Uhoraho ntazadutererana

INYIGISHO YO KU CYUMWERU CYA 2  GISANZWE (C), KU ITARIKI YA 16/01/2022

Amasomo: Iz 62,1-5; Zab 96(95),1-2a,2b-3,7-8a,9a.10ac; 1Kor 12,4-11; Yh2,1-11.

Bakristu bavandimwe, mu masomo matagatifu yo kuri iki Cyumweru, turazirikana ko Uhoraho  adusezeranya ko atazagutererana, ko atazareka kuguhihibikanira kandi akaba yaranateguye uko ibyo bizashoboka.

Mu Isomo rya mbere ryo mu Gitabo cya Izayi Umuhanuzi, turumva Uhoraho agira ati: “Sinzigera ntererana Siyoni, sinzareka guhihibikanira Yeruzalemu”. Arakomeza akagira ati abami bose bazabona ikuzo ryawe; …ati Ntibazongera kukwita  izina ribi rya Nyirantabwa. Ngo bazakwita izina rishya kandi ryo rizaba ari ryiza….  na none kandi ngo igihugu cyawe ntikizitwa itongo. Aya magambo avugwa mu buryo burambuye mu gitabo cya Izayi Umuhanuzi 62,1-5, ni amagambo yasezeranyijwe Umuryango w’Imana ari wo Israheli yatoranyijwe ngo ibere Imana ubukonde kandi yaguke mu buryo buzagera aho imiryango yose y’Isi ikayibonamo. Nguko uko natwe nk’umuryango mushya w’abana b’Imana dukesha kuba twaracunguwe n’Amaraso ya Kristu twumva twibonamo kandi bikaba ari byo koko ndetse n’aya masezerano akaba ari ayacu natwe ubwacu nk’uko na Petero intumwa abihamya agira ati: “Naho mwebwe muri ubwoko bwatoranyijwe, imbaga y’abaherezabitambo ba cyami, ihanga ritagatifu, umuryango Imana yironkeye, kugira ngo mujye mwamamaza ibigwi by’Uwabahamagaye, abavana mu mwijima, akabinjiza mu rumuri rwe rw’agatangaza, mwebwe abatari mu muryango w’Imana kuva kera, ubungubu noneho mukaba mwarabaye umuryango wayo…” (1Pet 2,9-10).  Mu Rukundo rwayo ruhebuje Imana itanga amasezerano, ikayasohoza kandi wanitegereza neza ugasanga iba yarateguye neza ibizatuma ibyo dukwiye kuronka tutabura uburyo bwo kubironka, abadufasha kubibona … mbese ugasanga byose byarateguwe nk’uko isomo rya Kabiri ribiduhamiriza.

Mu Isomo rya kabiri ryo mu Ibaruwa Pawulo Intumwa yandikiye Abanyakorinti araduhamiriza ko Roho Mutagatifu atanga Ingabire nyinshi ariko ko zose zihurizwa mu bumwe kuko na Roho ari umwe: “Uburyo bwo gukora buri kwinshi ariko Imana ni yo itunganya byose muri bose” (1Kor 12,6). Ingabire z’Imana abantu bahabwa ziranyuranye ariko kandi ntizinyuranya ahubwo ziruzuzanya. Niba Imana yaragennye ko abantu bahabwa Ingabire zinyuranye kandi ikabikora gutyo koko, nta we ukwiye kubabazwa ko hari ushoboye icyo we adashoboye kuko na we ubwe hari ibyo ashoboye abandi badashoboye mu buryo nk’ubwe. Nta we ukwiye kubabazwa kandi n’uko n’undi yashoboye gukora icyiza kuko n’undi ibyiza yabishobora, dore ko uwakuremye ari na we muremyi we, kandi ibyo yaguhaye bikaba bitaraguhawe wenyine. Kuba Imana yaratanze Ingabire zinyuranye ni amahirwe yanjye n’ayawe kuko kwari ukugira ngo ibizakorwa, ibigomba gusohozwa byose kuri wowe bijyanye n’amasezerano y’Imana bitazigera bibura ababishoboye babigiramo uruhare. Bumwe mu buhamya bw’ibyatunganye mu bufatanye bw’abo Imana yihereye Ingabire zayo turabusanga mu Ivanjiri yo kuri iki cyumweru.

Mu Ivanjiri ya Yohani dusangira none, turumva ya nkuru yamamaye y’ikimenyetso  cya mbere Yezu yatangiye i Kana ka Galileya, agahindura amazi  Divayi , agatanga ibyishimo mu bari bagiye kumanjirirwa, agakomeza ukwemera kw’ababibonye, tutiyibagije n’ubundi bukungu bugari buri muri iyi nkuru ndetse n’igikorwa nyirizina cyabaye muri buriya bukwe. Tutirengagije n’izindi ngingo nyinshi zihatswe n’iki gitangaza Yezu yakoze, reka duhagarare gato ku bantu bari bahari ndetse n’Imirimo bahakoze.

Turabona Yezu, turabona Mariya umubyeyi we, turabona abahereza tutazi umubare wabo ariko ibyo ari byo byose ni benshi, turabona umutegeka w’ubukwe, turabona umukwe, turabona abigishwa ba Yezu, kandi n’abandi bari babutashye bari bahari.

Ijisho rya Mariya ryabonye ko nta Divayi igihari, umunwa we watanze amakuru, umutima we watwaye byose uko bikwiye, ubuhamya bw’umutegeka w’ubukwe, amaboko y’abahereza, ibibindi, amazi, …byose nta kitaragize akamaro kandi bose nta wutaragize akamaro mu buryo bwe n’ubwo batari ku rwego rumwe. Gusa rero iyo Yezu aba adahari nta wutabona uko byari kurangira. Buri wese mu bari bahari yari umuteguro w’Imana ishaka kugirira neza abantu bayo. Ni kenshi kandi Imana yagiye ibigenza ityo kuko na ka gahungu kavugwa mu Ivanjiri ya Yohani 6,9 ko kari kari aho gafite Imigati itanu n’amafi abiri gusa, bakaba baranabonaga ko ibyo gafite ntacyo byamarira abantu bari bahari banganaga kurya, ari ikivunge byarangiye gahindutse imbarutso yo gushira inzara kwa bose, bararya barahaga baranasigaza kandi banahamya ukwemera bagira bati: “Koko ni ukuri uyu ni wa Muhanuzi ugomba kuza mu isi” (Yh 6,1-14). Koko rero burya ibirimo ubuntu ntibituba.

Dufashijwe n’aya masomo, dusabe Yezu aduhe kumva ko amasezerano Imana iduha atari igihuha, aduhe gushishoza tubyaze umusaruro ingabire yahaye abaturi hafi aho kubabona nk’abashaka kuturusha no kutubangamira kuko abo tubona bose bafite ibyo bahawe kugiramo uruhare aho bari, kandi natwe ubwacu aturinde kuzigera tugwa mu gasigane. Amahirwe yo gukora icyiza cyangwa kugira neza naguca imbere ntazagucike kuko utazi icyo azamarira abandi nawe udasigaye kandi byose Imana irabyandika. Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi 13,16 ibivuga neza igira iti: « Ntimukibagirwe kugira neza no gushyira hamwe ibyo mutunze, kuko Imana ishima bene ibyo bitambo ».

Nyagasani Yezu nabane namwe, abarinde, kandi Abahe Umugisha ku Izina ry’Imana Data, na Mwana na Roho Mutagatifu.

Padiri Jean Damascene HABIMANA  M. ukorera Ubutumwa muri Paruwasi Gihara/ Diyosezi Kabgayi

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho