Uko wemeye

Inyigisho yo ku wa 6, icyumweru cya 12 Gisanzwe, A, 27/6/2020

Amasomo: Intg 18, 1-15; Zab 77 (73), 1-2abd, 3-4, 5-7, 20-21; Mt 8, 5-17

GENDA, UKO WEMEYE ABE ARI KO UGIRIRWA

1.Umutegeka w’abasirikare

Bavandimwe, ni kenshi twagiye twumva mu Ivanjili aho Yezu abwira abazaga bamusanga bamusaba kubakiza, ati : « ukwemera kwawe kuragukijije». Muri Bibiliya Ntagatifu hari aho bavuga ngo « Bityo rero ukwemera gushingira ku nyigisho, inyigisho na yo ku ijambo rya Kristu » (Rom 10, 17).

Umutegeka w’abasirikare ko yari mu bantu bazwi ko ari abapagani, abo banyamahanga b’Abanyaroma bari bakandamije Abayahudi bakangwa urunuka na rubanda, uko kwemera yagukuye he ? Inyigisho yazumviye he ? Nk’uko twabivuze ko ukwemera gushingira ku nyigisho cyangwa kukazanwa no kumva nk’uko ubuhinduzi bwa Bibiliya zimwe na zimwe mu Kinyarwanda bubivuga. Nta gushidikanya ko uriya mutegeka w’abasirikare afite uko yari yarumvise bavuga Yezu. Ahagurukijwe rero no gutakambira uwo yari yarumvise ko ari umwana w’Imana wigisha agakiza n’abarwayi. Uyu mutegeka w’abasirikare wari umupagani aranatwibutsa undi wari iruhande rw’umusaraba arinda Yezu wari umaze kubambwa. Yamaze kubona umutingito w’isi n’ibyari bibaye, we n’abasirikare be bagize ubwoba bwinshi, baravuga bati : « Uyu koko yari Umwana w’Imana!» (Mt 27,54).

2.« Nyagasani, umugaragu wanjye arababaye cyane »

Impuhwe n’urukundo by’uyu mutegeka w’abasirikare biragaragaza ko yifitemo ubumuntu. Aratakambira umugaragu we, ahangayikishijwe n’ubuzima bwe, arifuza ko yeguka akongera kugira ubuzima. Kuba batubwira ko uwo mugaragu yari ikimuga kitinyagambura bivuga ko uyu mutegeka ashobora kuba yari amaze iminsi amurwaje, akora ibishoboka byose ngo amwiteho. Umugaragu ni we wakagombye kuba yita kuri shebuja, ariko ku bigaragara noneho ni shebuja urimo amwitaho ngo amererwe neza. Mu yandi magambo, ni nk’aho umutegeka w’abasirikare abaye nk’umugaragu w’umucakara we.

 3.« Ndaje mukize »

Yezu ni umukiza. Ni bwo butumwa bwe, ni ryo zina rye. Ntatindaganya gutabara, ntashidikanya kwerekeza aho atabajwe kugira ngo akore icyamuzanye ku isi. Yezu rero ahise yemerera uriya mutegeka w’abasirikare wari uje amugana n’ubwo atari yahise amugezaho ubusabe bwo kuza kumukiriza umugaragu ahubwo yamubwiye gusa ikibazo afite iwe, Yezu uzi ibiri mu mutima wa muntu ndetse n’ibyo muntu adashoboye gusobanura ku buryo bwumvikana yahise abona ikiri inyuma y’uko kuvuga ikimubabaje. Ni bwo ahise amubwira ati : « ndaje mukize ».

4.« Nyagasani, sinkwiye ko wakwinjira mu nzu yanjye, ariko uvuge ijambo rimwe gusa maze umugaragu wanjye akire»

Kuki uyu mutegeka w’abasirikare avuze ibi? Iwe hameze hate? Mu nzu ye hameze hate? Kuba abwiye Yezu ko adakwiye ko yakwinjira mu nzu ye si ipfunwe ry’uko inzu ye imeze nk’uko hari abaterwa ipfunwe no kwerekana aho batuye ngo badasekwa, bakanegurwa cyangwa bagacishwamo ijisho nk’uko dukunda kubivuga. Uyu mutegeka w’abasirikare nk’uko twabivuze haruguru, yari umupagani ariko yari azi umuco w’aho ari, azi amategeko, azi ko cyaziraga ku Bayahudi kwinjira mu nzu z’abapagani, azi ko uwo byagaragaragaho yafatwaga nk’uwanduye ndetse bikamusaba kumara icyumweru cyose akora imihango yo kwisukura. Nimwibuke induru zavuze ubwo Yezu yajyaga kwa Zakewusi! Uyu mutegeka rero ariyizi, azi uko rubanda rumuzi, ntashaka guteza Yezu ibibazo. Niba adashaka kumuteza ibibazo ni uko amukunze. Si nka ba bandi baza bafite icyo bagushakaho bikarangirira aho. We arifuza kurinda Yezu ingaruka  byateza ariko kandi akanagaragaza icyo yemera. Ni iki yemera? Ko Yezu yavuga ijambo rimwe umugaragu we agakira. Kuki bitangaje Yezu? Ni uko usibye kuba yari umupagani, anatandukanye na benshi basangaga Yezu bakemera ko yabakiza ari uko abakozeho akanabaramburiraho ibiganza. Uyu we rero aremera ububasha bw’ijambo rya Yezu.

5.« Genda, uko wemeye abe ari ko ugirirwa. »

Bavandimwe, iri jambo rya Yezu rirakomeye. Uko wemeye abe ari ko ugirirwa. Wemera ute? Wemera iki? Wemera nde? Abahanga mu bumenyamuntu bemeza ko umuntu yifitemo imbaraga zo gukurura no kwiyegereza ibyo yemera. Niba wemera Imana koko wigiramo ya rukuruzi ituma Yezu avuga ati: “…unkunda, azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka » (Yh 14, 21).

Uyu mutegeka w’abasirikare yemeraga ko ku bw’ijambo rya Yezu, umugaragu we ashobora gukira. Mu gitambo cy’Ukaristiya tugaruka buri gihe kuri iryo jambo ry’umutegeka w’abasirikare natwe tukarigira iryacu: “Nyagasani sinkwiriye ko wakwinjira mu mutima wanjye ariko uvuge ijambo rimwe gusa, mbone gukira”.

Bavandimwe, natwe dukeneye umukiro Yezu atanga, dukeneye ko roho zacu zikira. Ntawifuza kubaho ari nk’ikimuga kitinyagambura. Dusange Yezu tumutakambire, duce bugufi tureke ubwibone butuma bamwe bakeka ko bihagije, ko badakeneye Imana. Duce bugufi twumve ko abo dukuriye, abo turuta, na bo ari abantu Imana ikunda. Dufite rero inshingano zo guharanira icyabafasha guhaguruka no kwiteza imbere. Muri ibi bihe bikomeye bya Guma mu rugo ntawabura gushimira abagize umutima wa kimuntu wo kudatererana abakozi babo bo mu rugo aho abandi babasezereye badafite n’uko bataha bababwira ngo ubwo tuhibereye taha akazi tuzakikorera. Usibye ibyo by’abakozi, tuzi ko hari n’abateragirana abo bafitanye isano, abana babo, ababyeyi babo, abo bashakanye kubera ko barwaye bigatinda, kubera ko bagize ubumuga, kubera ko kubavuza bihenze cyane. Uyu mutegeka w’abasirikare yabera buri wese urugero rwiza rwo guca bugufi, kwita ku bandi, kububaha, kubasabira no kubifuriza icyiza.

Dusabe Yezu ngo aduhagurutse adukure aho twari twarakwamiye maze dusubirane ya sura ihimbaza Imana na bwa bumuntu butuma twumva abandi, tukumva akababaro kabo kandi tugahagurukira kubafasha uko tubishoboye.

Padiri KANAYOGE Bernard

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho