Ukikiye icyaha urupfu ruramupfumbata

Inyigisho yo kuwa gatatu w’icyumweru cya 29 gisanzwe,B, kuwa 21 ukwakira 2015

Amasomo tuzirikana : 1) Rom 6,12-18; Lk 12,39-48

  1. Ukikiye icyaha urupfu ruramupfumbata

Burya kuba incuti y’icyaha bisobanura kuba incuti y’urupfu, naho kuba incuti y’ubutungane bigasobanura kuba incuti y’Imana. Mu isomo rya mbere(soma Rom 6,12-18), Pawulo intumwa yagize ati “Icyaha rero nticyongere kugenga umubiri wanyu, kandi imibiri yanyu ntimukayegurire icyaha, ahubwo nimugandukire Imana nk’abazima bavuye mu bapfu. Mwarokowe ubucakara bw’icyaha, muhinduka abagaragu b’ubutungane”.

Koko icyaha ni umwanda. Icyaha kirakaburanirwa ! Mwene Siraki we cyaramuhahamuye,maze agira inama umwana we « Mwana wanjye se, waba waracumuye ? Ntuzongere, ahubwo usabe imbabazi z’ibyaha wakoze. Jya uhunga icyaha nk’uko uhunga inzoka, kuko nucyegera kizakuruma, amenyo yacyo ni nk’ay’intare acuza abantu ubuzima. Ubuhemu bwose, ni nk’inkota ityaye impamde zombi, kandi igikomere cyabwo nticyomorwa. Ubwirasi no kwikuza bihombya umutungo bityo rero inzu y’umwirasi izarimbuka. Uwubakisha inzu ye feza z’abandi, asa n’urunda amabuye ateganyiriza imva ye. Ikoraniro ry’ibyigenge riba ari nk’inkwi zumye, bose bazakongokera mu kibatsi cy’umuriro. Inzira y’umunyabyaha iratengeneje, nta buye ririmo, ariko amaherezo yayo ni mu nyenga y’ikuzimu » (Sir 21,1-4 ;8-10).

Icyaha gifitanye isano ikomeye n’urupfu. Kuva kera, isano y’urupfu n’icyaha ntiyigeze ishidikanywaho « inzu y’indaya ni inzira iboneza ikuzimu, imanuka igana mu masenga y’umwijima n’urupfu » (Imig 7, 27). Mu isezerano rishya, Pawulo abishimangira agira ati « nk’uko icyaha cyadutse munsi gikuruwe n’umuntu umwe, kandi n’urupfu rukuruwe n’icyaha, biryo urupfu rucengera abantu bose, kuko bose bacumuye » (Rom 5,12). « Koko rero igihe mwari abagaragu b’icyaha ntimwagengwaga n’ubutungane. Mbese byabunguye iki icyo gihe ? Ko ahubwo ubungubu bibateye isoni, kuko amaherezo yabyo ari urupfu » (Rom 6,20-21). « Nuko rero ingaruka y’icyaha ni urupfu » (Rom 6,23a). Twirinde kugengwa n’umubiri nk’uko Pawulo yabitubwiye mu isomo rya mbere. “ Koko rero abagengwa n’umubiri bita ku by’umubiri; naho abagengwa na roho bo bita ku bya roho.

Irari ry’umubiri rishyira urupfu, naho ibyifuzo bya roho byo bigashyira ubugingo n’amahoro. Kuko irari ry’umubiri rirwanya Imana: ntabwo ryayoboka amategeko y’Imana,ntiryanabishobora. N’abagengwa n’umubiri ntibashobora kunyura Imana.” (Rom 8, 5-8).

Bavandimwe, ICYAHA ni URUPFU. Ukikiye icyaha urupfu ruramupfumbata. Iyo ugiye mu cyaha urapfa maze nawe ubwawe ugahinduka urupfu ugasigara wica. Duharanire gukikira Imana aho gukikira urupfu. Duharanire gupfumbata ubutungane, aho gupfumbata icyaha.

  1. Nimube maso kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudakeka( Lk 12, 40)

Nibyo koko, nta muntu n’umwe uzi umunsi cyangwa isaha azavira kuri iyi si. Nta n’umwe uzi isaha Nyagasani azamwimuriraho amuvana kuri iyi si amujyana ahandi. Icyo tuzi neza cyo, ndavuga abafite ubwenge, ni uko iyi si dutuyeho, igihe kizagera tukayivaho tukimurirwa ahandi. Tuzajya he rero? Incuti z’icyaha zizagira umwanya wazo n’incuti z’ubutungane zigire umwanya wazo (Mt 25, 31-46). Imana ishaka kubana na twe iteka ryose, Imana ishaka kubana na twe igihe cyose. Ese njyewe nifuza iki? Imana nta muntu n’umwe ifata ku ngufu. Kubera urukundo rwayo, Imana ihora itwereka inzira zayo buri gihe.

Urukundo rw’Imana rusumba kure amakosa y’umuntu, urukundo rw’Imana rusumba kure ibyaha by’umuntu. Urukundo rw’Imana ruhanagura ibyaha by’umuntu iyo aciye bugufi akayisaba imbabazi. Imana ntizaza ku munsi w’iherezo ry’isi gusa, nk’uko bamwe babyibwira. Buri mwaka, buri kwezi, buri cyumweru, buri munsi, buri saha, buri munota,… Imana iransura ikanyereka inzira y’ubutungane ngomba gukurikira no gukurikiza. Imana ntiyigera inkuraho amaboko, ahubwo birashoboka ko ari jye uyikuraho amaboko, nkayitakariza urukundo, ukwizera n’ukwemera. Gukura amaboko ku Mana ni byo gupfumbata urupfu. Gukura amaboko ku Mana nibyo gukora icyaha. Hari ikibazo bakunda kubaza iyo bigisha abantu Gatigisimu, bagira bati “ Umuntu akora icyaha ate?” bagasubiza bati “ Umuntu akora icyaha igihe yitandukanyije n’Imana, ayisuzugura, abizi, kandi abishaka”.

Imana insura buri munsi mu Missa Ntagatifu, Mu Isakaramentu ry’Imbabazi no muyandi masakaramentu, Imana insura mu Ijambo ryayo, mu bavandimwe, mu isengesho, ndetse yo ibwayo iza no mu mutima wanjye. Ese iyo insuye, nyakira gute? Cyangwa nshaka kuyakira kuri wa munsi w’imperuka? Ese muri uyu mwaka, muri uku kwezi kwa Rozari Ntagatifu, muri iki cyumweru, uyu munsi, uyu munota, hari ijwi ry’Imana numvise? Cyangwa iyo Nyagasani akomanze mu bwira ko nta mwanya mufitiye, nti “ buretse Mana, mbanze ndyoshye ubuzima, wowe nzaba ngusenga, wowe uhoraho, hari ibyo ngiye gufata bitacika! Nimube maso kuko Umwana w’umuntu azaza mu gihe mudakeka( Lk 12, 40). Twirinde abahanuzi b’ibinyoma bihimbira amatariki, ahubwo duharanire guhorana amatara yaka, duhorane imitima icyeye. Guhorana umutima ucyeye ni ukuzibukira icyaha, niko kuba maso.

Umubyeyi Bikira Mariya, we uhora utubwira ati “ Nimwicuze!, Nimwicuze!, Nimwicuze! Inzira zikigendwa” adusabire.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel TWAGIRAYEZU

Paroisse Murunda/Nyundo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho