Uko yatugiriye, ni ko natwe tugomba kugirirana

Ku wa Kane Mutagatifu, 29/03/2018:

Isomo rya 1: Iyim 12, 1-8.11-14

Zab 116 (115), 12-18

Isomo rya 2: 1 Kor 11, 23-26

Ivanjili: Yh 13, 1-15

Ku wa Kane Mutagatifu, Kiliziya itangirira kuri Misa y’Amavuta Matagatifu (Messe Chrismale). Ni yo Umwepisikopi wa Diyosezi aheramo umugisha Amavuta Matagatifu agomba kuzakoreshwa umwaka wose kugeza ku wa Kane Mutagatifu ukurikiraho. Muri iyo misa kandi, abapadiri bavugurura amasezerano biyemeje yo gukurikira Yezu Kirisitu badaca ku ruhande bijyana no kumvira Umwepisikopi wabo. Babizirikana buri wese mu mutima we kugira ngo Roho Mutagatifu azakomeze kumushoboza kugera ku ndunduro. Ni byo kandi, nta gushidikanya, iyo ari Roho Mutagatifu borohera akabayobora, ya masezerano yo kuba indahemuka kuri Yezu Kirisitu no kumvira, ntabaremerera nk’umugogoro bageretsweho. Iyo misa itagira uko isa, ni na yo nyine kuri ubwo buryo ishushanya ishingwa ry’ubusaseridoti bwa gihereza muri Kiliziya Ntagatifu Yezu Kirisitu yashinze ku Ntumwa. Kubera ibibazo binyuranye by’ikenurabushyo, iyo Misa y’ingenzi ishobora guhimbazwa ku wa mbere, ku wa kabiri cyangwa ku wa gatatu mutagatifu. Ibyo akenshi aba ari ukugira ngo abapadiri babashe gutegura neza Misa ya nimugoroba na yo ifite igisobanuro gihanitse.

Nyuma ya saa sita ku wa Kane Mutagatifu, kuri buri Paruwasi uko bishoboka, haturirwa Misa y’Isangira rya nyuma. Nk’uko tubizi, ku wa Kane Mutagatifu Yezu araye ari budupfire, yaremye Ukarisitiya mu isangira twita irya nyuma. Iyo misa na yo ni ingenzi cyane kuko yibutsa iremwa ry’Ukarisitiya. Yibutsa kandi ishingwa ry’itegeko mwikorezi wa yose, itegeko ry’Urukundo. Hakorwa umuhango Yezu ubwe yakoze muri iryo sangira rya nyuma. Yogeje ibirenge intumwa ze cumi n’ebyiri. Kugeza n’ubu biracyakorwa. Hotoranywa abasore cumi na babiri bashushanya intumwa cumi n’ebyiri. Padiri aca bugufi akaboza ibirenge yibutsa uko Yezu yabikoze anicengezamo amatwara gihereza atandukanye n’aya gitegetsi.

Pawulo intumwa yadusobanuriye uko yashyikirijwe ibanga ry’ukarisitiya n’iremwa ryayo. Yasobanuriwe ko muri Ukarisitiya duhabwa umubiri wa Nyagasani Yezu Kirisitu. Yaremwe mu mpumeko ya Pasika y’Abayahudi bahimbazaga rimwe mu mwaka Pasika yabo ari yo bohorwa ryabo mu bucakara bari barumiyemo bashikamiwe na Farawo wari ubatsikamiye bikomeye. Isomo rya mbere ryatumwiye uko imihango y’iyo Pasika yagendaga.

Yezu Kirisitu ashaka ko Pasika ye irangwa n’amatwara yo kozanya ibirenge. Mu muco wa kiyahudi, umucakara ni we woza ibirenge bya Sebuja. Koza ibirenge Yezu yakoze byamushyize mu cyiciro cyo kwiyoroshya abantu muri rusange tudapfa kugeraho. Nyamara ni rwo rugero yaduhaye. Ivanjili irangira agira iti: “Ni urugero mbahaye, kugira ngo uko mbagiriye, abe ari ko namwe mugirirana ubwanyu”. Kwinjira mu ibanga rya Yezu Kirisitu, birangwa no kwiyoroshya nka we no kwigiramo amatwara ya gihereza. Kimwe mu bituma imbuto z’ubutagatifu zidindira, ni ukwiremereza cyangwa kwikanyiza no kwishyira hejuru kwa bamwe cyane cyane muri twe dushinzwe gutagatifuza imbaga y’Imana. Yego habaho n’imitima yinangira kugeza inangutse, ariko burya iyo intumwa ya Yezu yitwaye nka Yuda wa wundi Isikariyote, nta kabuza aho ihagaze ituma abanyantege nke bagwa ndetse bagatakara rwose.

Kuri uyu wa Kane Mutagatifu, dusabire abasaseridoti bahore babimburira abandi mu nzira z’urukundo. Nibiyoroshya bakaberaho kwinjiza abantu bu butungane, bazagirira akamaro iyi si yacu isa n’ishaje. Dusabire kandi n’ababatijwe bose bareke gutwarwa n’ibije byose. Bashishoze mbere ya byose bamurikiwe n’Inkuru Nziza y’Umukiro.

Bikira Mariya Umubyeyi wa Kiliziya n’Abasaseridoti aduhakirwe kuri Yezu Kirisitu watwitangiye aduha urugero. Nasingizwe ubu n’iteka ryose.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho