Inyigisho: “Uhoraho akoresha ubutabera, akarenganura abapfukiranwa bose”

Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 17 gisanzwe, C, 2013

Ku wa 30 Nyakanga 2013

Yateguwe na Padiri Pascal SEVENI

Amasomo: Iyim 33,7-11.18-23;34,4-9.28; Zab 103(102),6-7.8-9.10-11.12-13; Mt 13, 36-43

Nk’uko Yezu yasobanuriye abigishwa be umugani w’umubibyi, ni na ko abasobanurira biherereye iby’umugani w’urumamfu mu ngano twazirikanye ku wa gatandatu. Nk’uko twabibonye icyo gihe, iyo Yezu aca uwo mugani ubona yitsitsa cyane ku kwihangana k’umubibyi utihutira kubagarira ingano ze arimbura urumamfu, ahubwo akabireka bigakurira mu murima umwe. Ariko iyo asobanura iby’uwo mugani ku buryo butomoye, hari ikintu gishya gihindura byose. Ni uko uko kwihangana gufite iherezo. Ni irangira rya byose aho ibintu bizivangura ku mugaragaro, ibibi ukwabyo n’ibyiza ukwabyo. Urujijo rwaterwaga n’uruvange rw’ibibi n’ibyiza ruzaba rurangiye. Abiyeguriye inabi bayihabweho umurage, n’ababeraho ineza bigende gutyo. Yezu rwose ntabica ku ruhande.

Mu gihe tugezemo tuzi ko hari abantu benshi batemera urubanza rw’imperuka, atari gusa abahakana Imana, ahubwo na bamwe mu bahanga mu by’iyobokamana. Bakemeza ko inyigisho z’iby’ihera ry’isi ari iterabwoba ryashyiriweho gukanga abantu kugira ngo birinde ikibi bakore icyiza. Bakavuga ko aho ibihe bigeze, bidakwiye ko abantu bakoreshwa icyiza n’ubwoba bwo gutinya umuriro w’iteka. Kuri bo ivanjiri igomba gufasha abantu gushira ubwo bwoba, bakegukira gukora icyiza mu bwigenge nta gahato. Nyamara icyo tubona cyo ni uko Yezu yigisha ku mugaragaro iby’urubanza rw’imperuka atabiciye ku ruhande. Kandi tuzi ko icyo agamije atari ukuduhahamura, ahubwo ari ukudukirisha ineza ye. Erega n’ubwoba burakiza! (“la crainte salutaire”). Twagira ubwoba cyangwa tutabugira, ukuri kuri muri iyi nyigisho ya Yezu ni ndakuka. Ni uko ubutabera bw’Imana bugomba kuzuzwa. Ubutabera bwa mbere ni uko ikibi kitagomba kwitiranywa n’icyiza ngo bishyirwe ku rwego rumwe. Icya kabiri ni uko abakora ibibi n’abakora ibyiza badakwiye guhabwa intebe imwe, bityo ntibashobora kugira iherezo rimwe kuko batakurikiranye inzira imwe. Uretse n’urubanza rw’imperuka ruzavangura inkozi z’ibibi n’abeza, n’imanza z’abantu hano mu isi ni cyo zigamije n’ubwo hari ubwo zitabigeraho ijana ku ijana. Iyo nyota y’ubutabera iri mu bana b’abantu igomba kumarwa na Nyir’Ubutungane bwuzuye, we ufite ubumenyi buhebuje bw’icyiza n’ikibi. Zaburi ya 103 iti “Uhoraho akoresha ubutabera, akarenganura abapfukiranwa bose”.

Abakristu turi abantu bihakanye Sekibi biyemeza, ku bwa batisimu, kuba abana b’Ingoma. Ntibatewe rero ubwoba n’urubanza rw’imperuka kuko bazi uwo bahisemo. Kandi kumuhitamo ni ukuzinukwa iby’abana ba Nyakibi. Icy’ingenzi rero si ukubunza imitima twibaza uko bizatugendekera, ahubwo ni ugukomeza inzira twatangiye nta buryarya nk’uko ya ndirimbo ibivuga ngo “Niba Uhoraho ari amahoro yawe,… ari ibyishimo byawe. Komeza inzira watangiye, wicika intege. Wahisemo neza, Nyagasani muri kumwe”. Ku rundi ruhande, tuzi ko iyo nzira itoroshye, ariko ayiduherekezamo adutera akanyabugabo, cyane cyane adusezeranya imbabazi ze igihe twatannye tukamugarukira twicishije bugufi. Ni Imana y’Intabera ariko kandi igira imbabazi. Ni nako yabwiye Umuryango wayo Israheli ibinyujije ku mugaragu wayo Musa iti “Ndi Uhoraho, Imana igira impuhwe n’ineza, itinda kurakara, yuje ubuntu n’ubudahemuka […] ariko ntireke guhanira igicumuro cy’ababyeyi mu bana n’abuzukuru babo, kugeza mu gisekuruza cya gatatu n’icya kane” (Iyim 34, 6-7). Umuririmbyi wa Zabuli na we akarata cyane impuhwe ze agira ati “ Ntatongana ngo bishyire kera, ntarwara inzika ubuziraherezo; ntaduhana bihwanye n’ibicumuro byacu, ntatwihimura akurikije amafuti yacu. Uko ijuru ryisumbuye kure hejuru y’isi, ni ko impuhwe ze zisagiranira abamutinya” (Zab 103, 9-11). Ngicyo ikinkomeza singanzwe n’ubwoba bw’urubanza, “ahubwo ndatwaza ngo nsingire Kristu, mbese nk’uko we ubwe yansingiriye. […] Ntwaza rero ngana intego, ya ngororano Imana iduhamagarira mu ijuru muri Kristu Yezu” (soma Fil 3, 12-14). Nimumfashe tugire iryacu iri sengesho Musa yavuze amaze kwerekwa ikuzo ry’Uhoraho no gutangarizwa izina rye: “Nyagasani, niba koko mfite ubutoni mu maso yawe, ngaho Databuja niyemere kugendana natwe. Yego turi umuryango ufite ijosi rishingaraye; ariko rero utubabarire ibicumuro byacu n’ibyaha byacu, maze utugire ubukonde bwawe”. Amen.

P. Pasikali Seveni

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho