Uhoraho yisesuyeho ikuzo

Ku wa mbere w’icyumweru cya 16 gisanzwe B, ku ya 19/07/2021.

Iyim 14, 5-18; Mt 12, 38-42

Bavandimwe, ijambo ry’Imana tumaze kuzirikana riragaruka ku bimenyetso Imana iduha. Ikibazo tugira ni uko hari ubwo dusaba ibimenyetso kandi ibyo twahawe bihagije kugira ngo tugere ku kwemera kuzuye.

Mu isomo rya mbere ryavuye mu gitabo cy’iyimukamisiri batubwiye uburyo Imana yarokoye umuryango wayo. Imana yakoresheje Musa ahumuriza umuryango wayo wari wugarijwe n’ibyago mu gihe barimo bambuka basubira mu gihugu cyabo. Yabagobotse aho bo bakekaga ko akabo kashobotse. Natwe mu buzima hari aho tugera tukabona ibyacu byakemuwe n’Imana. Ni yo igenga ubuzima igasubiza ibyatunaniye. Ni yo mpamvu tudakwiye kwiheba ahubwo tukirinda ikibi uko dushoboye ahasigaye tukizera ububasha n’impuhwe by’Imana. Ni kenshi mu mateka y’ugucungurwa kwacu dusangamo ibimenyetso Imana yagiye ikora.

Mu ivanjili tumaze kumva uko Yezu yasubije abamusabaga gukora ibitangaza. Yabasabye gusubiza amaso inyuma bakibuka ibyo Imana yagiye ibereka ikoresheje abahanuzi bayo. Hari benshi bagiye bahinduka bamaze kumva no kwakira ubutumwa bahabwaga n’abo Imana yabaga ibatumyeho. Dukwiye kumenya ko ikimenyetso gikomeye ukwemera kwacu n’ukwizera bishingiyeho ari urupfu n’izuka bya Yezu. Ni ikimenyetso gihagije kidufasha kumva ubuntu n’urukundo Imana yatugaragarije. Ahubwo dukwiye kwigarukamo tukavugurura ubuzima bwacu tukabuhuza n’ugushaka kw’Imana. Duharanire gutangariza abandi ibyiza Imana idahwema gukora.

Dusabe ingabire yo kubona ibimenyetso Imana itwereka. Bikira Mariya watubereye urugero mu kwemera adusabire.

Padiri Sindayigaya Emmanuel.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho