Uhoraho arengera intungane, arayitabara

Ku wa 5 w’icya 4 cy’igisibo, B, 16/03/2018

Amasomo: Buh 2, 1a.12-22; Zab 34 (33), 17-23; Yh 7, 1-2.10.25-30

Bavandimwe,

Uko iminsi y’Igisibo igenda ivaho umwe umwe, turagenda dutera intambwe tugana ibyishimo bya Pasika. Amasomo twumva aratugaragariza uburyo urwango rw’abayahudi rugenda rwiyongera bashaka kwikiza Yezu. Isaha ni yo itaragera ariko imigambi mibisha yabo bayikomeyeho. Bashinze ibirindiro mu gucura imigambi mibi.

Amasomo y’uyu munsi aratubwira ku itotezwa ry’intungane. Mu gitabo cy’ubuhanga turabona imigambi mibi abagome bafite ku ntungane. Mu by’ukuri, intungane nta cyaha gifatika bayirega ariko icyaha gikomeye ifite ni uko ubuzima bwayo butandukanye n’ubwabo. Ubuzima bw’intungane ubwabwo bushinja abanyabyaha kuko imigirire yabo itandukanye ndetse iravuguruzanya. Ni yo mpamvu bavuga bati: “no kuyirabukwa byonyine biratubangamiye”. Bayifiteho imigambi mibisha bibeshya ko Uhoraho yayitereranye.

Mu Ivanjiri Yezu arashakishwa. Abayahudi barashaka kumwikiza. Niyo mpamvu rimwe na rimwe atakijya ahagaragara. Barashaka kumwica kuko ubuzima n’inyigisho bye bibabangamiye. Baramuhigisha uruhindu ndetse bashyizeho n’ibihembo by’abazamubazanira. Rubanda rwo ntirurasobanukirwa. Bazi neza ko Yezu ashakishwa ariko bagatangazwa n’uko agitinyuka kwigisha ku mugaragaro. Nyamara ni ukwibeshya cyane kuko Yezu adacecekeshwa n’abantu, ntibimubuza gukomeza ubutumwa bwe kugeza ku ndunduro. Imigambi y’Imana iraturenze nta bubasha dufite bwo kuyihagarika. Ni yo mpamvu akomeza kwigishiriza mu Ngoro nta mususu ndetse akoresha amagambo yuzuye ubuhanga: “Uwantumye ni We Munyakuri, Uwo mwe ntimumuzi. Jye ndamuzi, kuko ari We nkomokaho, kandi akaba ari We wantumye.”

Bavandimwe, kuba umukristu ku izina gusa biratworohera ariko kuba intungane biradukomereye cyane. Mu gihe bamwe baba bivuruguta mu isayo y’ibyaha ndetse bakibwira ko ari byo bibabereye, intungane yo iba iharanira gutera agatambwe igana inzira y’ijuru. Ibyo rero bikabangamira abanyabyaha. Ni yo mpamvu tuzasanga hari abantu duhora duha urw’amenyo kuko badakora nk’ibyo abenshi bakora bakaba bafite inzira zabo bagenderamo. Natwe nitwirinde kugendera mu ihururu ry’ibitekerezo cyangwa ibikorwa n’aho byaba bishyigikiwe n’abantu benshi tujye tubanza turebe niba bitabangamira n’ukwemera kwacu. Bayobozi mushinzwe kuyobora abantu mu nzego zinyuranye nimurebe amategeko mutora. Ese aravuguruza ugushaka kw’Imana cyangwa aragushimangira? Hahirwa abatora amategeko agenga abantu kandi akaba ajyanye n’ugushaka kw’Imana ariko hagowe abatora akuvuguruza.

Hari igihe twumva ko ari twe dufite ukuri twenyine ndetse n’aho kwaba gufutamye. Rimwe na rimwe tugahatira abantu bose kumera nkatwe. Iyo dufite ubuyobozi twumvikanisha ibitekerezo byacu ingufu za kiboko. Kenshi ntitwihanganira abafite ibitekerezo bitandukanye n’ibyacu. Twifuza ko buri wese yamera nkatwe kuko twiyumva ko turi icyitegerezo cy’abandi. Icyo gihe rero ntaho tuba dutaniye n’aba bagome twumvise bacura imigambi mibisha mu masomo ya none. Niduhinduke twicishe bugufi maze iki gisibo kitubere umwanya wo gutega amatwi ugushaka kw’Imana.

Nitube intungane kandi twizere ko Nyagasani atigera na rimwe adutererana. Isomo rya mbere risoza ritumara impungenge: abagome “nyamara barayoba, ubugome bwabo bwabagize impumyi: ntibamenya amabanga y’umugambi w’Imana, ntibanazi ikuzo rizigamiwe abakeye ku mutima!”

Ntitukagire ubwoba rero bwo guharanira ubutungane ndetse no gukomeza inzira y’ubutungane n’aho twaba turi mu nzira itandukanye n’iy’ikivunge cy’abantu benshi cyangwa abanyabubasha b’iyi si. Intungane ni umuhamya w’ibitangaza by’Imana. Iyi minsi y’igisibo idufashe guharanira ubutungane. Amasomo tugenda twumva turusheho kuyazirikana maze dufate umugambi wo kuva mu ihururu ryo gukurikira abandi tutazi n’iyo tugana ahubwo dufate inzira y’ubutungane.

Muri Zaburi ya none baratubwira ngo: “nta n’umwe mu bamuhungiraho uzahabwa igihano”. Niduharanira ubutungane rero tuzaba duhisemo umugabane mwiza. Nimucyo rero duhitemo uruhande rwiza, duharanire ubutungane, twirinde abadushuka batujyana mu nzira zigana mu rupfu ndetse ntitugahe urwaho abadutera ubwoba kuko twemera ko Uhoraho atazigera adutererana na rimwe muri uwo mugambi mwiza, Uhoraho aradutabara.

Dukomeze tugire Igisibo kinyura Imana.

Padiri Leonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho