Uhoraho Mugaba w’ingabo, ni wowe ndagije akaga kanjye

Tuzirikane ku ijambo ry’Imana ryo kuri uyu wa 5 w’icyumweru cya v cy’Igisibo  umwaka  A (ku wa 7 Mata 2017)

Amasomo: Yr 20, 10-13, Z 17, 2-3a.3bc.4.5.6.7, Yh 10, 31-42

Bakristu na mwe mwese bantu b’umutima mwiza! Urugendo rugana ibirori bya Pasika ruragenda rugera ku musozo kandi n’Ijambo ry’Imana rigakomeza kubidufashamo ruduhishirurira ko nta wakwihandagaza ngo aririmbe Alleluya indirimbo y’umutsindo, yasimbutse uwa Gatanu Mutagatifu; ibyishimo bigira ingufu iyo bivuye mu mahina.

Liturujiya y’Ijambo ry’Imana uyu munsi iraduhishurira iryo banga kandi iradufasha no kwifatanya twese mu kwibuka bene wacu (ababyeyi, abavandimwe, inshuti, abaturanyi, abagiraneza n’abamenyi bose) batikiriye mu mahano atagira imivugire ya jenosidi yakorewe abatutsi bo mu Rwanda: nongeye kubatura Nyagasani ngo abakire kandi abereke uruhanga rwe rubengerana ikuzo ritagatifu nsabye kandi Nyagasani ngo ababarire n’ibihekuye bica abavandimwe babo basangiye igihugu, umuco, ururimi n’ubwenegihugu. Reka duharanire kwiringira Imana, n’ibikorwa biganisha ku mukiro twirinda icyadutera kwiyanga no kwanga abandi.

Kwiringira Imana mu magorwa no mu bitotezo.

Umuhanuzi Yeremiya mu butumwa yahuye n’ingorane zikomeye: mu gihe yahamagariraga imbaga y’Imana guhinduka, abereka ububi bw’ibyo bakorera Imana, bo bakomezaga kwica amatwi, ahubwo bagashyashyana bashaka uburyo bamwikiza kuko yari ababangamiye. Nguko uko bigendekera umuntu wokamye kandi wazindariye mu kibi: bamwereka icyiza, akumva ko bari kumukura amata mu kanwa, bakamuha amata, akaruka umuravumba, bakamuhata urukundo agasubiza urwango, bakamuhata ubugwaneza, we agahitamo kuba gica, bakamwingingira ubumwe, we agaharanira kuba ka kamasa gaca inka kandi karazivutsemo! Bakamwereka amakosa ye, we  akayahirikira ku bandi kuko yanga kwireba mu ndererwamo y’ukuri. Nyamara umuntu nk’uwo ibyo yakora byose kuri wa wundi wunze ubumwe n’Uhoraho nka Yeremiya ntacyo bishobora kumukoraho, kuko Uhoraho Imana ari ku ruhande rwe (Yeremiya).

Bantu b’Imana mwese, reka mbibutse ko “imigambi n’ubugome bya rubanda, iterabwoba impande zose” bidashobora guhindura umurongo w’uwiyemeje gukorera Imana kuko Uhoraho aba ari kumwe na we “ak’intwari idahangarwa”. Yeremiya ntiyigeze yiheba burundu ngo areke ubutumwa, yibwira ko Uhoraho yamukuyeho amaboko, yakomeje ubutumwa bwe kugera ku ndunduro. Yeremiya yari akwiye kubera urugero buri wese ufite inshingano zo kurengera abandi. Kuki abantu barengana uhari urebera? Zamura ijwi wiyegamije kuri Uhoraho Imana yawe, maze wamagane akarengane, wamagane ubwikanyize, ubwironde, wamagane urwango, wigishe urukundo kuko Imana ari urukundo.

Ibikorwa birivugira ubwabyo.

Urwo rukundo ni rwo rwagejeje Yezu ku musaraba agirira inyoko muntu. Ntako atagize ngo anezeze muntu. Nyamara bamwe banze kumwakira no kumwemera. Urugero liturujiya y’Ijambo ry’Imana itanga uyu  munsi ni Abafarizayi n’Abigishamategeko: yaberetse ibikorwa byinshi bituruka kuri Se, yagize neza aho anyuze hose, yakijije abarwayi benshi, yaberetse ko aturuka ku Mana, yaberetse ko ari intumwa y’Imana akaba n’umwana w’Imana; nyamara ntibemera ahubwo ngo agomba kwicwa kuko kuba Umwana w’Imana bingana kuri bo no gutuka Imana, nyamara birengagizaga ibyo bazi! Yezu Kristu na We azi neza ikiri mu mitima yabo ni yo mpamvu akomeza kubahamiriza ko yunze ubumwe na Se kandi ko akora ibyo Se yamutumye bityo akabasaba kwemera: “Niba koko ndakora ibikorwa bya Data nimureke kunyemera. Ariko niba mbikora, maze mukanga kunyemera, nimwemera byibura ibikorwa nkora kugira ngo mumenye kandi mwemere ko Data andimo nanjye nkaba muri Data”.

Nsigaranye iki?

Bakristu na mwe bantu b’Imana mwese, Yeremiya kimwe na Yezu Kristu baratanga urugero rwo kudacika intege, guhagarara gitwari aho rukomeye, kwiringira Imana yonyine mu buzima. Ese muri iki gihe dutangiye iminsi 100 y’icyunamo twibuka jenosidi yakorewe abatutsi bo mu Rwanda ayo masomo yombi yadufasha iki?

  • Ntukihebe Imana ni yo nkuru: rangamira Ubuntu n’impuhwe byayo uyereka aho ubabara iragutabara kandi ikomore ibikomere byawe.
  • Ntugatinye aho rukomeye: ushobora gutotezwa kubera ko uvuze ukuri (ibyo ujye uhora ubyiteze) kuko hari amatwi aryoherwa n’ikinyoma gusa cyangwa amagambo yuje uburyarya.
  • Ibuka uharanira kubaho: Yeremiya ntiyari gushobora gukomeza ubutumwa bwe iyo acika intege, yiringiye Uhoraho kandi aharanira gukomeza kubaho, mu nzitane z’imitego y’abanzi be.
  • Sabira bose umugisha kandi ubature Imana: Yeremiya yatuye abanzi be Imana, abashyira mu biganza byayo, yiringiye ubuvunyi bwayo. Nawe muvandimwe sabira abatabarutse Imana ibakire hanyuma nibamara gutuza basabire bose; sabira ababavukije ubuzima, kugira ngo niba hari ukinangiye umutima abohoke maze mufatanye urugendo. Yezu Kristu ntabwo yahunze abafarizayi ahubwo yashishikazwaga no kubahungura no kubahumura amaso y’umutima.

Mwese mbifurije kwinjra neza mu minsi y’ububabare bwa Kristu, twinjiranemo n’abo twibuka bose badutanze gutabaruka, maze mu cyizere gikomeye cy’ubuzima bw’Iteka dukesha izuka rya Kristu, tuzahimbaze Pasika nta minkanyari mu gahanga. Twinjiranemo kandi n’abifitemo umutima w’ubugiranabi nk’abishi ba Yezu, tubasabire guhinduka inzira zikigendwa!

Mwese Uhoraho Nyir’ingabo ababe hafi kandi abahe umugisha, nanjye ndawubahaye.

Padiri  Théophile NKUNDIMANA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho