Ku wa gatanu w’icya 2 cya Pasika, B, 13/04/2018
Amasomo: Intu 5, 34-42; Zab 27 (26), 1.4.13-14; Yh 6, 1-15
Bavandimwe,
Zabuli ya none iribaza ibibazo bibiri ariko byifitemo igisubizo: Uhoraho ni rumuri rwanjye n’agakiza kanjye. Ninde wantera ubwoba? Uhoraho arengera ubugingo bwanjye. Ninde wankangaranya? Ni byo koko Uhoraho ntahwema kudushakira umukiro. Ibyago duhura na byo ntibikaduherane, ntitugaheranwe n’agahinda ndetse no kwiheba. Iki gihe cya Pasika turimo rero kitwibutsa ko urupfu rwatsinzwe burundu kandi ko kubera iyo mpamvu rudafite ijambo rya nyuma. Yezu wazutse yaturonkeye umukiro w’iteka.
Amasomo ya none aratwereka uburyo Nyagasani atureba akatugirira impuhwe maze akadushakira icyadukiza. Turabona kandi ko imitekerereze y’Imana irenze kure ibyo twebwe dutekereza. Bityo tukaba dusabwa gushyira amizero yacu yose muri Nyagasani, tukamutega amatwi, tukamuhanga amaso akatwiyigishiriza.
Ni byo koko Nyagasani ahora adushakira icyadukiza. Twumvise mu Ivanjiri Yezu atubura imigati. Nyuma yo kwigisha abantu bagafashwa ndetse bagafata umwanzuro wo kumukurikira, Yezu arabarebye abagirira impuhwe ndetse abona bakeneye amafunguro ababeshaho. Uyu mutima w’impuhwe Yezu arawuhorana. Na n’ubu aratureba akatugirira impuhwe maze akifashisha uburyo bwinshi bwo kutubeshaho. Buri wese nasubiza amaso inyuma arasanga hari byinshi Yezu yamukoreye ashaka kumukiza. Twumvise mu isomo rya mbere uburyo intumwa zishimiye gutotezwa kubera Ijambo rya Yezu. Buri wese rero muri twe niyiyemeze kuba igikoresho cy’Imana atangaze ku mugaragaro umukiro wayo nta bwoba muri iyi si itorohereza na gato intumwa guhamya ukwemera no kukwamamaza.
Uburyo Imana yifashisha iduha umukiro wayo buragaragaza ko itambutse kure imitekerereze yacu. Ni gute wabasha gusobanura ririya tubura ry’imigati? Uretse kuvuga ko ari igitangaza maze tukagarukira aho, ubundi nta bindi bisobanuro tubasha kubona by’ukuntu bishoboka ko imigati itanu n’amafi abiri byahaza abantu ibihumbi bitanu utabariyemo abagore n’abana. Nimucyo tubitangarire ariko ntiduhere mu gutangara gusa ahubwo dufate umugambi wo guhinduka maze tugarukire Imana. Kandi Imana yifashisha abaciye bugufi mu gusakaza uwo mukiro wayo. Mu guca bugufi tubonamo ubuhangange butagereranywa bw’Imana. Jambo w’Imana yigize umuntu, yicisha bugufi kugira ngo abantu bose bagire amahirwe yo kumugeraho. N’abo yatoye ngo basakaze uwo mukiro mu bantu bagomba kwicisha bugufi ntibahere mu kurangarira no kwirukanka inyuma y’ibyubahiro bidafite shinge ahubwo bakishimira ko Inkuru nziza yageze ku bantu bose n’aho babitoterezwa. Ntitugahe urwaho abadushukisha ibyubahiro byo kuri iyi si.
Imana iraturenze. Hari igihe tugwa mu mutego wo kuyicira umurongo itagomba kurenga bigatuma rimwe na rimwe turwanya ugushaka kwayo maze tugahangana na yo nyamara twibeshyaga ko tuyikorera. Aba bakuru b’abayahudi baguye muri uwo mutego. Iyi nama iyi nararibonye Gamaliyeli abagiriye ijye idufasha natwe mu gushungura. Uje atumwe n’Imana imuha imbaraga ubutumwa bwe bugakomera ariko uwizanye ku giti cye ubwo butumwa burangirana na we ndetse n’abamukurikiye tukagenda tubabonera ku mbuto zabo uko ibihe bigenda bisimburana.
Twebwe rero bavandimwe,
Nimucyo twemere kuba ibikoresho by’Imana. Nitwishimire kuba abagaragu b’ukuri bamamaza ibitangaza by’Imana mu magambo ndetse no mu bikorwa. Ariko mbere ya byose niduhinduke twakire umukiro w’Imana kandi tuwugeze ku bandi mu bwiyoroshye. Isi yacu ikeneye abahamya b’ibitangaza by’Imana babyerekana mu mibereho yabo kuko: “kora ndebe iruta vuga numve”.
Nitwagure amarembo. Ibi ntibishatse kuvuga ko dukwiye kwasama tukamira ibije byose ahubwo twemere gukoreshwa n’Imana. Tumenye kumva ijwi ry’Imana ridukangurira gukora icyiza tukareka ikibi. Tumenye gutega amatwi abaza batugana ariko tumenye gushungura. Ikizadufasha gushungura neza ni isengesho. Twitoze gushengerera Yezu; tureke gushengerera iby’iyi si. Twitoze guceceka imbere ya Yezu tureke atwibwirire. Ijwi rya Yezu turyumva dutuje twagiye kure y’urusaku rutubamo cyangwa ruturuka hanze. Bityo ugushaka kw’Imana kuzigaragariza muri twe.
Nimucyo twese twisabire guhinduka by’ukuri twamagane ikibi cyose iyo gituruka hose maze amahano y’urwangano, urugomo, intambara n’imidugararo imena amaraso hirya no hino ku isi atsindwe mu izina rya Yezu watsinze icyaha n’urupfu akazukira kutwinjiza mu bugingo bw’iteka.
Padri Leonidas NGARUKIYINTWARI