Inyigisho yo kuwa mbere w’icyumweru cya gatandatu gisanzwe, B
Ku wa 16 Gashyantare 2015
Amasomo: Intg 4, 1-15.25; Zab 50(49); Mk 8, 11-13
-Turashaka ikimenyetso giturutse mu ijuru. Muri ibi byumweru bikurikirana twagiye twumva ukuntu Yezu agenda akora ibitangaza aho anyuze hose. Abafarizayi bo bati turashaka “ikimenyetso…“. Yezu asuhuza umutima…abasiga aho…agana ku yindi nkombe… Ibyo bitangaza bya Yezu rero, bijyana n´inyigisho ye ariyo Nkuru Nziza ku buryo umwumvise wese akanamwemera akira uburwayi bwose yari afite. Yezu niwe Nkuru Nziza. Umubonye nta kindi kimenyetso kindi aba akeneye, uretse agakiza. Abafarizayi bo bashakaga kumugerageza bashaka igitangaza cy´akataraboneka. Umwana w´Umuntu rero aracyageragezwa. Ariko nk´uko abivuga Yezu ubwe, nta kimenyetso kindi ab´ubu bateze kubona.
-Urakajwe n´iki(Isomo rya 1)? Wakoze ibiki? Nugenza neza uzubura umutwe. Bakristu bavandimwe, muri iki kiganiro cya Kayini n´Imana, turumva ukuntu iyo Sekibi yatugose biruhije kumwigobotora. Kimwe na Kayini na Abeli, buri wese muri twe afite impano ye. Gusa nk´uko tubizi, akenshi ntabwo tunyurwa n´impano twahawe. Ahubwo usanga akenshi turarikira ibindi bityo ntitunibuke no gushimira Imana ibyo yaduhaye byose( Isi, ubuzima, kuba umuntu,…). Akenshi usanga tutishimye tugahora twigononwa ngo Imana niyo yatumye ntagira ibi n´ibi kandi kanaka we abifite,…nkaba ntameze nk´abandi,…! Kayini yumvaga namena amaraso y´umuvandimwe we Abeli, azatuza agatunga agatunganirwa. Byahe byo kajya! Uyu munsi Imana iradusaba kubura umutwe( kureka ikibi cyose) tukayirangamira. Kûbura umutwe, amaso n´imitima byacu, tukarangamira Ijuru, nicyo kimenyetso gikomeye Yezu adukorera uyu munsi. Ibyo biradusaba guca bugufi. Ibyo nibyo byagoye Kayini n´abafalizayi. Twubure umutwe, dukundane, dushimire Imana ibyo dutunze byose byaba byinshi cyangwa bikeya.
–Ukeneye ikindi kimenyetso? Yezu “arasuhuza umutima“ atubaza ati : kuki abantu b´iki gihe bashaka ikimenyetso? Uyu munsi Imana iraduhamagarira kumenya impuhwe zayo zitagereranywa nk´ikimenyetso cy´agakiza. Tureke kwiyenza nk´abafarizayi. Kandi tureke gutsimbarara ku kibi no kunangira imitima yacu nka Kayini, kuko bituma tuguma kuba ibivume mu maso y´Uhoraho. Nta mpano isumba kuba Imana yaraturemanye urukundo rwayo kandi ikatwisananisha na yo. Umuntu ni uw´Imana. Ni ukuvuga ngo, ubuzima ni Imana ibutanga. Bityo umuntu wese akaba yagombye kwifuriza mugenzi we icyiza kandi akaba n´umurinzi we. Kuba abarinzi b´abavandimwe bacu biradufasha mu buzima kuko bituma tureka kuba inzererezi ( guhora tuvugaguzwa tuvuga nabi abavandimwe ( Zab), kubura amahoro mu mitima kubera kurebuzanya by´inaraturanye cyangwa indakuzi, guhora ducira abandi imanza za mvira kw´Isi, guhora tujuragiza abandi ngo nibwo badutinya cyangwa bakatwubaha, guhora dushaka amakuzo yo muri iyi si ihita, gushyira imbere ikinyoma n´inda uzi neza ingaruka mbi zabyo, kudakunda gukosorwa no kutava ku izima, kubura urukundo, kurenganya abatishoboye nk´abakene, abapfakazi n´imfubyi,…) nka Kayini. Ikimenyetso ni urukundo nyarwo.
-Murajye mukundana. Bakristu bavandimwe, urukundo ruruta byose. Imana twayinganya iki? Mbese twayitura iki ku byiza byose yaduhaye? Nimucyo twubure umutwe turangamire Uhoraho. Nimuze duture Imana Igitambo cyo kuyishimira…maze dukoranye abayoboke bayo“. Nta kimenyetso kindi kiruta “kwitanga no gupfa ugirira abo ukunda“. Yezu akongeraho ati” Itegeko mbahaye, murajye mukundana nk´uko jye nabakunze“. Tube abarinzi ba bagenzi bacu rero mu rukundo kugirango ibyishimo byacu bisendere. Tureke kuba ba Kayini n´abafarizayi. Bityo, Yezu nta na rimwe azadusiga twenyine, kuko ariwe Mizero n´Agakiza byacu akaba n´Ikimenyetso giturutse mu ijuru. Ukeneye ikindi kimenyetso? Kuba umurinzi wa mugenzi wawe ni ikimenyetso. Bikiramariya Nyina wa Jambo aduhore hafi. Amen.
Padiri Emmanuel MISAGO