Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro

1/1/2020: Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana

AMASOMO: 1º. Ibar 6, 22-27; Zab 67 (66), 2b-3.5.7.8b; .Gal 4, 4-7; 3º. Lk 2, 16-21

1.Ijambo ryiza rya 2020

Icyiza gisumbye ibindi byose umuntu yakwifuriza ni iki: “Uhoraho akwiteho kandi aguhe amahoro”. Buri mwaka kuri iyi tariki ibanza, Papa na we mu ijambo ageza ku isi yose, riba ryerekeye ayo mahoro umuntu wese yifuza. Umwaka uzumva warabayeho mu mahoro asesuye, uzaba ari wo mwaka mwiza mu buzima bwawe. Gutangira umwaka umuntu yishyize mu maboko y’Imana Data Ushoborabyose, ibyo ntako bisa. Isoko y’amahoro n’imigisha yose bituruka ku Mana. Ibinyuranya n’amahoro bidudunganya mwene muntu, ibyo dushatse twavuga ko bituruka kuri Shitani. Abantu bakorera iyo nyagwa, ni bo bakururira isi imidugararo. Mu butumwa bwa Papa uyu munsi, yagaragaje ko intambara n’ubushayamirane bwose buva ku bwibone, byose bivutsa mwene muntu icyubahiro n’agaciro Iyamuremye yamugeneye. Ubutumwa bwa Papa kimwe n’inyigisho zindi za Kiliziya n’izitangwa n’abapadiri none, zose zikangurira isi gushaka amahoro. Zirabwira abanyabubasha kuva mu nzira z’ubugwari butera intambara bakakira amahoro Umukiza watuvukiye yatuzaniye twese. Amajwi niyumvikane abwiriza abayobozi n’abayoborwa iyi ngingo ikurikira.

2.Kwambaza Izina ry’Uhoraho

Ibyiza by’amahoro n’imigisha yose dukeneye bituruka ku murimo Imana yatangiye mu bantu. Ububasha bwo ku isi bugira muntu umugaragu w’amafaranga n’ibitwaro byica, nta kamaro kabwo. Butesha agaciro bugahindura abantu ibikoko. Imana yo, ihora ihora ishaka kubatagatifuza. Ihora ishaka kubavana mu mukokwe baguyemo ikabereka umucyo w’ibyiza. Ijwi risaba amahoro niryumvikane hose. Ni na ryo Imana yifashisha igaha umugisha abayo bose. Umurimo abakuru b’ikoraniro bakora wo gutagatifuza imbaga ya Nyagasani, ni umurimo ngombwa abantu bose bakwiye gushyigikira. Imana yahaye ububasha Musa inamubwiriza gutoza Aroni n’Abahungu be bashinzwe guhereza ibitambo no kuyobora Umutyango w’Imana mu Masezerano adakemwa yagiranye na wo. Ibi biratwumvisha ko abahawe umurimo wo gukorera Nyagasani bashinzwe mbere na mbere gusabira umugisha abayoboke bose. Babavugiraho amagambo meza babuganiza mu mitima yabo Umwuka Mutagatifu w’Imana. Babafasha batyo kwambaza Izina ry’Uhoraho. Uwo ni umurimo ukwiye guhagurukirwa kuko henshi bataramenya uko bambaza iryo Zina.

  1. Intego y’uyu mwaka: Ca bugufi wakire umugisha.

Imbuto nziza zizera mu mitima, niduca bugufi tukakira umugisha w’Imana Data Ushoborabyose. Uhoraho azaguha umugisha kandi azakurinda. Azakurebana impuhwe agusakazemo inema ze. Azakwitaho azaguha amahoro. Azabikora yifashishije ibiganza we ubwe yisigiye amavuta muri Kiliziya ye. Intego nziza ikaba umugambi nyawo, ni iyo guhabwa umugisha muri uyu mwaka wose. Uzahabwa imbaraga zituma utsinda ibigeragezo uzahura na byo. Uzagira imbaraga zo kwihanganira ingorane. Ntuzapfukirana ukuri. Uzihatira ko ukuri kuyobora abavandimwe bawe. Uzirinda ibinyoma no kurimangatanya.

Uzabe umwana w’Imana koko. Uziyumvemo ubucunguzi bw’Umwana w’Imana. Azakurinda kugengwa n’amategeko y’umubiri. Uzishimira kuvuga muri Roho Mutagatifu uti: “Abba Data”. Uzumva uri umwana we ukunzwe kandi urinzwe. Uzishimira ko utakiri umugaragu n’umucakara w’isi. Uzibonamo umwana wigenga wizihiye Umubyeyi we wo mu ijuru. Umutima wawe uzerekera ku ijuru maze iby’isi ubibemo ufite ubwenge bw’ab’ijuru. Ntuzatinya kwamamaza ko Kirisitu ari Nyagasani. Mbese nk’uko ba bashumba i Betelehemu basazwe n’ibyishimo bakihutira kubwira bose Inkuru Nziza y’ivuka ry’Umucunguzi wa bene muntu.

Yezu Kirisitu we Ntangiriro n’Iherezo rya byose, nasingizwe n’ushaka amahoro wese. Bikira Mariya Mutagatifu Umubyeyi w’Imana, nahabwe impundu yatubyariye Umukiza. Abatagatifu na bo badufashe dutere imbere mu butungane tube intwari zikunda ukuri, dufashe abagowe, tuvugire abapfukiranywe, dutabarize abarengana bose. Uwo mutima uturange igihe cyose muri uyu mwaka mushya.

Padiri Cyprien Bizimana            

venenatis Curabitur tristique Praesent dictum libero. efficitur. pulvinar