Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya III gisanzwe/C
Amasomo: Heb 10,19-25; Mk 4,21-25.
Yezu naganze iteka kandi akuzwe na bose.
Mu buzima ineza buri wese abona ko ari umugenzo mwiza, ukwiye kuranga buri muntu wese ariko by’agahebuzo umukirisitu, iyo asumbirijwe akabona agobotswe, atabawe n’uwo atakekaga ko yabimukorera, ndetse kenshi usanga uwo mugiraneza ugukuye ahabi ari mu bantu utakundaga kwitaho, ndetse hakaba n’ubwo usanga utanamuzi. Aho ni ho abakuru bateruye bati: “Burya inshuti iva ku nzira”. Niba ushaka guhorana ibyishimo isi idashobora kukunyaga itoze kandi wihatire kugira neza, udategereje inyiturano, kuko igihe kigeze, Nyagasani utajya utererana abamwizera n’abagaragaza ko we ari Urukundo n’umunyampuhwe ntazigera agutererana. Ineza ugiriye abandi izakugarukira. Gusa izakugeraho mu gihe gikwiye, yatinda cyangwa yatebuka uramenye ko itajya ihera, iriturwa, ikagarukira uwayikoze ndetse ntaretse n’abamukomokaho.
Mu Ivanjiri, Yezu yaduhaye isomo rikomeye tugomba kuzirikana: “Harya bazanira itara kugira ngo barishyire mu nsi y’urutara ( igitanda cyangwa ameza)? Si ukugira ngo rishyirwe ku gitereko cyaryo?” Ibi bibazo Yezu natwe arabiduhaye ngo tubizirikane. Ese Itara rimariye iki muntu?
Nta kindi ashaka kutwibutsa ni uko buri muyoboke we ahamagariwe kuba urumuri. Uwo ni wo muhamagaro wacu, ni bwo butumwa bwacu muri iyi si yacu: Kuba urumuri rw’isi. Ari byo kuvuga ko duhamagariwe gushyira abandi, urukundo, amizero, ubuvandimwe, amahoro, ibyishimo, mbese muri makeya gufasha buri wese ubuzima bwashaririye, kwiyumvamo icyanga cyo kongera kubaho cyangwa kwishimira kubaho. Urwo rumuri dusabwa gushyikiriza abandi, tujye duhora twibuka ko atari urwacu, ko turukesha Yezu umucunguzi wacu akaba n’urumuri ruboneshereza abantu bose. None se ni nde wakwirarira ngo muri we hahora urumuri. Buri wese azi neza ko muri we habamo umwijima ku buryo butandukanye. Twavuga intambara, ubugizi bwa nabi, guhimana, ubugambanyi, urwango, kutababarira, kudasaba imbabazi wahemutse, gusebanya, gusuzugura, ubwibone n’ubwikanyize n’ibindi tutarondora. Ni yo mpamvu Yezu atwibutsa ikintu gikomeye mu buzima bwacu: “Ndi urumuri rw’isi, unkurikira ntazagenda mu mwijima, ahubwo azatunga urumuri rw’ubugingo” (Yh 8,12) Ngiryo ibanga ryo guhora uri urumuri, ari ryo: kwiyemeza gukurikira no gukurikiza Yezu, Rumuri nyarumuri.
Iyo ukurikiye Yezu, ukamwizera ukamuragiza ubuzima bwawe, nta gusiga ahubwo arakurinda ngo mugendane, musabane, maze akaguhunda urumuri rwe, ni uko nawe ukabera abawe n’abandi bakubona urumuri rumurikira intambwe zabo muri iyi isi yacu icuze umwijima. Byose rero ni ukubanza ukabyakira nk’impano Imana iguhaye ku buntu bwayo. Kandi ugahora uzirikana ko impano yose ufite cyangwa dufite ibereyeho kugera ku bandi.
Ukwemera si ibanga umuntu ahisha, ahubwo ni impano usangiza abandi na bo ngo bashobore kumenya isoko nyayo y’ubuzima dufite, ko tubukomora ku Mana umubyeyi wacu udukunda. Turebye tutihenze ubwenge, iyi si yacu iragenda imirwa cyangwa yototerwa n’ibishuko binyuranye kandi bisiga birindagije abatari bakeya: twavuga ubwikunde no kwihugiraho ukareba abandi ubarenza imboni, ari byo kubaho uhangayikishijwe n’ibyawe gusa, intambara zo mu mutima utanyurwa n’ uko ubayeho, ntunishimire uko undi ateye, ubuhemu n’ubucabiranya burimo kutarenganura umunyakuri agwiriwe n’urugogwe. Ibyo byose hamwe n’ibindi umuntu yarondora, bituma muntu abaho atishimye, ashavuye akumva ndetse no kubaho ntacyo bimumariye. Aha ni ho rero uwamenye KRISTU aharanira kubera abandi amizero n’urumuri rwo kwiyumvamo ikinyotera cyo kubaho no kwishimira impano y’ubuzima.
Gutereka rero itara aho riboneshereza abandi ni ukwiyemeza kubaho no kugenza nka Yezu wagendaga agira neza aho anyuze hose. Ukiyemeza kuba urumuri ari byo kuba umuhamya w’urukundo, ineza, impuhwe, amahoro no kwishimira kandi ukubaha umuntu uwo ari we wese.
Uyu munsi kandi dukwiye kuzirikana tukumva icyo Yezu atubwira iyo ateruye ati: “Ufite byinshi azongererwa, na ho ufite bike na byo akazabyakwa”. Aya magambo ya Yezu hari bamwe bayafata uko atari, bakayavugisha ibyo biboneye byose. Aha Yezu ntagamije kuvuga ibijyanye n’ubukungu n’ubucuruzi, ahubwo aratubwira ibijyanye n’ukwemera. Hano abafite, ni abantu bose, bashyira Imana imbere y’ibindi byose, ni abamera kwakira no kubaho bamurikiwe n’Ijambo ryayo, ni abiyemeza kubera abandi urugero rubakomeza mu kwemera no kubaho nk’abana b’Imana. Abagenza batyo Imana ibahunda ingabire zayo, ikabasendereza urumuri rumurikira ubuzima bwawo n’ubw’abo babana cyangwa buhura. Bahora barangwa n’urukundo, ibyishimo, ukuri n’amahoro.
Na ho abafite bike ni abantu bose, batera Imana umugongo, bakumva bihagije, ntawe bakeneye. Bagendera kure yayo, bakiringira ubukirigitwa bw’amatwi yabo, bihugiraho bakikingirana mu bitekerezo byabo, ntibatege amatwi Ijambo ry’Imana bikabaviramo kutumva no kutabona icyo Imana ibahamagarira. Barangwa no kurunda ibintu ariko bakibagirwa ko uko kubyihambiraho, umunsi umwe bazabinyagwa bigahabwa abatarabiruhiye yewe batazanibuka ko nibuze wabiruhiye.
Reka dusoze tuzirikana aya magambo ashimangira isoko nyakuri tugomba gukomeza kwitaho, tukanywa amazi yayo kugira ngo twigiremo ubuzima butazima. Ni uko rero nitwikomezemo ukwemera kudacogora, maze twegere mukuru wacu kandi umukiza wacu Yezu: “nitumwegerane rero umutima ugororotse n’ukwemera guhamye, dufite umutima wakijijwe inkeke yose y’icyaha n’umubiri wuhagijwe amazi asukuye. Nitwikomezemo amizero yacu tudacogora, kuko Uwatugiriye amasezerano ari indahemuka. Bamwe bajye bita ku bandi, duterana umwete mu rukundo no mu bikorwa byiza”. Amina
Padiri Anselimi Musafiri.