Uhumure, Yezu ni muzima

Ku wa 6 w’icya 2 cya Pasika, 14/04/2018:

Isomo rya 1: Intu 6, 1-7

Zab 33 (32), 1-5.18-19

Ivanjili: Yh 6, 16-21

1.Iyo tuzi ko nta cyaduhungabanya

Kuri uyu wa gatandatu, tuzirikane ko Yezu Kirisitu aturi bugufi igihe cyose. Iyo ni Inkuru Nziza kuko umutima wacu uratuza iyo tuzi ko nta cyadukangaranya. Iyi si turimo ni nk’inyanja yivumbagatanyije. Imihengeri ni myinshi cyane. Zirikana ko hari abavandimwe bawe bafite ubwoba. Ntibazi ko bazatera kabiri. Hirya no hino baragirijwe. Zirikana kandi ko nta muntu n’umwe waremewe guhangayika. Twese twaremewe kwishima mu gihe twiteguye kuzishima iteka mu ijuru. Ibitudurumbanya byaduteyemo Ishavu n’agahinda. Igihe twigeze kubabazwa tugashenguka cyane, tubyibuke. Tuzirikane: kumererwa nabi biragatsindwa. Ariko dushyire ubwenge ku gihe twemeze ko kumererwa nabi bitewe n’abantu ari intimba iremereye. Niba hari uwigeze kutubabaza, twaramubabariye ku bwa Yezu Kirsisitu wababariye ari ku musaraba? Niba hari uwo twigeze kubabaza, bidushavuze dusabe imbabazi. Umugambi wo kutazigera tugira umuntu turemerera ngo ashenguke ashavure, ni ko kubaho muri Pasika. Ni ko kwambuka. Ni ko kuva mu mva. Hakurya yayo tukahasanga ubuzima.

  1. Kwambuka no kwambutsa

Kugira ngo twambuke kandi twambutse n’abandi, biradusaba kurangamira Nyagasani. Twunge ubumwe na we aduhe imbaraga kugira ngo tutarohama, tudatwarwa n’imivu myinshi ikomeye cyane. Intumwa za Yezu Kirisitu zitubera inyigisho. Uko abayoboke biyongeraga, ni ko zavunwaga n’imirimo yo kwakira ibyo abakirisitu bashyiraga hamwe, kubicunga neza no kubigaburira abantu. Iyo mirimo yariyongereye maze intumwa zibura umwanya wo gusenga.

Imihengeri yo muri iyi si ntizigera icuba ahabuze abegukira isengesho. Yezu agutora ku buryo bw’umwihariko kugira ngo umube hafi uronke imbaraga zo kwitangira abandi ubugisha ibyo akubwira bibakiza. Hazabaho abantu bashinzwe imirimo isanzwe kandi imyinshi ari na bo ifitiye akamaro bo n’urubyaro rwabo. Ntibazibagirwe isengesho kuko bazahabwa umurimo wo gusabira abo bashinzwe (abana) no kubatoza inzira za Yezu Kirisitu.

Hariho noneho abandi biyemeje kugira ishingiro ry’ubuzima bwabo kwegera Yezu Kirisitu mu isengesho, kuzirikana ijambo ababwira, kwitangira kuryigisha biteguye neza no kunganira abandi mu gutambuka neza muri iyi nyanja twogamo ku isi.

  1. Abantu b’ingeri zose

Bashinzwe gufasha abantu bose bazahura na bo kumenya ko Yezu Kirisitu Umukiza n’Umucunguzi abari hafi. Bazahura n’abananiwe bihebye…Bazabatere akanyabugabo maze batere intambwe bashingiye kuri Yezu Muzima bamenyeshejwe. Bazabona abantu bahondobereye bisinziriye rwose mu gihe inyanja nyamara yivumbagatanyije. Bazabakangura bagashye neza bambuke. Bazahura n’abahohotewe bagirijwe. Bazabereka Yezu Kirisitu ubambye ku musaraba na Bikira Mariya uwuhagaze iruhande. Bazabana na bo mu bubabare. Bazamenya ko kugera kure atari ko gupfa. Bazemera Yezu Kirisitu abazure abuzuze ubuzima bahabwe ingabire nyinshi zirimo gutabarukana imitsindo mu ijuru. Bazahura n’abazahaye barira ariko bahure n’abishimye. Bazitoze kubabarana n’abababaye, bishimane n’abishimye. Cyakora hari n’ubwo bazahura n’ababyinira ku rukoma! Abo ni abagashize badamaraye bagize iby’isi imana zabo. Abo ntibumva imibabaro n’imiborogo y’inzirakarengane. Bameze nk’abagashize. Ntuzemere kubyinana n’ababyinira ku rukoma. Wowe uzazirikane iyi nyanja y’isi, wirinde uburangare ubwire Yezu Kirisitu akwambutse kandi arohore abahabye.

Yezu Kirisitu nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none, Lamberi, Berenarudo, Lidivina, Magisimi n’Umuhire Petero Gonzalezi badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho