Iramutinya!

Ni byiza ko mu buzima bwacu tugira aho duhurira na Nyagasani Yezu ngo adukize. Ese mu buzima bwawe hari aho waba warahuriye na Yezu? Waba waremeye gukizwa na We? Ese yaba yaragusize akikomereza cyangwa muracyari kumwe? Hari indwara nyinshi zinyuranye tugira, ariko tutiyiziho, n’umwanzi wacu ntatume tuzimenya. Ni byiza kwiyereka no gushaka guhura na Yezu We uzizi kuturusha, akadukiza. Guhura na Yezu bisaba guhaguruka, ugafata icyemezo, ugacika ku ngeso mbi zose kandi ugafata ingamba zo kutazasubira! Nyagasani yita kubamusanga kandi akabagirira Impuhwe.

Mwayiteguriwe na Padiri Thaddée NKURUNZIZA, Diyosezi ya Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho