Uko Dawudi yabigenje igihe yari ashonje

Inyigisho yo ku wa gatandatu, 22 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 07 Nzeri 2013 – Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Kol 1, 21-23, 2º. Lk 6, 1-5

Abafarizayi bamwe bari bihambiriye ku mategeko atagira ingano yari yarongerewe ku Mategeko y’ibanze mu idini y’abayahudi. Ayo mategeko yajyanaga n’imihango n’imitondangingo myinshi. Yajyanaga kandi n’icyoba cyatumaga bayakurikiza bujiji nta gusobanukirwa, ugasanga barayubahiriza by’inyuma gusa ariko imbere bakamera nk’imva zirabye ingwa. Byageze igihe Umwana w’Imana yigize umuntu atangira kwigisha iby’Ingoma y’Imana; aho kugira ngo Abafarizayi bamwumvire, bikomereje ibyabo bya kera! Kimwe mu bintu bari batsimbarayeho ni isabato n’ibiyerekeyeho byose. Iyo YEZU yagiraga icyo akora ku isabato bahitaga bamunenga ngo yishe Amategeko!

Ivanjili ya none yaduhaye urugero rw’amakimbirane Abafarizayi bashozaga bitwaje ko ngo YEZU yishe isabato! Kunyura mu murima w’ingano bagahekenyaho ngo basame agatima, byari bitwaye iki? Bibwiraga ko no kuba wasamura kubera akayara byari icyaha! Nyamara se ibyo Dawudi yakoze bari babiyobewe! Nk’uko YEZU abibibutsa, dore uko Igitabo cya mbere cya Samweli kibidutekerereza:

Dawudi yongera kubaza umuherezabitmbo, ati: “Mbese nta cyo mufite ngo mumfungurire? Nibura mumpe imigati itanu cyangwa ikindi mwaba mufite icyo ari cyo cyose”. Nuko umuherezabitambo aramusubiza ati: “Nta migati isanzwe dufite, ariko hari imigati yeguriwe Uhoraho; niba abo bantu bawe baririnze abagore bashobora kuyirya”. Dawudi aramusubiza ati: “Ni koko twabujijwe abagore, nk’uko bisanzwe iyo ngiye ku rugamba; kuri iyo ngingo ni abere rwose. Uru rugendo ni nk’urusanzwe, ariko rushimishije Uhoraho kubera impamvu zarwo”. Nuko umuherezabitambo amuha imigati akuye mu Ngoro kuko nta yindi yari ibonetse, uretse iyari iteguye ku meza y’Uhoraho, isimbuzwa ishyushye ku munsi bayikuyeho (1 Sam 21, 4-7).

Abafarizayi bari bashukamirije YEZU ntibari bazi ko azi ingingo zose z’Ijambo ry’Imana. Kuba na Dawudi ubwe yarariye ku migati y’umumuriko yari igenewe Abaherezabitambo gusa, ni ukuvuga ko icy’ingenzi atari ukwishyiramo bujiji umunsi w’isabato, ahubwo ni ukureba icyarushaho gufasha umuntu wese kugira ngo agire ubwigenge busesuye ku cyitwa icyaha cyose kandi nyine ashingire imibereho ye ku cyo YEZU KRISTU atangaza.Gukurikiza isabato bujiji, ni ko kuba umugaragu wayo. No muri iki gihe hariho abantu bakurikiza ibya kera bujiji: kumenya ko YEZU KRISTU ari We Mugenga wa byose ni ko gutangira gusobanukirwa.

Iyo umuntu ataramenya YEZU KRISTU ngo amwirundurire, yihamira mu bujiji mu by’iyobokamana n’ubumenyi bw’ugushaka kwayo mu buzima bwe. N’iyo yaba asenga ku mugaragaro mu bandi, iyo ataramenya YEZU KRISTU akomeza kwihererana amahano! Ni we ugaragaza ko asenga cyane ariko kandi agakora n’ibyaha byinshi ku bwende, bimwe akabiterwa n’ubujiji, ibindi akabiterwa no kwemera gutsindwa n’amoshya. Ni ko kuba umwanzi w’Imana! Pawulo yibukije Abanyakolosi ko na bo kera bari baraciye ukubiri n’Imana; babagaho nk’abanzi bayo kubera ibitekerezo n’ibikorwa byabo byari bibi. Kuva aho bigishirijwe kumenya YEZU KRISTU bavuye i buzimu bajya i buntu.

Uwo ni wo murimo Kiliziya ikomeje kwitangira kugeza none: kwamamaza YEZU KRISTU abantu bose bakamumenya bakigiramo Amahoro atanga. Twiyibutse ko none Papa yadusabye gusenga no kwigomwa dusabira isi amahoro kuko yugarijwe n’intambara n’ugukembana kirya no hino ku isi. Dusabire Siriya, dusabire Akarere k’ibiyaga bigari. Nibamenya Inkuru Nziza ya KRISTU bazava mu bujiji baharanire amahoro nyakuri.

YEZU KRISTU nasingizwe mu mitima yacu, Umubyeyi Bikita Mariya aduhakirwe maze abatagatifu duhimbaza none ari bo Regina, Nemori, Kloduwalidi na Madeliberita badusabire.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho