“Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze”

Inyigisho ku masomo matagatifu y’Icyumweru cya VI cya Pasika

Amasomo: Intu 10, 25-26. 34-35. 44-48

       Zab 98 (97), 1, 2-3ab, 3c-4a, 6b

       1 Yh 4, 7-10

        Yh 15,9-17

Yezu Kristu yakunze cyane abe bari mu isi, abakunda byimazeyo kugeza ubwo abapfiriye kandi azukira kubakiza. Gupfira abo ukunda no kubemerera kugira uruhare ku bugingo bw’iteka ni yo ndunduro y’urukundo. Uru rukundo rwuzuye ni rwo Yezu yahishuriye abigishwa be. Ni rukundo ki? Urukundo Yezu ahishurira abe, si urukundo nk’uru rwa mpa nguhe twe abantu twihimbira! Si urukundo ruhita cyangwa rw’igicagate. Yezu ati: «Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze”. Twahishuriwe urukundo-Mana ni ukuvuga urukundo ndanga-kamere y’Imana kuko ari urukundo Data na Mwana bakundana. Uru rukundo rwahozeho, ntirugira intangiriro n’iherezo, ruriho kandi ruzahoraho. Nta gihe kigeze kibaho, ntibinashoboka ko cyabaho ko Imana Data yabaho idakunda Umwana wayo Yezu Kristu, ntibinashoboka ko Yezu yabaho adakunda Imana Se.

“Nimugume mu rukundo rwanjye”

Yezu Kristu ntagarukira gusa ku kutwereka, kuduhishurira cyangwa kuturatira urukundo-Mana rumuhuza sa Se. Ibyo byakwitwa kutunopfesha no kutwishongoraho. Aduha kugira uruhare kuri urwo rukundo ruhoraho iteka. Ati: “Nimugume mu rukundo rwanjye”. Yifuza ko dutura mu rukundo afitanye na Se, tukarushingamo imizi kandi tukarugumamo. Mu kudutumira no kutwakira mu rukundo rwo muri kamere Mana nyirizina, Yezu Kristu anaduhishurira ibanga nyabuzima ryatuma tuguma muri rwo. Ati: “Nimwubaha amategeko yanjye, muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nubaha amategeko ya Data, maze nkaguma mu rukundo rwe”.

Amategeko Imana iduha ntagatimije kutubuza amahwemo cyangwa kutubuza ibyishimo. Ahubwo ni yo abungabunga muri twe urukundo n’ubuzima by’Imana twakiriye mu masakramentu, mu Ijambo ryayo no mu nyigisho za Kiliziya. Niba amwe mu amategeko y’abantu, urugero ay’umuhanda agamije kubungabuka umutekano w’abantu, ni gute ay’Imana Data yo itabasha kuyoba yo kutuyobya yaberaho kutubuza umunezero? Nta kibi Imana yifuriza abantu, ahubwo ishakira bose umukiro kandi abemera kuyikingurira umutima mu kwemera, ukwizera no mu rukundo irawubaha.

“Ibyishimo byanjye bibabemo”

Ni ku nyungu zacu twe abantu gutura no kwigumira mu rukundo rw’Imana. Yezu abihamije agira ati: “Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere”. Dore ahashingiye ubugingo bw’iteka, ibyishimo by’ukuri n’umunezero uhoraho: ni mu gutura no mu kuguma mu rukundo rw’Imana. Yezu Kristu wazutse ni we rugero rwa muntu mushya kandi ni we utora abantu bose kugira ngo abahe kugira uruhare ku byishimo bisendereye. Ibyishimo by’igicagate, kwishimisha bihita byo mu iyi si, ntibikaduhume amaso ngo tubure guharanira umunezero uhoraho.

N’ubwo ibyo Imana yaduhishuriye byose bihira abayikunda kandi byose bikaba ku nyungu zabo, nyamara Imana ubwayo ni yo ifata iya mbere mu kubatora no kubereka ibyiza bihoraho ibazigamiye. Ibi bivuze ko, urukundo, ubukristu, ukwemera, ukwizera,..ari impano y’Imana kandi ibereyeho twebwe abantu no kugira ngo dukire. Yezu Kristu abyemeje agira ati: “Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye maze mbashyiraho kugira ngo mugende mwere imbuto”. Gutorerwa gutura mu rukundo rw’Imana, urukundo ndanga-Mana bituma twera imbuto z’ubugingo bw’iteka kandi bituma icyo dusabye Data cyose tugihabwa. Byongeye, gutura mu rukundo ndangakamere y’Imana ni byo bibyara urukundo ruzima ruhuza abantu hagati yabo. Uwakwihandagaza ngo arakunda abantu Imana yiremeye atavomye mu urukundo ruzima rw’Imana, ntiyabakunda mu kuri. Yakwikunda! Yezu ati: “nimujye mukundana nk’uko nanjye nabakunze. Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu uhara amagara ye kubera incuti zeIcyo mbategetse ni uko mukundana”.

Mu ibaruwa ye, Yohani akomeje guhamya ko urukundo rukomoka ku Mana: “Nkoramutima zanjye, nidukundane kuko urukundo rukomoka ku Mana, kandi umuntu wese ukunda aba yarabyawe n’Imana, akanayimenya. Naho udakunda, uwo ntiyamenye Imana kuko Imana ari Urukundo”. Ukunda Imana n’abantu ni we mwana w’Imana.

Urukundo rw’Imana twahawe kandi tugatuzwamo ni Roho Mutagatifu

Urukundo rw’Imana, ni Imana Ubwayo, Umuperisona, Roho Mutagatifu. Pawulo Mutagatifu aduhishurira neza ko Roho Mutagatifu ari we Rukundo ruhuza Data na Mwana, kandi ni we ushyira mu mitima yacu urukundo. Ati: “urukundo rw’Imana rwabuganijwe mu mitima yacu na Roho Mutagatifu twahawe” (Rom 5,5). Muri make Imana Data, Mwana na Roho Mutagatifu ni Imana imwe yegereye abantu kugira bakire bityo abantu n’Imana bunge ubumwe. Muntu yatujwe mu bumwe bw’Ubutatu Butagatifu.

Ku bwa Roho Mutagatifu abantu bose babishaka bakinguriwe irembo ry’ukwemera rijyana mu ijuru. Mu isomo rya mbere twumvise ukuntu, umukiro dukesha Yezu Kristu wazutse ugenewe bose (abayahudi n’abanyamahanga). Umutware w’abasirikari, Korneli ntiyari umuyahudi. Nyamara ku bw’inyigisho za Petero Intumwa kuri Kristu wazutse, Korneli yakiriye ukwemera amurikiwe na Roho Mutagatifu arabatizwa hamwe n’abandi benshi. Kubana n’Imana, kuba abana bayo si umwihariko wa bamwe, ni umukiro ugenewe abemeye guturwamo no kuyoborwa na Roho w’Imana. Yezu ni muzima, urukundo Imana idukunda ntirwapfuye, turwakiriye mu byishimo no mu bwiyoroshye bw’umutima ni ho twatura mu “mutima” w’Imana Data kandi tukaba abavandimwe nyabo.

Turi mu kwezi kwa 5, ukwezi kwa Bikira Mariya. Dusabe uyu Mubyeyi aduhakirwe ku Mana maze aturongere inema zituma tuguma mu rukundo rwa Kristu. Ari mu mahoro cyangwa mu makuba, ari mu buzima bwiza cyangwa mu burwayi, mu bukire cyangwa mu bukene, twange Shitani, twemere Kristu, abe ari We wenyine dukurikira kandi tumwamamaze. Icyumweru cyiza.

Padiri Théophile NIYONSENGA