“Umuntu wese uhungira kuri Nyagasani n’umutima wiyoroheje, bitinde bitebuke, azamukiza!”

Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 4 gisanzwe, C, Mbangikane, Ku ya 01 Gashyantare 2016

Amasomo: 2S 15, 13-14.30; 16, 5-13a;  Zab 3, 2-3.4-5.6-7; Mk 5, 1-20

Bavandimwe, amasomo matagatifu y’uyu munsi aratwigisha ko impuhwe za Nyagasani zidukiza amagorwa y’amoko yose, ariko kandi ko zisesekarizwa imitima izitabaza mu kwemera no mu bwiyoroshye. Ni byo umwami Dawudi kimwe n’uriya muntu wahanzweho waje yiruka agapfukama imbere ya Yezu baduhayemo urugero none.

Bavandimwe, Yezu ni muzima kandi ikimuraje ishinga ni uko natwe abantu b’iki gihe twamwerera akadukiza. Ububasha bwe si ubwo gufungirana mu mateka ya kera, kuko Ivanjili ye twumva atari umugani; ahubwo ikaba Ijambo rizima kandi rihoraho iteka (reba Mt 24, 36). N’ubwo rero tutamubonesha amaso, ngo tunaganire ibi bisanzwe; umuntu wese wakirana ukwemera Ijambo rye barahorana, bakagendana, bakaganira yemwe akanamukiza mu bundi buryo! Muvandimwe rero, nawe uyu munsi Yezu aragutegereje. Wishyire mu mwanya w’uwo yakijije none: umwirukire, uce bugufi imbere ye, umwereke aho Sekibi yakuboshye; hamwe aguhoza ku nkeke, hamwe yewe uretse n’abandi nawe ubwawe wikebuka ukiheba; ndetse bikaba binashoboka ko wagerageje kwigobotora n’imbaraga zawe cyangwa se n’iz’ibindi binyabubasha bikanga bikaba iby’ubusa. Ngiyo ingoyi Yezu Kristu ashaka kugukiza none! Tuzirikane ko iyo ngoyi ishobora kuba ari icyaha, ingeso mbi, umutima mubi, urwango cyangwa se izindi ntugunda Sekibi ashobora kuba aguhozaho. Muri ibyo byose, niwizera Yezu Kristu kandi koko ufite umugambi uhoraho wo kubikira, bitinde bitebuke azagukiza.

Uyu munsi kandi, twumvise umwami Dawudi ahunga umuhungu we Abusalomu washakaga kumwica, nk’igihano cy’icyaha yari yakoze (1S 12, 10-12). Nibiduhe kuzirikana cyane ku bubi n’ingaruka by’icyaha. Icyaha ubwacyo kihishemo umuvumo n’umwaku bidasanzwe, mu buryo n’uwari umwami kimusuzuguza rubanda nka Shimeyi twumvise atukira Dawudi ku karubanda. Igishimishije cyane, ni uko mu gihe abagaragu be barakajwe n’ibyo Shimeyi yamutukaga, bakanamusaba uruhushya rwo kumwica; Dawudi we yanze kongera icyaha mu bindi, yiringira Uhoraho, ababwira ko ari we uzareba umubabaro we maze akamusubiza ibyishimo mu mwanya w’iyo mivumo. Ubu bwiyoroshye umwami Dawudi agize imbere y’umuntu uciye bugufi nka Shimeyi, nimucyo natwe tubufateho urugero. Nibubere kandi isomo ababaye intyoza mu kumvisha no kwihorera ababahemukira, kimwe no mu kwikuza no kwanga kuva ku izima hejuru y’amafuti yabo. N’ubwo bene ibi byeze muri iki gihe, ntibikwiye: twisabire kandi dusabire isi yose kubikira. Bavandimwe, ntidukeneye kandi gutegereza ko rubanda ruduha urw’amenyo nka Dawudi, kugira ngo dukunde twumve uburemere bw’icyaha cyacu, tubone kucyicuza. Ukwicuza gushyitse ni kube ukw’igihe cyose mu buzima bwacu; tunamenye kandi kwishyira mu biganza by’Imana Nyirimpuhwe. Ni yo idusubiza ishema, ubuzima, ibyishimo n’amahoro bishyitse, yemwe n’igihe twandagajwe n’icyaha.

Twisunze Bikira Mariya Umwamikazi wa Kibeho uhora adushishikariza kwisubiraho, uyu munsi duture Nyagasani ubukene bwacu ntaho tumukinze, tumusabe kandi inema yo kumwiringira cyane cyane mu bigeragezo. Ariko rero mbere na mbere, byose tubigirane umutima wanga icyaha.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Diyakoni Jean-Paul MANIRIHO

Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho