Uhoraho aguhe umugisha n’amahoro

Mariya Umubyeyi w’Imana, C, 1/1/2019

Amasomo: 1º. Ibar 6, 22-27; Zab 67 (66), 2-8; Gal 4, 4-7; Lk 2,16-21.

1.Dutangiye umwaka mushya wa 2019. Nk’uko bisanzwe, tuwutangira twisunga Bikira Mariya Nyina w’Imana. Ibihe turimo ni bishya kandi ni na byo bya nyuma. Ni ibya nyuma kuko igihe cyarageze. Igihe Imana Data Ushoborabyose yigeneye ngo Umwana wayo aze kubwiriza isi igikwiye. Uwo Yezu Kirisitu ni we byose bikesha kubaho. Gutangira umwaka neza ni ugutaguzanya na we.

2.Dutangiranye umwaka icyizere gikomeye. Tuwutangira tutihebye. Nta kwiheba, nta guhangayika kuko umugisha w’Imana Data Ushoborabyose uzaduherekeza. Kuva kera Imana yashatse ko muntu abaho mu ituze n’amahoro. Ibyo abikesha umugisha wayo. Nta handi handi yakandira. Ni ukugendera mu mucyo n’imbaraga ahabwa na Yezu Kirisitu. Mu Isezerano rya Kera, Aroni yahawe ububasha bwo guha umugisha abana bose ba Isiraheli. Aroni uwo murumuna wa Musa ni we wabaye Umusaseridoti Mukuru wa mbere mu Bayahudi. Imana yifashishaga abasaseridoti bakuru igahundagaza ibyiza byayo ku bayoboke bose.

3.No mu Isezerano Rishya kandi rizahoraho iteka, umugisha w’Imana uratangwa. Yezu Kirisitu yasigiye intumwa ze n’abazazisimbura bose ububasha bwo guha umugisha abantu bose bazemera izina rye. Petero n’izindi ntumwa bakoze uwo murimo wa ngombwa kugeza basanze mu ijuru uwabitangiye. Ababasimbuye na bo babuganijwemo izo mbaraga zitagatifuza mu izina rya Yezu Kirisitu. Rero, Papa, abepisikopi n’abapadiri, ni bo muri iki gihe bakora umurimo ufitanye isano n’uwo Aroni yakoze kera cyane. Umurimo wabo urashyitse uruzuye rwose kuko ukomora ububasha mu gitambo kimwe rukumbi cya Yezu Kirisitu.

4.Umugisha utangwa n’abasaseridoti muri Kiliziya mu izina rya Yezu ufite uruhare mu kubuganiza mu bantu imbaraga zituma bajya kubwira abandi ibyerekeye Yezu wavukiye i Betelehemu. Mbese nk’uko abashumba bahishuriwe n’umumalayika bakihutira kujya kureba uwo Mukiza wavutse, ni na ko uwabatijwe wese yarigishijwe yibonera ikuzo rya Yezu maze agahimbazwa no kubimenyesha abandi bose.

5.Abasaseridoti basabirwa kwitangira umurimo mutagatifu bahawe kandi biyemereye nta gahato. Bashishikarira guha umugisha abantu bose bemera gukizwa na wo. Bahawe ku buntu, bagomba no gutanga ku buntu. Imbaraga za Yezu Kirisitu zibarimo zikwiza umwuka w’ubutungane muri bose.

6.Umwaka mushya tuwutangirana izo mbaraga z’umugisha duhabwa. Ni zo zituma duhagarara tugakomera mu byo duhura na byo muri iyi si. Ibitubuza amahoro tubasha kubyihanganira duhanze amaso uwadupfiriye ku musaraba. Kuri iyi tariki, Papa atanga ubutumwa bwihariye bw’amahoro kuko ni n’itariki ngarukamwaka yo gusabira amahoro isi yose. Mu butumwa bwa none Papa yibukije ko politike nziza ari yo musingi w’amahoro. Tuzirikane cyane abantu badafite amahoro ku isi yose. Benshi muri abo baranashonje. Barakennye ibi bitavugwa. Afurika irimo abakene benshi cyane kandi nyamara yuzuye zahabu n’indi mitungo kamere yanabeshaho isi yose. Politike mbi ni yo kabutindi mu bihugu haba ku rwego mpuzamahanga haba mu bihugu rwagati. Twifatanye n’abababaye bose n’abababajwe cyane. Tujye ku mavi dusenge. Igihe kizagera abashinzwe gutunganya ibya rubanda bakire Urumuri rwa Kirisitu bakire akabi.

7.Yezu we Mahoro yacu ari kumwe natwe. Bikira Mariya Nyina w’Imana na we araduhakirwa. Abatagatifu Furujansi wa Ruspe na Manweli (Emmanuel) badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho