Inyigisho yo ku wa 15 Kanama 2015: Umunsi mukuru wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru.
Ibyah 11,19a ; 12,1-6a.10ab ; Zab 44,11-12a, 12b-13,14-15a, 15b-16 ; 1Kor 15,20-27a ; Lk 1, 39-56
“Ni koko Imana yangiriye ibintu by’agatangaza, izina ryayo ni ritagatifu”
Bavandimwe, bana ba Mariya, Kristu Yezu akuzwe!
Uyu munsi turahimbaza umusi mukuru ukomeye cyane wa Bikira Mariya ajyanwa mu ijuru. Tubonye akanya ko gushimira Imana ibyiza yatugiriye ibinyujije ku mubyeyi watubyariye Umutabazi. Ukujyanwa mu ijuru kwe, bidufitiye agaciro gakomeye cyane kuko atubereye umubyeyi utuvuganira iruhande rw’Imana.
Bavandimwe, iri kuzwa rya Bikira Mariya rifite impamvu nyinshi ndetse zanatumye abakristu batubanjirije batarashidikanyije mu kwemeza ko yajyanywe mu ijuru na roho ye n’ umubiri udashangutse ; biza gushumangirwa biba ihame ntakuka rya Kiliziya ku bwa Papa Piyo wa XII, tariki ya 1 ugushyingo 1950.
Zimwe mu mpamvu nyinshi twavuga ziha buri muvandimwe w’umukristu imbaraga zo gukuza Bikira Mariya ni uko muby’ukuri, nta wundi umeze nkawe wabayeho ndetse rwose nta nundi nkawe tuzabona utarigeze inenge n’imwe y’icyaha kuva agisamwa. Ikindi ni uko ubwo Mariya yakiraga Jambo w’Imana atarigira umuntu, yabaye atyo umwigishwa wa Yezu w’ikubitiro kuko yaramureze ndetse agendana nawe kugera ku musaraba ubwo natwe Yezu yamumutugabiyeho nk’umubyeyi.
Mu by’ukuri rero, nta kuntu Nyina wa Jambo yari gushangukira mu mva kandi uwo yibarutse aganje mu ijuru.
Ubu aho ari mu ijuru duhamya ko atetse iruhande rwa Yezu. Nyamara twebwe Kiliziya hano ku isi turacyari mu rugendo. Icyo tuzi neza ni uko adashobora gutuza igihe tudafite amahoro, ntiyagoheka kandi tumutabaza igihe duhuye n’umuhengeri w’ibibazo. Yabyerekanye kenshi igihe asuye isi, twe turabizi kurusha abandi kuko yadusuye iwacu i Kibeho. Buri wese yatanga ubuhamya bw’ibisubizo abona igihe atuye isengesho Yezu anyuze kuri Mariya. Ntagushidikanya rwose, twemera ko buri igihe uko tumutakambiye asubira iruhande rw’umuhungu we akamubwira nka rya jambo yamubwiriye i Kana ; ati : nta divayi , nta mugati, nta mahoro, nta rukundo, nta byishimo bagifite…
Ntuzategereze rero ko haba ibindi bitangaza biturutse mu ijuru. Ni twebwe, abagaragu b’imburamumaro tukiri hano ku isi, Mariya anyuraho akatwereka akababaro k’isi. Hahirwa rero abizera kandi bakumvira ijambo rye. Natwe araduteguje ati : “icyo Yezu ababwira cyose mugikore.”
Uyu munsi mukuru wongere utwibutse ko iwacu h’ukuri ari mu ijuru aho Mariya aganje, amaherezo tuzamusanga.
Nyagasani Yezu ahorane namwe
Padiri Jean Marie Vianney NTACOGORA