Uhamya Yezu igihe cyose azabana na we iteka

Inyigisho yo ku cyumweru cya 10 Gisanzwe B, turizihiza mutagatifu Karoli Lwanga.

Amasomo: 2Mak7,1-2.9-14; Rm8,31b-39; Yh12,24-26

Ushaka kumbera umugaragu nankurikire,maze aho ndi, abe ari naho umugaragu wanjye azaba

Bavandimwe Kristu Yezu akuzwe,

None turahimbaza umunsi w’abalayiki. Ni umwanya wo kuzirikana ku iyogezabutumwa rikozwe n’abalayiki ndetse n’umwanya wabo muri Kiliziya. Abalayiki ni igice kinini cy’abakristu muri kiliziya kuko usibye abari mu nzego z’ubusaserdoti nyobozi abandi basigaye babarirwa mu balayiki. Uruhare rwabo mu buzima bwa kiliziya ni ndasimburwa kandi ubuhamya bwabo bwomamara kugera ku mpera z’isi.

Mu guhimbaza uyu munsi w’abalayiki byahuriranye no kwizihiza mutagatifu Karoli Lwanga umwe mu balayiki baturi hafi, hano hakurya i Buganda wabaye imena mu bukristu, akemere kuba umuhamya weruye wa Yezu Kristu kugera n’aho guhara amagara ye kubera uwo yemeye. We na bagenzi be nkuko Kiliziya yemeje kubahimbaza taliki 03 kamena buri mwaka, ni intwali tugomba kureberaho mu nzira igana Imana. Reka tugire icyo tubavugaho:

Abahowe Imana makumyabiri na babiri b’Abaganda, batwibutsa abahowe Imana mu myaka ya mbere ya Kiliziya. Babishe urw’agashinyaguro, bamwe babacagagura ingingo zose, abandi babagabiza inyamaswa, abandi babaca imitwe. Abagera kuri cumi na batatu muri bo babahambiriye mu miba y’imbingo barakongeza, batikiriramo. Muri abo bose harimo abakuru n’abato : Matiyasi Mulumba yari afite imyaka mirongo itanu, Kizito we yari afite cumi n’itatu. Abenshi bari abasore bo mu kigero cy’imyaka cumi n’itandatu na makumyabiri n’ine.

Igicumuro cyabo ngo cyari uko ari abantu bakunda gusenga. Baza no kuzira ko bangaga ingeso mbi z’ubusambanyi zari zaraheranye umwami Mwanga n’intore ze.

Abo baziranenge bakomezwa cyane na Karoli Lwanga wari mukuru muri bo, abatiza bane bari batarabatizwa. Ubugizi bwa nabi bw’umwami Mwanga, bwahitanye abakristu benshi b’abagatolika n’abaprotestanti. Kuva ku wa 15 Ugushyingo 1885 kugeza ku wa 27 Mutarama 1887, hishwe abakristu barenze ijana. Umunsi wahebuje iyindi ni uwo ku itariki ya 3 Kamena 1886, igihe batwikiye abakristu mu miba y’imbingo i Namugongo. Kuva kera kugeza na n’ubu, amaraso y’abazira ukwemera Imana ni imbuto yera abakristu benshi.

Ubwo butwari bwabo nibwo amasomo yose ya liturjiya ya none agarukaho.

Kimwe mu bigaragaza ko twemeye kuba abahamya ba Kristu byeruye, ni ubutwari bwo kwigobotora ibyo ku isi tugasonzera iby’ijuru. Ni ukutihambira ku buzima bwo ku isi tugaharanira ijuru. Ubwo butumwa abahowe Imana bahora babutwibutsa iyo dusomye amateka y’ubuzima bwabo.

Gusa iyo dusomye ubuhamya bwabo, dusa n’abasusumira twumva imibabaro bahuye nayo. Inkuru z’abahowe Imana kuva kera zikubiyemo ibintu biteye ubwoba.

Mu isomo rya mbere, twumvise ibyabaye kuri bamwe mu Bamakabe, abavandimwe barindwi na nyina ubabyara. Dushobora kwibaza niba umwami Antiyokusi yari afite umutima wa kimuntu! Yari afite umutima wa kinyamaswa. Umuntu wese ugira nabi kuriya, umugome ubabaza abandi kandi na we afite umubiri, umuntu wishimira kwica urubozo abandi, uwo aba yifitemo ubunyamaswa bukabije. Igihembo cye ni umuriro w’iteka aho azahekenya amenyo ubuziraherezo amaze kwidagadura by’akanya gato muri iyi si! Cyakora nta we uvuma iritararenga, ni ngombwa gusabira abari ku isi bafite umutima wa kinyamaswa; kubasabira guhinduka bakagengwa n’amatwara ya Yezu Kristu, umwami w’urukundo, ineza n’amahoro.

Imana Data Ushoborabyose yahaye abamakabe twumvise umwuka wo gutangaza ukuri muri ibyo bihe. Nta muntu ku bwe wavuga amagambo bavuze imbere y’ububabare nka buriya: “Twiteguye gupfa aho guca ku mabwiriza y’abasekuruza bacu…..Wa mugome we! Uratwambura ubuzima turimo ariko Umwami w’isi azatuzura, tubeho iteka….Iyi myanya y’umubiri nyikesha Nyir’ijuru, nayisuzuguye ku mpamvu y’ishyaka ry’Amategeko ye. Ni We nizeye ko azayinsubiza…..Ikiruta ni ukugwa mu biganza by’abantu upfanye icyizere uhabwa n’Imana cy’uko izakuzura.”

Bariya bavandimwe, batinyutse kuvugana ubutwari ayo magambo babona neza ububabare ndengakamere bwabakorerwaga: kubavanaho uruhu bumva, kubaca ingingo z’umubiri buhoro buhoro, kubaca ururimi, kubakaranga ku bikarayi byaka umuriro n’ibindi… N’abahowe imana b’i bugande, ni nk’uko byabagendekeye nkuko twabibonye haruguru.

Ubwo buhamya bwose bwa bakuru bacu tuzirikana none buradufasha gukuramo inyigisho zikurikira:

Gukurikira Yezu Kristu birashobokaka. Muri iki gihe abantu bakunze cyane ubuzima bworoshye rimwe na rimwe umusaraba ukaba ikintu tudashaka kumva. Nyamara, kuba umukristu si ukudamarara cyangwa kwigira injiji imbere y’amanyanga, amariganya n’ubugome bwo mu isi. Gukurikira Yezu , bisaba kwemera ubuzima nk’ubwe n’abamaritiri be kabone n’aho byadusaba gutotezwa. Iyo ni yo ikwiye kuba intego yacu muri Kiliziya.

-Kugira inyotay’ijuru: muri minsi bakunze gukoresha amagambo Inzozi cyangwa Icyerekezo. Kugira inzozi/icyerekezo cy’ijuru. Ubuhamya bw’abahowe Imana butwongerera ukwemera n’imbaraga za roho mu kwifuza kuzajya mu ijuru. Ibyishimo abo bavandimwe bari bafite, ni ikimenyetso simusiga cy’uko ubuzima beretswe na Yezu Kristu ari ukuri kandi buganjemo ibyishimo n’umunezero bidashira.

Nka Mutagatifu Kizito umwe mu bahowe Yezu bakiri abana, umunsi babashoreye bajya kubakembana ubugome, yagendaga yishimye ameze nk’ugiye mu munsi mukuru. Ni byo koko, wari umunsi mukuru wo kwinjira mu ijuru. Birazwi ko umuntu uhowe ukwemera kwe muri Yezu Kristu nta makoni yandi, ahita yinjira mu ijuru.

Twasabira cyane ba bandi biha kurangwa n’ubugome bibwira ko ngo barimo kurwanira ukwemera: ba bandi bizirikaho ibisasu bagapfa bahitanye n’abandi…ngo bibwira ko ari ijuru baharanira…ntushobora kuvuga ko uharanira ijuru, usize uhemutse ku isi.

-Indi nyigisho, ni ugusabira abatorewe kuyobora umuryango w’Imana kugira ngo bahorane ubutwari bwo kubaho mu kuri aho kunywana n’akarengane n’amafuti kubera gutinya imibabaro.

Mu guhimbaza iki Cyumweru, tunahimbaza umunsi w’abalayiki, dukomeze gusabira abo bose bashyizweho ikimenyesto cy’umusaraba ku gahanga babikesha Batisimu bahawe bakomeze koko kuba ingingo nzima za Kristu. Dusabire abandi natwe twisabira tubinyujije kuri bakuru bacu batubanjirije, kugira ngo ubutwari bagize bagashirika ubute, bakemera gupfira Kristu natwe bituronkere ingabire zidufasha kutagamburuzwa imbere y’ibyo byose bishobora kudutesha inzira yo guhamya Yezu Kristu aho turi hose, mu mvugo n’ingiro.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA, KIRUHURA/BUTARE.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho