Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze

KU CYA 6 CYA PASIKA, B, 06/05/2018

AMASOMO: 1º. Intu 10, 25-26.34-35.44-48;2º. 1 Yh 4, 7-10; 3º. Yh 15, 9-17

Uyu munsi turahimbaza icyumweru cya nyuma mu gihe cya Pasika, mbere yo guhimbaza ibirori by’Isubira mu ijuru rya Nyagasani Yezu Kristu (Asensiyo) na Pentekositi.

Muri iki gihe cya Pasika turi gusoza, Yezu Kristu yakomeje kutwigaragariza nk’Umushumba mwiza umenya kandi akita ku ntama ze, ni we Muzabibu w’ukuri twe tukaba amashami.

Abahujwe n’uwo muzabibu bagomba kurangwa n’urukundo, kuko ari rwo ruganje mu mutima wa Yezu Kristu. Urwo rukundo rutagira umupaka rugera n’aho gukunda abanzi, ni iyobera rya kameremana kuko Imana ari Urukundo.

Kuva mu ntangiriro isi ikiremwa kugeza n’ubu Imana ntihwema kutugaragariza urwo Rukundo rwayo. Ni yo mpamvu natwe dusabwa kwitura urukundo, uwo Rukundo yadukunze mbere.

Ngiyi impamvu mu ivanjili ya none Yezu agira ati: «uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze. Nimugume mu rukundo rwanjye» (Yh 15,9). Koko burya Urukundo ni magirirane kandi rurakongezwa, aho ruri rurasakara, gusa ntirwohoma, uwemeye kurwakira na rwo rumusanganira n’ingoga. Ntirugira umupaka, kuko nta na kimwe kirutangira.
Zimwe mu mbuto zisoromwa ku rukundo harimo Ibyishimo.

Yezu Kristu wazutse arabitubwira muri aya magambo meza: «Ibyo mbibabwiye ngira ngo ibyishimo byanjye bibabemo, kandi ngo ibyishimo byanyu bisendere» (Yh15,11).

Bavandimwe, niba mu buzima bwacu ukwemera kutatubereye isoko y’ibyishimo, niba duheranwa n’agahinda duterwa n’imihihibikano ya buri munsi, ntitwubure amaso ngo tumenye ko Yezu ahoza tumugane; tuba tutaramenya Yezu Kristu uwo ari we, tuba tutarasobanukirwa n’Urukundo.
Ikindi ni uko mu nzira yo kumenya Imana ari yo ifata iya mbere igihe cyose. Ni byo Yezu Kristu atubwira none agira ati : «  Si mwe mwantoye, ahubwo ni jye wabatoye… » ( Yh 15,16). Dukunze kugira igishuko ko ari twe twahisemo kwemera Kristu, hari n’abanga kubatirisha abana ngo bazihitiremo bakuze nk’uko na bo bihitiyemo, nyamara amahitamo si ayacu, icyo dukora ni ukwitaba karame nk’igisubizo ku ijwi ry’uduhamagara. Yaduhisemo ku buntu bwe, ngo duhinduke incuti ze: «Jye sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atamenya icyo shebuja akora; ahubwo mbise incuti, kuko nabamenyesheje ibyo numvanye Data byose» (Yh15,15).

Nk’uko tubisoma mu gitabo cy’Intangiriro, tubona Imana iganira na Adamu nk’uganira n’incuti. Yezu Kristu na we ahora yifuza kugirana natwe umubano mwiza ushingiye ku bucuti bwuzuye urukundo kuko ari yo kamere y’Imana.

Mu by’ukuri amagambo wakoresha yose uvuga Imana, ntuvuge ko ari Urukundo, uba wibagiwe ikintu gikomeye, kuko byose ku Mana bikubiye mu ijambo rimwe: «URUKUNDO».

Urwo rukundo si umurage gusa Yezu Kristu yasigiye abe, ahubwo ni Itegeko rishya kandi rizahoraho iteka yaduhaye. Mutagatifu Agusitini abivuga neza agira ati: “Umwigisha wacu mukuru Yezu Kristu yadutegetse gukundana nk’itegeko rimwe rukumbe ritubereye. Nta rukundo indi migenzo myiza wasanga ntacyo ikimaze. Urukundo rutuma n’indi migenzo myiza igira injyana iboneye”. Bityo ku mukristu, urukundo ni ngombwa cyane, dore ko ari n’itegeko rya Nyagasani Yezu Kristu Umwami wacu

Urwo rukundo rwa Kristu twahaweho itegeko ntiruvangura

Petero intumwa ya Kristu yabiduhamirije ashinze amanga mu isomo rya mbere agira ati: “Noneho numvise mu by’ukuri ko Imana itarobanura, ahubwo inyurwa n’umuntu wa buri hanga iryo ari ryo ryose uyitinya kandi agaharanira ubutungane” (Intu 10, 34b-35).

Mu mateka maremare abayisiraheli banyuzemo, si ko bahise bumva iyo mimerere y’Imana y’ukuri. Ni igihe kirekire bamaze bibwira ko Imana yabibwiye ibinyujije kuri Musa, yari umwihariko wabo. Nyamara Imana Ishoborabyose yakomeje umugambi wayo wo kwigaragariza n’andi mahanga yose yo ku isi. Ibyo byabaye impamo ubwo YEZU KRISTU yaje kuzuza umugambi w’Imana Data mu bantu. We nyine, ibyo kwifungirana mu bayahudi yagaragaje ko bidafite ukuri. Ni yo mpamvu yagiye agirira neza uwo bahuraga na we wese yaba umuyahudi cyangwa umunyamahanga. Bityo urukundo rwe rusakaza ibyishimo mu bamwakiriye bose nta n’umwe uhejwe.

Kuri iki cyumeru, tureke amatwara yacu amurikirwe n’urwo rukundo rwa Yezu Kristu wazutse, tubashe kurenga imipaka yose itandukanya abantu.

Nyagasani Yezu nabane namwe!

Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho