Uhoraho, twereke impuhwe zawe maze udukize

Inyigisho yo ku wa mbere, Icyumweru cya 3 cya Adiventi, Ku wa 12 Ukuboza 2016

Amasomo:  Ibar. 24, 2-7.15.17abc ; Zab. 25(24), 4-5ab, 6-7 ; 8-9 ;10.14;   Ivanjili Mt 21, 23-27.

Bavandimwe,amasomo matagatifu y’uyu wa mbere w’icyumweru cya gatatu cya Adiventi, aratwereka uwo dutegereje ko aje ari Umunyampuhwe,Umukiza. Mu isomo rya mbere Umuhanuzi Balamu tumubona aje kuvuma Israheli, nyamara bikarangira ayisabiye umugisha. Balamu yari umuhanuzi w’ikirangirire wari utuye ku nkombe y’uruzi rwa Efurati. N’ubwo yasengaga izinda mana, ndetse agafatwa nk’umupfumu ukomeye cyane, amaze kumenya Uhoraho Imana y’ukuri kandi Imana y’Abayisraheli, byongeye amze kumenya ibyo yabagiriye, yahise atangira kumwubaha cyane (kubaha Uhoraho). Bityo akurira inzira ku murima abari bamwizeyeho ubupfumu barimo Balaki, ati ndi nde wo kuvuma Umuryango Imana nzima yahaye umugisha? (Ibar 23,8). Umuhanuzi Balamu amaze kubona uko abayisraheli bunze ubumwe,Umwuka w’Imana umusakaramo atangira kubahanurira. Bityo abari kuvumwa bahundwa igisigo gitatse uburanga buhebuje: “Mbega amahema yawe Yakobo,ngo araba meza,kimwe n’ingabo zawe Iraheli”(Ibar 24,5).   Arongera ati: “Mu nzu ya Yakobo hazavuka inyenyeri, mu muryango wa Israheli hazaboneka inkoni y’ubwami (Ibar 24,17)”.

Bavandimwe iyo abadahuje natwe ukwemera cyangwa abanaturwanya basanze duhagaze neza, turi koko abanyamugisha, bashobora nabo gufashwa, bagakurizaho kwemera Uwo twemeye. Dusabe umukiza atugana aduhunde ingabire z’ubutungane. Nyirineza ajye ahora adusangana impuhwe n’inema ze. Uje ni Umunyampuhwe,ariko twongere twisuzume tutavaho turambirwa tugatwarwa n’iby’isi bitadukanye,kandi hasigaye igihe gito ngo Umukiza atahe i wacu. Dore ko ngo burya”iby’Imana biribwa n’abarambije abarambiwe bagiye”. Nibyo Umuhanuzi Balamu avuga yeruye ati”Ibizaba ndabyiyumvira nyamara si ibyavuba,ndabyitegereza ariko ntibindi bugufi…”(Ibar24,17ab). Isomo rya mbere riradushishikariza kutirara mugihe tugitegereje Umukiza. Riradukangurira kandi kwera buri gihe imbuto z’urumuri, ku buryo byanatuma n’ “abanzi” bacu batwigiraho kugarukira Imana.

Mu Ivanjili Ntagatifu turumva impaka z’abaherezabitambo n’abakuru b’umuryango babaza Yezu aho akomora ububasha babona akoresha. Aho kumubonamo Umukiza ngo bemere nibura bagendeye ku byo akora barashaka kujya impaka nawe. Igitangaje rero ni uko barangiza batsinzwe. Twe rero bavandimwe aho kujya impaka na Yezu tugire ukwemera. Kuko kunangira umutima kwabo kwatumye batamenya ko uje abagana ari Imana nyir’Impuhwe ari we Mukiza wasezeranijwe abemera bose. Kuyoboka Imana no kuyigarukira twirinda guhariranya nayo (iyo mwihaye kugura iraguhenda) ni byo Zaburi yagarutseho:”Uhoraho agwa neza kandi ni indakemwa, ni cyo gituma abanyabyaha abagarura mu nzira nziza. Abiyoroshya abaganisha kubutungane, abacisha make akabatoza kunyura mu nzira ye”.(Zab 25,8-9)

Bavandimwe dusabe Imana kutwongerera ukwemera, ukwizera n’urukundo kugirango Umukiza azasange dukereye kumwakira dufite ibisingizo bimurata kandi twiteguye ko aduhindura abanyamugisha. Naturinde umuvumo w’iteka.

Nyagasani Yezu abane namwe.

Diyakoni Jean Marie KWIZERA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho