Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 5 cy’Igisibo
Ku ya 10 Mata 2014
Intg17, 3-9 ; Zaburi 104, 4-5, 6-7, 8-9 ; Yh 8, 51-59
“Ukomera ku magambo yanjye ntazapfa”
Uko tugenda twegera Iminsi Mikuru ya Pasika Ivanjili iratwereka iminsi ya nyuma ya Yezu mu
musozo w’ubutmwa bwe hano ku isi. Ni nako Yezu agenda arushaho gutsindagira inyigisho
aduhishurira amabanga akomeye.
Yezu afite amagambo y’ubuzima
Mu mibereho ymuntu gusobanukirwa ni ngombwa. Kumenya imvo n’imvano y’ibiriho ni ibya
Muntu w’ibihe byose. Uko ibihe bigenda bisimburana abantu bakunguka ubumenyi bakarushaho
kunoza no kugorora ibyo bari bazi. Iyo nyota n’uwo muhate bijyanye na kamere muntu.
Muri uko gushaka kumenya no gusobanukirwa ariko hakaba ibimusumba, kuko agira aho agarukira.
Imana, Igengabyose, Musumbabihe yatwoherereje Umwana wayo ngo ahishurire muntu ibyo
adasobanukiwe.
Ingingo iri mu Ivanjili ikareba ubugingo bw’iteka. Iki kiri mu bibazo bikomeye muntu atahwemye
kwibaza. Biri n’amahire igisubizo cy’iki kibazo giha icyerekezo imibereho ya muntu.
Ni ukuvuga ngo ibyari akavuyo, ibyabuze amajyo bigatuza. Ibitagiraga epfo na
ruguru, bikagira ishusho bikagira ubuzima.
Ubwo buzima bugatangwa na Jambo w’Imana. Iyo Yezu agize ati “ Ukomera ku magmbo yanjye,
ntateze gupfa bibaho” , aba atwibukije ko ariwe utanga ubugingo.
Ukomera ku magambo yanjye
Mu gihe Yezu atanze igisubizo gikomeye abandi barajya impaka.
Ziriya mpaka bajya no ku gihe cyacu ziracyahari. Yemwe no mu bemeza ko bayobotse Yezu
dushobora kugenza nk’abatemera ko ubuzima bwacu bufite icyerekezo, ko dufite aho dutaha.
Ubusanzwe umwana ubana n’ababyeyi be, utaha mu rugo, agira uko yitwara kuko aba azirikana
buri gihe kudasuzuguza ababyeyi. Aba azirikana ko agomba gutaha nk’umwana wizihiye
ababyeyi.Biba bibabaje iyo umwana yigize gahuru agasa n’utagira ababyeyi.
Amagambo ya Yezu abeshaho. Ubuzima Yezu asezeranije abakira amagambo ye, ni ubuzima
bw’iteka. Abamwumvaga byose barabyumva ku buryo bwabo bamenyereye. Ntibashobora
kumwumva kuko badakurikira ibyo ababwira.
Ikibazo bari bafite ni uguhinyura amagambo Yezu ababwira no gushaka kuyasesengura bakoresheje
Ubwenge bwabo. Bagendeye ku byo babona no kubyo babonye, barafata umwanzuro wa byose.
Yezu, Imana Musumbabihe ntibamwumva kuko bafite aho bagarukira.
Ibi bituma ibyo abahishurira batabyumva
“Ndababwira ukuri koko: Abrahamu atarabaho nari ndiho”
“Ukuri”, iri jambo Yezu arigarukaho kenshi mu Ivanjili iyo agiye gusobanura amabanga akomeye.
Ibi bikatwereka ko ukuri twemera tutagukomora ku bisobanuro by’abantu n’ubwenge bwabo.
Ahubwo ukuri nyako tukubwirwa na Yezu ubwe. Iyo dushatse kubisobanura n’ubwenge bwacu
“Tumutera ambuye”. Nk’uko twabibonye aba bashakishaga ukuri nubwo batakwakira.
Uretse na kiriya gihe , Kimwe mu bintu bikenewe muri iki gihe cyacu ni ukuri.
Biba akaga iyo ikinyoma gihawe intebe kubeshya abantu bakabitoza abana babo. Bigafatwa
nk’ubwenge n’ubutwari. Burya niyo duteze amatwi ibinyoma, tukicecekera cyangwa
ukabishyigikira ku buryo ubwo aribwo bwose tuba turwanyije ukuri. Ntidushobora gukurikira Yezu
tudakunda ukuri. Ahabuze ukuri abantu baba abacakara b’ikibi.
Igihe cy’igisibo turakigereje. Iki gisibo kigusigiye iki? Wongeye kuzirikana amajyo? Imana ni
umubyeyi w’impuhwe ihora idutegereje. Mu misi mike isigaye ngo twinjire mu minsi y’Ububabare
n’Izuka rya Nyagasani hari ibyo wavugurura mu mibereho yawe ukayiha icyerekezo maze
ukazazukana na Kristu, uva mu rupfu rw’ibibi.
Padiri Charles HAKORIMANA