Inyigisho y’Umunsi mpuzamahanga wo gusaba amahoro ku isi, 01 Mutarama 2015
Bikira Mariya, Umubyeyi w’Imana.
1.Bakristu bavandimwe uyu munsi wa mbere w’umwaka ni umunsi wo gusenga dusaba Imana amahoro. Ni umunsi wo kwiragiza Imana kugirango uyu mwaka mushya dutangiye uzatubere uw’amahoro kandi tugirango n’indi myaka yose irimbere izatubere iy’amahoro. Mu gushaka amahoro no kubaka amahoro, dusaba Imana kuko ariyo soko y’amahoro nyakuri. Imana yaduhaye Umwana wayo Yezu Kristu avuka mu bantu, atura mu bantu kugirango aduhe amahoro. Abamalayika igihe bamanuka mwi juru hejuru ya Betelehemu basingiza Imana bizihiza ivuka ry’Umwana w’Imana kwisi bagiraga bati, “Imana nisingizwe mu bushorishori bw’ijuru kandi mu nsi abo ikunda bahorane amahoro” (Lk 2,14). Nyagasani Yezu Kristu ubwe rero waje kuba muri twe “niwe mahoro yacu” (Ef 2,14). Iyo turi kumwe nawe tuba dufite amahoro, tuba turi mu mahoro.
Ku munsi wambere w’umwaka nanone tuba dusaba umugisha w’Imana kugirango uzaduherekeze mu mwaka mushya wose ndetse n’indi izakurikiraho. Mu isomo rya mbere twumvise Uhoraho abwira Musa uko abasaserdoti bazajya basabira umugisha umuryango w’Imana. Ati, “Uhoraho aguhe umugisha kandi akurinde…akwiteho kandi aguhe amahoro” (ibar 6,24-26). Umugisha uhebuje dushobora kugira ni uko tuba turi kumwe n’Imana. Niwo mugisha ubumbiyemo indi migisha yose ibaho. Nyagasani iyo turi kumwe araturinda ntacyo twaba. Nyagasani iyo turi kumwe atwitaho kandi tuba turi mu mahoro. Nk’uko Pawulo Mutagatifu abivuga, “niba Imana turi kumwe, ninde waduhangara?” (Rm 8,31)
Amahoro ya mbere rero, amahoro ashingiyeho andi mahoro yose, ni amahoro y’Imana. Iyo twiyunze n’Imana, iyo dusabana n’Imana tuba dufite amahoro ahamye kandi arambye. Iyo dufite amahoro tuba dushobora no kuyaha abandi nah’ubundi ntabwo dushobora guha abandi amahoro tutayafite, kuko ntawutanga icyo adafite. Iyo umuntu atiyunze n’Imana, iyo adasabana n’Imana abura amahoro bigatuma rero ayabuza n’abandi.
2.Mu butumwa Papa Fransisiko yatwoherereje kuri uyu munsi wo gusaba amahoro ku isi yose ahereye kw’isomo rya kabiri ry’uyu munsi agira ati Ntitukiri abacakara b’icyaha ahubwo turi abavandimwe. Imana yaduhaye kuba abana bayo muri Yezu Kristu kandi koko turi bo. Ntabwo rero tukiri abacakara ahubwo turi abagenerwamurage. (Gal 4,6-7). Imana niyo dukesha kuba abavandimwe kuko mu byukuri ubuvandimwe bwacu icyo bushingiye nuko Imana itubereye umubyeyi. Iyo icyaha gitandukanyije umuntu n’Imana, bwa buvandimwe mu bantu burasenyuka kuko ntacyo buba bucyubakiye. Nta sano y’ukuri abantu baba bagifitanye. Noneho rero cya cyaha iyo kigize abantu abacakara bituma amahoro n’umubano mubantu bihungabana. Nyirubutungane Papa Fransisiko agaragaza ukuntu ubucakara bw’icyaha byokamye muntu bituma umuntu acumura ku Mana kandi agahemukira abandi asenya ubuvandimwe. Ibi bigaragara mu mateka ya Muntu kuva ku gihe cya Adam na Eva, igihe banze kumvira Imana, aho gukora uko Imana ibasaba bagashaka gukora ukwabo. Uku kwigomeka ku Mana kwatumye ubuvandimwe mu bana babo busenyuka Gahini yica umuvandimwe we Abeli kubera ishyari. Kuva icyo gihe rero uko abantu bitandukanya n’Imana ninako bagenda basenya ubuvandimwe bafitanye bagirira nabi abandi mu buryo bunyuranye bigatuma amahoro kwisi ahungabana.
3.Ku buryo bw’umwihariko Papa Fransisiko aradushishikariza guharanira amahoro no kuyubaka twamagana kandi turwanya ubucakara buriho muri iki gihe cyacu. Papa agaragazako hari “icyorezo cyo gukoresha abantu nk’abacakara gikomeza gukwira hose, kirushaho kubangamira bikomeye imibereho rusange n’umuhamagaro wo gukomeza imibanire y’abantu bishingiye ku kubahana, ku butabera no ku rukundo. Icyo gikorwa kibi cyane kigeza aho kitubahiriza agaciro n’uburenganzira shingiro bw’undi muntu, kikanaburizamo ubwigenge n’icyubahiro bye, kiragenda cyigaragaza mu buryo bwinshi.” (Ubutumwa bwa Papa Fransisiko no.1)
Nubwo ubucakara ari icyaha cyamaganwe kera nk’icyaha kibangamira uburenganzira bwa muntu “muri ibi bihe turimo haboneka abantu batabarika – abana, abagabo n’abagore bo mu byiciro byose – bavutswa ubwigenge kandi bahatirwa kubaho nk’abacakara.” (Ubutumwa bwa Papa no.3) Akomeza agira ati “Ndatekereza abakozi batabarika, ndetse barimo n’abana bato, bakoreshwa agahato mu mirimo itandukanye, haba mu buryo buzwi cyangwa butazwi, mu mirimo yo mu rugo cyangwa mu buhinzi,mu nganda no mu binombe by’amabuye y’agaciro, haba mu bihugu bifite itegeko rigenga umurimo ritari ku rwego mpuzamahanga, cyangwa mu bihugu usanga batubahiriza itegeko rigenga umukozi.” (Ubutumwa bwa Papa no.3)
“Ndatekereza abantu bashorwa mu buraya kubera ubwoba, bamwe muri bo abenshi usanga ari abana bato, ndetse n’abakoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato; abagore bahatirwa gushyingirwa, abagurishwa hagamijwe kubashyingira ku gahato cyangwa abahabwa umwe mu bagize umuryango nyuma y’urupfu rw’abagabo babo, kandi bakaba nta burenganzira bafite bwo gutanga cyangwa kudatanga icyemezo cyabo bwite.” (Ubutumwa bwa Papa no.3)
“Sinabura kandi gutekereza ku bantu bose, baba abato kimwe n’abakuru, bagurishwa kugira ngobakurwemo imyanya y’umubiri, bashyirwe mu basirikare, bakoreshwe ibikorwa bigamije inyungu bwite, cyangwa bitemewe n’amategeko nko gukora cyangwa gucuruza ibiyobyabwenge, cyangwa ibindi bikorwa byose bitemewe mu gihugu.” (Ubutumwa bwa Papa no.3)
“Hanyuma ndatekereza abantu bose bashimuswe n’udutsiko tw’iterabwoba, bakoreshwa bucakara nk’abarwanyi, ariko kandi ngatekereza cyane cyane abakobwa n’abagore bashorwa mu mibonano mpuzabitsina ku gahato. Benshi muri abo bagera ubwo baburirwa irengero, abandi akenshi baragurishwa, bicwa urubozo, bacibwa imyanya y’umubiri cyangwa bakicwa.” (Ubutumwa bwa Papa no.3)
Papa ararerekana zimwe mu mpamvu zituma abantu bagwa mu mutego w’ubucakara. “Usanga akenshi abagwa mu kaga ko kugurishwa no gukoreswa imirimo y’ubucakara, ari abantu bashakisha uburyo bwo kuva mu bukene bukabije, bizezwa kenshi imirimo idafashe, ari na yo ntandaro yo kugwa mu maboko y’abagome bakora ubucuruzi bw’abantu. Abo bagome bakoresha mu buryo bwa gihanga ikoranabuhanga n’itumanaho rigezweho kugira ngo bashukashuke urubyiruko, ndetse n’abana bato ku isi hose.” (Ubutumwa bwa Papa no.4)
4. Kugirango Imana idukize kandi itubohore ku ngoyi y’ubucakara bw’icyaha, yohereje umwana wayo ngo aze kuducungura atwitangira ku musaraba kuburyo « aho icyaha cyakwiriye, ineza yarushijeho kuhasendera … muri Kristu Yezu Umwami wacu » (Rom 5, 20. 21). Kristu, We « Mwana, Imana ikunda cyane» (reba Mt 3, 17), yaje guhishura urukundo Imana Data afitiye abantu. Umuntu wese utega amatwi Ivanjili kandi akisubiraho, ni we Yezu avuga ko ahinduka «umuvandimwe we, mushiki we na mama we» (Mt 12, 50), bityo akaba umwana Imana Se yishingiye kibyeyi (reba Ef 1, 5). (Ubutumwa bwa Papa no.2) Yezu Kristu rero niwe dukesha kongera gusana ubuvandiwe bwacu bwasenywe n’icyaha bukongera gusubirana. Biradusaba rero kwakira Yezu Kristu mu buzima bwacu nokumukurikira kugirango muri we dushobore kuva ku ngoyi y’ubucakara bw’icyaha tube abavandimwe n’abana b’Imana Data.
Kwitwa umwana w’Imana bijyana n’itegeko ryo kwisubiraho: « Nimwisubireho, buri muntu muri mwe abatizwe mu izina rya Yezu Kristu, kugira ngo ababarirwe ibyaha bye kandi muhabwe ingabire ya Roho Mutagatifu » (Intu 2, 38). Abantu bose bakiriye iyo nyigisho ya Petero ku bw’ukwemera no ku bw’imibereho yabo, binjiye mu buvandimwe bw’ikoraniro rya mbere ry’abakristu (reba1 Pet2, 17; Intu1, 15.16 ; 6, 3 ; 15, 23) : baba Abayahudi cyangwa Abagereki, abacakara cyangwa abigenga, (reba 1 Kor 12, 13 ; Gal 3, 28), ugasanga rero imitandukanire y’inkomoko n’imibereho by’abantu bidashobora gupfobya agaciro bwite ka buri muntu, cyangwa kumwambura umwanya we mu muryango w’Imana. Bityo rero, umuryango w’abakristu ni ahantu hari ubumwe burangwa n’urukundo hagati y’abavandimwe (reba Rom12, 10 ; 1 Tes 4, 9 ; Heb 13, 1 ; 1 Pet 1, 22 ; 2 Pet 1, 7). (Ubutumwa bwa Papa no.2)
Niyo mpamvu rero, bavandimwe, Inkuru nziza ya Yezu Kristu, Umwana w’Imana wigize umuntu ngo aducungure, ari inkuru nziza y’amahoro. Kwamamaza iyi nkuru nziza n’ukwamamaza amahoro. Kwamamaza Yezu Kristu n’ukwamamaza amahoro, n’ukubaka amahoro kuko Kristu ariwe mahoro yacu. Kubaka amahoro nokwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu ntibitana, birajyana. “Inkuru Nziza ya Yezu Kristu, ku bw’Imana « igira ibintu byose bishya» (Hish 21, 5), ifite ububasha bwo kugarura umubano hagati y’abantu ndetse no hagati y’umucakara na shebuja, ikagaragaza muri rusange ibyo abo bombi bahuriyeho: ukwishingirwa kibyeyi n’ubuvandimwe muri Kristu. Yezu ubwe yabwiye abigishwa be ati: « Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose » (Yoh 15, 15).” (Ubutumwa bwa Papa no.2)
Bavandimwe rero kuri uyu munsi twifatanyije n’umuryango w’Imana ku isi yose gusaba amahoro kwisubiraho no kwakira Yezu Kristu no kumwamamaza nibyo byubaka amahoro arambye kuko atugira abavandimwe basangiye Umubyeyi Imana Data ubwo buvandimwe dukesha Yezu Kristu akaba aribwo butuma amahoro y’Imana asagamba mu bantu.
Kuri uyu munsi kandi twizihiza umunsi mukuru wa Bikira Mariya Umubyeyi w’Imana akaba n’uwacu nawe kumukunda, kumwiyambaza nogukurikiza inama ze bizaduha amahoro. Bikira Mariya nk’ab’i Kana, natwe akomeza kutubwira ati “icyo ababwira cyose mugikore” ubundi muzagira amahoro. Twiyambaze n’uyu Mubyeyi, Umwamikazi w’amahoro kugira amahoro aganze iwacu no ku isi yose.
Mgr Antoni KAMBANDA
Umwepisikopi wa Diyosezi ya Kibungo
akaba na Prezida w’Inama y’Abipiskopi mu Rwanda ishinzwe Ubutabera n’Amahoro