« Uhoraho yakwangiye gukomeza kuba umwami »

Inyigisho yo ku wa mbere, icyumweru cya 2 gisanzwe, A, 2014

Ku ya 20 Mutarama 2014 – Yeteguwe na Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU

 

« Uhoraho yakwangiye gukomeza kuba umwami »

Isomo ryo mu gitabo cya mbere cya Samweli kiratubwira ukuntu Uhoraho yangiye Sawuli gukomeza kuba umwami. Umuhanuzi Samweli aramwibutsa ko yasizwe amavuta kugirango ayobore neza umuryango wa Isiraheli. Ibi byamusabaga gukurikiza amategeko yose Imana imuhaye. Nyamara Imana yarayibagiwe, yikorera ibyo ashaka, maze bimuviramo kunyagwa.

Kuko amagambo aryoha asubiwemo, nimucyo twibukiranye ukuntu uyu Sawuli yari yabaye Umwami. Ngo mu misazire ya Samweli, umucamanza akaba n’umuhanuzi, abakuru b’imiryango barasheze ngo barashaka umwami uzabayobora nk’uko bimeze mu yandi mahanga. Icyo kibazo bakigejeje kuri Samweli. Ngo byaramubabaje, maze ajya gutakambira Uhoraho. Yababajwe n’uko abana w’Isiraheli biyibagije ko Imana ariyo mwami wabo. Ngo Uhoraho yaramubwiye ati « Tega amatwi abo bantu n’ibyo bakubwira byose. Si wowe banze ahubwo ni jye. […] Umva icyo bakubwira, ariko kandi unabasobanurire neza uburyo uwo mwami bashaka azabategeka ». Ubwo Samweli yaragiye abarondorera uburyo uwo mwami azabategeka asoza agira ati « azafata umugabane wa cumi w’amatungo yanyu, namwe ubwanyu muzahinduka abacakara be. Nuko uwo munsi muzacura imiborogo mutewe n’uwo mwami mwihitiyemo, nyamara uwo munsi Uhoraho ntazabasubiza ».

Sawuli niwe waje kuba umwami wa mbere muri Isiraheli. Ariko yaje kurakaza Uhoraho kubera kwitwara nabi mu ntambara yarwanye n’Abamaleki. Ngo icyababaje Uhoraho ni uko we na rubanda rwe bafashe iminyago yagombaga kurimburwa, aba ariyo baturaho igitambo kigenewe Uhoraho. Akoresheje umuhanuzi Samweli, Uhoraho yabwiye Sauli ati : « Ugirango Uhoraho yishimira ibitambo bitwikwa n’ibindi bitambo, nk’uko ashimishwa n’uwumvira amategeko ? Oya da kumvira biruta igitambo icyo aricyo cyose, no kwitonda bigasumba kure ibinure bya za rugeyo. Naho kwinubira Imana kukareshya n’icya ha cyo kuraguza, no kutava kw’izima kukareshya n’ubupfumu. None rero kubera ko wanze kumvira amategeko y’Uhoraho, nawe yakwangiye gukomeza kuba umwami ».

None se ni iki rubanda n’umwami bagomba kwitondera mu mitegekere y’igihugu ?

Amateka atwigisha ko habaye impinduka zikomeye mu mitegekere ya Isiraheli mu gihe cya Samweli. Uyu Samweli yari umucamanza, akaba n’umuhanuzi. Kuba umucamanza ntibivuze ko yacaga Imanza. Ahubwo bivuze ko yari ashinzwe gushyira mu bikorwa iteka Imana yabaga yaciriye ihanga iri n’iri. Iyo dushyize mu gifaransa nibwo tubyumva neza : « le juge était celui qui exécutait les jugements de Dieu ». Ubwo Imana yacaga iteka ko ihanga rya Madiyani ryagombaga guterwa, rikarwanywa, rigatsindwa, umucamanza Gidewoni niwe wahawe gushyira mu bikorwa iryo teka ry’Imana.

Amateka y’ihinduka ry’imitegekere yabaye muri Isiraheli mu gihe cya Samweli, ubwo ubucamanza bwasimburwaga n’ubwami atwigisha

  • ko burya rubanda ariyo ishyiraho umutegetsi ishaka. Iyo yashegeye gutegekwa n’uzayikandamiza, kandi yaburirwa ikanga kumva, Imana ntiyishyiraho agahato. Irababwira iti mukore uko mushaka ariko ingaruka muzagire ubutwari bwo kuzirengera.

  • ko kenshi Imana yifashisha umuhanuzi cyangwa abahanuzi, nka Samweli, mu kugeza ku mwami amategeko agomba kubahiriza.

  • ko burya umutegetsi mwiza ari uwibuka ko ubutegetsi bwose buturuka ku Mana. Ibi Yezu yabyibukije Pilato ubwo yari amubwiye ngo “Wanze kunsubiza? Ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura nkagira n’ubwo kukubambisha?” Yezu yaramusubije ati “Nta bubasha na bucye wajyaga kungiraho, iyo utabihabwa no hejuru. Ni cyo gituma uwangambaniye ari we ufite icyaha kiruta icyawe” (Yohani 19, 10-11).

  • ko iyo umutegetsi atubahirije amategeko Imana yamuhaye ngo ayobore neza Umuryango wayo, ubwo butegetsi ashyirwa abunyazwe.

  • ko agowe rero umutegetsi ugamburuza Imana mu mategeko yayo. Cyane cyane iyo itanga ubuzima we akica. Kandi yarashyizeho itegeko rivuga riti “Ntuzice”.

  • ko Imana idashimishwa n’ibitambo, ko ahubwo ishimishwa no gukurikiza amategeko yayo. Ayo mategeko yayo akaba azingiye mu itegeko ry’urukundo. Azanyagwa rero umutegetsi uzigisha urwango kuko azaba agamburuje amategeko yose y’Imana ashingiye ku rukundo.

  • ko Imana ishimishwa n’umutegetsi uzi kuyumvira kandi urangwa n’ubwitonzi.

Bavandimwe, nta gushidikanya ko Abanyarwanda banyotewe no kugira abategetsi bakurikiza amategeko y’Imana. Nimucyo tubasabire kugirango bajye bibuka ko ubutegetsi bafite buturuka ku Mana iba yifuza ko abana bayo bayoborwa neza. Iyo tuvuga isengesho rya Dawe uri mw’ijuru dusaba Imana Data ko ingoma ye yakogera hose. Iyo ngoma nta yindi ni uy’Umwami wacu Yezu Kristu. Umwami w’amahoro. We nzira, ukuri n’ubugingo.

Iki cyumweru dutangiye kizababere gihire.

Padiri Bernardin TWAGIRAMUNGU.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho