Inyigisho yo ku wa gatandatu, 27 Gicurasi 2017, Icyumweru cya VI cya Pasika, A.
Amasomo: Int 18, 23-28; Z 46, 2-3.8-9.10; Jn 16, 23b-28.
Bakristu, namwe mwese bantu b’umutima worohera Imana, Kristu Yezu watsinze urupfu, akurizwe muri mwe iteka ryose!!
Kiliziya Umubyeyi udukunda ibinyujije muri liturujiya y’Ijambo ry’Imana, ikomeje kudusaba kurangamira ubuhamya bw’intumwa bwatumye yogera ku isi yose, ni muri uwo munyenga w’ibyishimo bya Pasika, Yezu ubwe aduhamiriza ko mu izina rye tuzaronka icyo tuzasaba cyose agira ati: “Ndababwira ukuri koko: nimugira icyo musaba Data mu izina ryanjye, azakibaha” (Yh 16, 23b).
Bakristu namwe bantu b’umutima ushakashaka Imana, Ibanga rya Pasika ni ryo mutima w’ubutumwa bwa Kiliziya n’ubuzima bwa gikristu: iryo banga ryamenyekanye kubera umuhate ukomeye Intumwa zashyizeho zishyigikiwe kandi zimurikiwe na Roho Mutagatifu, zikaryamamaza ndetse zikaripfira. Izo ntumwa hamwe n’Ivanjili ya Kristu nibyo dukesha kwitwa abakristu, kuko twabatijwe tumaze kwigishwa, kwakira no kugira iyacu Inkuru Nziza ya Kristu cyangwa tugakura twisanisha nayo uko twagendaga tubitozwa n’ababyeyi ndetse n’abagize ikoraniro.
Kuzirikana ku murimo w’Intumwa ni ukwyibutsa ko iyo Nkuru Nziza itari yamenyekana hose, ahubwo ko duhamagarirwa gukomeza ubwo butumwa duhereye ku bo tubana nabo kuko “ijya kurisha ihera ku rugo”. Muntu w’Imana isuzume: Ni uruhe ruhare rwawe mu kwamamaza no gutangaza iyo nkuru nziza? Ufite butumwa ki muri Kiliziya? Ikoraniro ryawe urimariye iki? Umuryango remezo wawe se, wibuka aho ubarizwa? Urugo rwawe rutama ineza y’Ivanjli? Ese wibuka gushyigikira abitangira ubwo butumwa? Urabasabira ngo badateshuka ku ntego? Ubashyigikiza ubushobozi ufite?
Mukristu nawe muntu w’umutima worohera Imana, iri somo rya mbere ntirigusige wambaye ubusa busa mu murimo w’Imana, hamya inzira ibirenge, uhumure ushyigikiwe na Kristu ubwe, ni we ugutabara kuko kugeza ubu ntacyo wigeze usaba mu izina rye ngo ukibure, niba warakibuze wagisabye nabi cyangwa igihe cyo kukiguha nticyari cyagera. Saba rero kandi usabe kubera Kristu intumwa maze uko ugenda witangira umurimo we, ibyishimo byawe bisendere kandi bibe igisagirane.
Nkwifurije Asensiyo nziza, ntugahweme guhora urangamiye ibyiza by’Ijuru Kristu yadusezeranyije; sinabura kandi kwifuriza Yubile nziza abakristu bose, ariko ku buryo bwihariye ababumbiye mu IVUGURURWA MURI ROHO MUTAGATIFU. Yubile nziza y’imyaka 50 ivugururwa rimaze ribonye izuba muri Kiliziya ya Nyagasani, kuri Pentekositi hamwe na Papa Fransisko, ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma muzagire umunsi mwiza kandi muzarusheho gusaba Imana kugira ngo “ingoma yayo yogere hose”.
Mbasabiye umugisha kandi nanjye ndawubahaye!
Padiri Théophile NKUNDIMANA.