Inyigisho yo ku wa kane, icyumweru cya 5 cy’igisibo, ku wa 17 Werurwe 2016
Amasomo : Intg 17, 3-9 ; Yh 8, 51-59
Ijambo rya Kristu ni ijambo ritanga ubugingo kuko ari We Jambo w’Imana. Ibyo Petero yari yaramaze kubimenya ubwo yabwiraga Yezu ati «Nyagasani, twasanga nde wundi, ko ari wowe ufite amagambo y’ubugingo bw’iteka. Twe twaremeye kandi tuzi ko uri intungane y’Imana. »
Ikibazo Abayahudi bahanganye nacyo ni icy’imyumvire yabo kuri Yezu mugati utanga ubugingo no ku bugingo bw’iteka Yezu yavugaga. Bahereye ku ngero z’abari baremeye Imana batakiriho, Abayahudi baragaragaza ku nta kwemera bafite ku buzima butazima. Nyamara Yezu yabahishuriye ko uwo bahoraga barataho umubyeyi Aburahamu we yagize ukwemera gukomeye, ndetse akaba yaranezejwe no kubona ibyo yasezeranyijwe byuzuzwa harimo ko abazamukomokaho azabaha umugisha ndetse no kubona icyo Yezu yise umunsi we, ari byo kuvuga kwigaragariza isi kwe.
Ibyo byose bisobanuye ko ubuzima bwa Aburahamu n’abahanuzi butarangiriye aha ku isi ko ahubwo bwakomereje ku buryo butagarargarira amaso yacu mu ngoma y’Ijuru kuko bemeye bagakomera no ku ijambo ry’Imana. Abahishuriye kandi ko batagomba kumubona nk’uw’ubu gusa ahubwo bagomba kumenya ko na mbere y’uko Aburahamu abaho, We (Yezu, Jambo) yariho, yabanaga n’Imana kandi akaba Imana. Ubwo bumwe nibwo Yezu yifuza ko twumva kandi tukemera ko uwamubonye aba yabonye Imana. Nitwemere uwaduhishuriye Imana kuko ni We shusho ry’Imana itagaragara (Kol 1,15). Utemera Yezu yavuga rero ate ko yemera Imana ?
Ukwemera kwacu nigutume rero dukomera ku Mana ndetse no ku wo yatumye. Ukwemera nigutume kandi dukomeza guharanira ubutungane nk’uko Data wo mu ijuru ari intungane. Ntibyumvikana ukuntu umuntu uvuga ko yemera Imana yagira ibitekerezo bifutamye byo gushaka kuvutsa ubuzima uwo Imana yohereje. Ibyo Yezu yabigayiye abayahudi. Na n’ubu agaya abavutsa abandi ubuzima baba bitwaje imyemerere cyangwa inzangano zisanzwe. Abo si abana ba Aburahamu ahubwo bakora ibyo babonanye umubyeyi wabo Sekibi. Abemera Imana rero niturangwe n’ibikorwa byiza nibwo izina rishya ry’ubukristu twahawe rizaba ribonye agaciro nk’uko Abram yahawe izina rishya kubera ko Imana yamutoreye kuzaba sekuru w’abemera Imana. Nitwemera gukora ugushaka kw’Imana, ibyabwiwe Aburahamu nk’uko twabyumvise natwe bizatwuzurizwaho : Nzabaha gutunga burundu iki gihugu. Icyo gihugu cyari Kanahani, kuri twe kizaba Ijuru.
Ngaho rero nidukomere ku masezerano twagiranye n’Imana gihe tubatizwa.
Padiri Bernard KANAYOGE
Paruwasi Muhororo