Icyumweru cy’Umunsi Mukuru w’Isakramentu Ritagatifu; ku wa 06 Kamena 2021.
Iyim 24,3-8; Z 116 (114-115); Heb 9, 11-15 na Mk 14,12-16.22-26
Umukiza wacu Yezu ni Ukaristiya
Kuri iki cyumweru turahimbaza Umunsi mukuru ukomeye cyane w’Isakramentu Ritagatifu ry’Ukaristiya: Umubiri n’Amaraso bya Yezu Kristu. Iyi ni yo mpano isumba izindi zose: Yezu Kristu, Ukaristiya rwagati muri twe no mu buzima bwacu. Yezu yemeje bidasubirwaho ko We ubwe ari Ukaristiya igihe avugiye ku mugati na Divayi amagambo akomeye asangira n’abigishwa be bwa nyuma, ati: “«Nimwakire: iki ni umubiri wanjye…. Iki ni amaraso yanjye y’Isezerano, amenewe abantu batabarika» (Mk 14,22.24). Ukaristiya ni Yezu muzima, Imana-muntu mu bantu aho igendana nabo, ikababera icyarimwe Igitambo, Ifunguro n’Inshuti isohoza mu bugingo bw’iteka. Papa Yohani Paul wa II yagize ati: “Nihubahwe kandi hasingizwe iteka Yezu Kristu, Imana rwose n’Umuntu rwose we Rukundo rwigize Ukaristiya kugira rutubesheho kandi ruzatugeze mu bugingo bw’iteka.
Mu kurema Ukaristiya Yezu yafashe umugati mu biganza bye bitagatifu, ashimira Imana, arawumanyura maze awuhereza abigishwa be avuga ati “Iki NI Umubiri wanjye” no ku nkongoro irimo divayi ati “Aya NI amaraso yanjye”. Ntiyigeze yigereranya n’Umugati cyangwa na Davayi. Ntiyavuze ati “iki nagisimbuza cyangwa nakigereranya cyangwa nagisanisha n’umubiri wanjye cyangwa amaraso yanjye”. Yashyizemo ikimenyetso cya bihwanye. Tubibonera muri kariya kajambo NI. Umugati =Umubiri wa Kristu; Divayi = Amaraso ya Kristu.
Biryo rero, imbere ya Yezu muzima muri Ukaristiya, nta kindi dukwiriye gukora nk’abantu uretse: a) gutangara, tugatwarwa kandi tugashengerera nka Tomasi igihe abonye Yezu wazutse ati: “Nyagasani Mana yanjye”; b) tukarangwa kandi no kwitangira abandi mu nzira z’urukundo nk’uko Yezu abiduhamo urugero n’itegeko ati “Umukuru muri mwe azabe umugaragu wanyu” (Mt 23,11); c) tukamera kandi nka Pawulo twamamaza urukundo n’impuhwe by’Imana aho yatewe ishema no guhura na Kristu, We buzima bwa muntu akagira ishyaka ryo kumubwira no kumuhamiriza abandi, ati: “Ndiyimbire rero niba ntamamaje Inkuru Nziza” ( 1 Kor 9,16).
Muri Ukaristiya, Yezu aha ubuzima bw’ijuru abamwemera bose
Ibi ni byo Nyiricyubahiro Musenyeri Anaclet MWUMVANEZA, Umwepiskopi wa Diyosezi Nyundo, yashimangiye cyane mu ibaruwa yo ku wa 02/06/2021 y’ubutumwa yegeneye abakristu ku munsi mukuru w’Isakramentu. Mu gusobanura uburyo Ukaristiya ari isoko y’ubuzima, agira ati:
“Ukaristiya rero, ni isakramentu ry’umukiro wa Yezu mu muryango w’abakristu, ikaba n’ifunguro rya roho zabo; ifite agaciro kanini gatambutse ibindi byose Kiliziya ishobora kugira mu rugendo rwayo hano ku isi, yambukiranya amateka yayo. […] Kiliziya yashyikirijwe na Kristu Umwami wayo Ukaristiya ho impano, ariko n’ubwo iri mu zindi mpano, yo ntabwo ari nk’izindi zose, ni impano y’ikirenga kuko ari we ubwe witanga mu bumuntu bwe butagatifu, mu murimo we wo gukiza abantu. […] Kurya Umubiri no kunywa Amaraso ya Kristu mu kwemera bitanga ubugingo buhoraho. […] Ukaristiya ni umusogongero kuri paradizo, ikaba n’intangamugabo ku ikuzo ridutegereje. […] Umuntu utungwa na Yezu muri Ukaristiya ntagomba kurindira nyuma y’urupfu ngo aronke ubuzima buhoraho. Yarangije kubushyikira akiri ku isi nk’umuganura w’ubusendere bumutegereje, uzahabwa muntu ku buryo bwuzuye. Mu by’ukuri rero, muri Ukaristiya, duhabwa gihamya y’uko tuzazuka ku munsi w’imperuka”.
Dukore iki ko tumenye ko Ukaristiya ari isoko y’ubuzima busagambye?
Igikuru dusabwa ni ugukunda no kwitabira Missa ku buryo bwuzuye. Nk’uko Zaburi yabitwibukije, mu Missa ni ho hantu h’ikirenga dushimira Imana kuko twifatanya na Kristu witanzeho Igitambo kitagira inenge, Igitambo cyanyuze Imana kandi kigahesha bose amahoro n’umukiro. Mu Missa, tumanyurira hamwe umugati kandi bigakorwa dusenga (Intumw 2,42), dushyira ejuru inkongoro y’umukiro, tukambaza izina ry’Uhoraho, tukamutura igitambo cy’ishimwe, biryo tukaronka imbaraga zo gusohoza amasezerano tugenda tugirira Uhoraho muri ubu buzima. Zaburi ya 116 (114-115):
“Ibyiza byose Uhoraho yangiriye, rwose nzabimwitura nte ? Nzashyira ejuru inkongoro y’umukiro, kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho. Nzagutura igitambo cy’ishimwe, kandi njye niyambaza izina ry’Uhoraho. Nzarangiza amasezerano nagiriye Uhoraho, imbere y’iteraniro ry’umuryango we wose”.
Uhazwa neza Yezu muri Ukaristiya nawe yihatira kubera abandi Ukaristiya. Ni ukuvuga ko yihatira kubera abandi igitambo, ifunguro n’inshuti itavangura. Nyamwigendaho, umunyabugugu, ubika cyangwa ubiba inzika, inzigo n’inzangano, umunyarugomo, urema amacakubiri mu bantu baba abazima cyangwa abitabye Imana, umwicanyi, umunyangeso mbi wese, uwo ntiyamenye Yezu Ukaristiya. Utazi ibanga ryo gusaba no gutanga imbabazi, uwumva ari intungane idakeneye Imana, ntakenere urukundo n’impuhwe byayo, uwo ntiyamenye Ukaristiya icyo ari cyo.
Mwene abo batamenye Yezu Ukaristiya, ntibagapfe, barakagarukira Yezu Gitambo cya muntu, Funguro ry’abari mu rugendo, Nshuti yo mu bihe byose. Abamumenye nabo, nibamukomereho bamuhimbaze kenshi kandi neza mu Missa, bamushengerere aho aganje hirya no hino muri Ukaristiya muri Tabernakulo z’isi yose kandi barangwe n’ibikorwa by’urukundo n’impuhwe.
Ubuzima bwacu buhamye ibisingizo by’Ukaristiya
Nihasingizwe Imana
Nihasingizwe izina ryayo ritagatifu
Nihasingizwe Yezu Kristu, Imana rwose n’umuntu rwose
Nihasingizwe izina rya Yezu
Nihasingizwe umutima we mutagatifu
Nihasingizwe amaraso ye matagatifu rwose
Nihasingizwe Yezu Kristu mu Isakramentu ritagatifu ry’Ukaristiya
Nihasingizwe Roho Mutagatifu, Umuhoza
Nihasingizwe umubyeyi w’’icyubahiro w’Imana Bikira Mariya Mutagatifu
Nihasingizwe ubutasamanywe icyaha bwe butagatifu
Nihasingizwe ijyanwa ryo mu ijuru ryamwimakaje
Nihasingizwe izina rya Mariya, Umubikira n’Umubyeyi
Nihasingizwe Yozefu Mutagatifu, umugabo we udahinyuka
Nihasingizwe Imana mu Bamalayika no mu Batagatifu bayo.
Twese dusabe inema cyangwa ingabire yo guhabwa neza Yezu muzima muri Ukaristiya.
Padiri Théophile NIYONSENGA