Uko bizamera ku munsi w’Umwana w’umuntu

Inyigisho yo ku wa gatanu w’icyumweru cya 32 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 15 Ugushyingo 2013:  MUTAGATIFU YOZEFU MUKASA BALIKUDEMBE

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Buh 13, 1-9; 2º. Lk 17, 26-37

Turi hafi gusoza Umwaka wa Liturujiya. Amasomo matagatifu aradufasha kuzirikana ku bihe bya nyuma. Adushishikariza kubaho twiteguye kugira ngo tutazatungurwa. Abantu bo mu gihe cya Nowa baratunguwe cyane barorama. YEZU KRISTU yaje ku isi kugira ngo nitumumenya tukamwemera azadufashe kwitegura guhura na Nyagasani burundu. Yadukinguriye ijuru, buri wese mu bemeye Inkuru nziza, nta kindi kintu cy’ingenzi ategereje usibye kwinjira mu ijuru. Iyo umuntu apfuye, ibye byo ku isi biba birangiye, atangira urugendo rwa nyuma rumugeza mu ikuzo rihoraho ry’Uhoraho. Hari abarinda bashiramo umwuka nta gitekerezo gihamaye cy’ijuru; hari n’ababaho ku isi bavunwa cyane na kamere yabo yorohera ibibi ariko bagakomeza gutwaza basukurwa n’amasakaramentu matagatifu ari na ko birinda kureta inabi mu mitima yabo; abo ngabo bashobora kunyura mu isukuriro by’akanya gato maze bagataha ijuru. Abagize amahirwe ni abemeye gupfa bahorwa izina rya YEZU: abo bo nta gushidikanya bahita bataha ijuru. Umwe muri abo ni umuturage wo mu guhugu gituranye n’U Rwanda: Yozefu Mukasa Balikudembe umwe mu Bahowe Imana b’I Bugande. Aho baganje mu ijuru baradusabira kugira ngo mu karere k’Ibiyaga Bigari twigobotore inabi yose n’ubunangizi twogeze Ingoma y’Imana nta bwoba. Izo Ntwari zabyirukiye gutsinda, zikomeza gutera ingabo mu bitugu abayoboke ba KRISTU aho bari hose barwana ku buryo bunyuranye kugira ngo Sekibi itabagira imbata zayo. Nibashimirwe kandi bakomeze kuryoherwa no kurangamira Umugenga wa byose Imana Data Ushoborabyose Se wa YEZU KRISTU Umucunguzi wacu.

Mu kwitegura kuzataha ijuru, amasomo ya none aradushishikariza kutarangazwa n’ibyaremwe dushobora gutaho igihe tubishengereye nyamara Umuremyi wabyo tumuhunza amaso. Abahanga nyakuri bitegereje ibyaremwe maze ubwiza bwabyo bubashyikiriza Nyirikuzo ryahebuje. Kwita ku byaremwe ni ngombwa ariko guheranwa na byo ni icyaha gikomeye.

Ikindi amasomo adushishikariza ni ukudaterera agati mu ryinyo twemera guheranwa n’ibidushimisha gusa. Mu gihe cya Nowa abantu biberagaho neza bakarya bakanywa bakubaka bakarongora bakidagadura bagakeka ko bihagije! Nyamara se, umwuzure ntiwabatunguye ukabahitana bose badasobanukiwe. Natwe muri ibi bihe, dukwiye kureba ibintu byose biturangaza bituma tuterekeza imitima yacu ku Mana; nidukomeza kurangazwa n’ibyacu gusa buri wese azajya atungurwa n’umunsi wa nyuma nta cyo yiteguye yinjire atyo mu maganya n’agahinda. Dusabirane cyane tutazatungurwa.

YEZU KRISTU WAPFUYE AKAZUKA ASINGIZWE. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu duhimbaza none badusabire.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho