Catégories
Inyigisho

Uko ugenda ukomera, ujye urushaho kwicisha bugufi

Inyigisho yo ku cyumweru cya 22 gisanzwe, C, 2013

Ku ya 01 Nzeri 2913

Yateguwe na Padiri Cyprien BIZIMANA

AMASOMO: 1º. Sir 3, 17-18.20.28-29;  2º. Heb 12, 18-19.22-24a; . Lk 14, 1a. 7-14

Kuri iki cyumweru, YEZU KRISTU agamije kutwibutsa ko niba ari We dukurikiye koko, niba ari muri We twabatirijwemo, dukwiye kumwigana mu bwiyoroshye bwe. Ni kenshi twumva Pawulo intumwa atubwira ko We, n’ubwo yari afite imimerere nk’iy’Imana atagundiriye kureshya na Yo (Fil 2, 6). Amasomo y’uyu munsi, irya mbere n’Ivanjili, yose adutsindagiriye iyo myifatire y’uwamenye YEZU KRISTU urangwa n’ukwiyoroshya.

Indoro y’Ivanjili, akenshi usanga nta ho ihuriye n’imyumvire y’isi isanzwe. Muri twe harimo abanyacyubahiro kubera umwanya bafite muri Kiliziya cyangwa mu bundi buyobozi, hari abanyacyubahiro ku bw’amashuri bamwe bize, hari n’abanyacyubahiro kubera imiryango ikomeye no kumenyekana kwa bamwe. Nyamara ariko, ibyo byubahiro nta cyo bivuze iyo tudafite umutima urangamiye iby’ijuru kandi uhora ukereye gukora ugushaka kw’Imana. Ibyo byubahiro, ni umuyonga mu gihe amatwara yacu yishyira hejuru ku buryo abandi benshi tubarebera ku rutugu maze tugashyikirana gusa n’abo turi mu rwego rumwe. Hejuru y’ibyo kandi turatinyuka tukavuga ko turi aba-KRISTU! Ese ibanga ryo kwiyoroshya ni irihe?

Iryo banga ni ukwiyumvisha ko Uhoraho ari we Nyir’ububasha. Iyo ari We turangamiye kandi dukunda, nta kabuza ibintu byose dufite hano ku isi, ibifatika n’ibitagaragara dushingiraho ishema ryacu, ntibitubera impamvu yo kwishyira hejuru dore ko atari natwe twabiremye. Aho kwishyira ejuru, dusingiza Umuremyi wa byose ari na We uduha ibyo dukeneye byose. Abari ku ntebe ya mbere muri Kiliziya ari na bo ba mbere mu kwigisha no gusobanura amabanga y’Umukiro, nibitoze ukwicisha bugufi, bashyikirane na bose cyane cyane abo boroheje batagira ubirebera; nibatange urugero mu gukurikiza YEZU KRISTU maze amahoro n’ituze biharanirwa bigerweho gahoro gahoro.

Inyigisho YEZU yaduhaye yerekeye abatumirwa bagaharanira imyanya ya mbere y’icyubahiro, ikwiye kudufasha kwisubiraho. Niba hari abantu turakariye kuko bataduhaye icyicaro cya mbere, tubababarire kuko icyicaro duharanira atari icyo mu by’iyi si. Hari abavandimwe batandukanywa n’utuntu nk’utwo: hari abazindukira mu minsi mikuru ya bagenzi babo maze kubera ihubihubi ntibitabweho uko babishaka, bakarakara ntibongere gucana uwaka! Utuntu nk’utwo tugaragaza ubutindi mu mutima wacu, bwa bundi budashobora gushira mu gihe tutarakira Urumuri rw’Ivanjili ya YEZU KRISTU. Imyumvire yoroshya mu bihe byose kandi icisha make mu bwumvikane, ni na yo iranga ababatijwe mu Izina rya YEZU KRISTU.

Ikindi rero, ni ugushyikirana n’abo dusumbye cyangwa n’abaciye bugufi cyane muri ‘sosiyeteturimo: Ese ni nde muri twe utumira abakene, ibirema, abacumbagira n’impumyi? Ko ubanza twitumirira amacuti yacu gusa kuko cyane cyane tuba twizeye ko na yo azatwitura! Iyi nyigisho ya YEZU ishobora kudutsinda twese uhereye ku bakuru b’ingo z’abapadiri n’abihayimana ukagera ku ngo z’abashakanye. Tubizirikane maze dusabe imbaraga zo gukunda abaciye bugufi, nta nyungu zindi tubategerejeho. Aho ni ho hagaragarira URUKUNDO n’umutima wagutse ukomoka ku kurangamira by’ukuri YEZU KRISTU.

Uwo mutima utuza kandi woroshya mu rumuri rw’URUKUNDO, ni wo utuma duhimbazanya ibyishimo ibirori byo muri Yeruzalemu yo mu ijuru twunze ubumwe n’abamalayika n’abatagatifu bose begereye YEZU KRISTU We muhuza w’Isezerano rishya nk’uko isomo rya kabiri ryabitunyuriyemo.

YEZU KRISTU nasingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe maze Abatagatifu duhimbaza none ari bo Ejidi (Jili), Verena, Gebre Mikayire, Yozuwe, Sixti na Viyisenti, badusabire.