Ukunda Imana by’ukuri niwe ukunda abandi kandi yera imbuto nziza

Inyigisho yo kuwa  gatatu w’Icyumweru cya 4 cya Pasika, Umwaka A

Ku ya 14 Gicurasi 2014 – Umunsi mukuru wa Mutagatifu Matiyasi, Intumwa

Ukunda Imana by’ukuri niwe ukunda abandi kandi yera imbuto nziza

Bavandimwe, dukomeje guhimbaza iminsi ya Pasika. Muri ibi bihe, tuzirikana uburyo Imana yakoresheje Roho Mutagatifu mu gutangiza Kiliziya, mukuyikomeza no kuyiyobora mu buryo butandukanye. Byatumye umubare w’abemera wiyongera, ubutumwa buraguka kandi buherekezwa n’ibitangaza. Tubona uburyo Intumwa zitangiye ubutumwa zitinganda. Iyi Kiliziya yari igitangira yaharaniye kwiyubaka nubwo yari yugarijwe n’itotezwa. Ni muri urwo rwego uyu munsi twibuka kandi tukanizihiza mutagatifu MATIYASI watorewe gusimbura Yuda Isikariyoti wagambaniye Yezu ndetse akanapfa (Yuda) yimanitse. Guhimbaza itorwa rya bamwe muri twe, bitwereka uburyo Imana ikunda abantu kugeza yemera no kudutorano bamwe ngo ibasangize amabanga yayo. Igisubizo cyacu kuri urwo rukundo ni ukwemera natwe kwitangira Imana na Kiliziya.

  1. Ukunda Imana yemera kandi akunda ubutumwa ahamagarirwa

Isomo rya mbere ryatubwiye ko, mu gutora usimbura Yuda Isikariyoti, bazanye abigishwa babiri: Yozefu witwaga Barisaba ndetse na Matiyasi. Bitwereka uruhare rwa Kiliziya mu gutora no guha imirimo abazayikorera: ni muri yo twitangira Imana n’abantu. Bityo intumwa zabonye ari ngombwa ko huzuzwa umubare cumi na kabiri ugaragaza kenshi muri Bibiliya ibintu byuzuye: imiryango cumi n’ibiri ya Israheli n’intumwa cumi n’ebyiri zo miganda migari yubatse Kiliziya, umuryango mushya w’abana b’Imana. Nyamara muri iki gikorwa cy’itorwa rya Matiyasi n’uburyo yatowe bitwereka ko Imana ari yo yitorera uko isengesho bavuze ribigaragaza. Bati “ Nyagasani, wowe uzi imitima ya bose, garagaza muri aba bombi uwo wihitiyemo.” Ariko Yozefu utaratowe nk’intumwa, ntabwo byamuteye kubabara, kugira ipfunwe n’ikimwaro: yakomeje kuba urugingo ruzima rwa Kiliziya uko yari ari n’aho yari. Bibere ibisubizo bamwe muri twe bababazwa n’uko abandi bahawe imirimo ifatwa nkaho yisumbuye ndetse abandi bakayimaranira: nyamara bavuga ko ari abakristu n’intumwa z’Imana. None se, ugutuma niba abona ko aho uri n’uburyo uri aribyo bituma wera imbuto nyinshi, nziza kandi ziryoshye, kuki warwanira kwituma, ibyubahiro n’izindi nyungu aho kubahisha Imana na Kiliziya. Dushoboye kwakira ingabire yo kwererera imbuto aho turi, Kiliziya y’Imana yarushaho kwiyubaka no gutera imbere. Hari nubwo bikabya ukabona hari n’abalayiki biha gukora imirimo no gufata ibyemezo bigenewe abashumba ba Kiliziya bonyine cyangwa se bakabasuzugura binakabije. Ibi nabyo ni ugutana kuko ukunda koko Imana yishimira umwanya Imana imuhagaritsemo kandi agasabira buri wese ngo atunganye neza ibyo ashinzwe kubera ikuzo ry’Imana, umukiro w’abantu n’ishema rya Kiliziya!

Turashimira kandi iyi ntumwa Matiyasi kuko ataje kuzuza umubare gusa ahubwo yemeye gutanga umuganda we wo kubaka Kiliziya. Nibyo Yezu yatwibukije ko ari We utora kandi akadutorera kwera imbuto: nyinshi, nziza kandi ziryoshye. Natwe duhore twiteguye (disponible/available) kubaka Kiliziya, kuyitabara no kuyishyigikira, cyane cyane igeze mu bihe bikomeye. Nta mpamvu n’igihe tuba dufite cyo kurebera, kurebanaho no kwibwira ngo tubirekere abandi kuko nabo babishoboye. Nibyo Yezu yagarutseho aturaga urukundo.

  1. Ukunda Imana by’ukuri akundana n’abavandimwe

Urukundo ruri mu bintu biriho, bivugwa cyane, biririmbwa, byitirirwa ububasha ku buryo hari n’uwatinyutse aravuga ati “sindabona urukundo rutsindwa ndarahiye!” Ibi bifite ukuri kwabyo kuko urukundo rw’ukuri ari ishusho n’ububasha bw’Imana: Imana ni Urukundo! Abatsindwa, abakeka ko urukundo rwatsinzwe cyangwa se ko ruzatsindwa ni abarwumva nabi, ni abakunda nabi n’abikunda kuruta uko bakunda. Urukundo rwaratsinze mu rupfu n’izuka bya Kristu kandi ruzahora ku ngoma nubwo ruzahura n’imbogamizi nyinshi z’abantu batifuza ko ruganza inabi, ibyago n’ibyaha. Nicyo gituma Yezu yaduhaye umurage ati “nimugume mu rukundo rwanjye kandi mukundane. Nibwo muzera imbuto.”

Adutegeka gukunda no gukundana, Yezu Kristu abiduhamo urugero kuko nawe yatubwiye ati “nanjye nubaha amategeko ya Data maze nkaguma mu rukundo rwe”. Bikageza yemeye kudupfira ngo arangize umugambi wa Se wo gukiza abantu. Bitwereka ko urukundo rudatana no gukurikiza amategeko meza ndetse no kurangiza neza inshingano dufitiye buri wese na buri cyose. Ariko nta tegeko riruta itegeko ry’urukundo: ukunda yoroherwa n’andi mategeko asigaye. Nta tegeko ritugeza ku rukundo, urukundo ni ryo tegeko. Ni rwo rutugeza ku byishimo by’ukuri kandi bisendereye. Bituma twirinda icyo twakwitirira cyangwa tukitiranya n’urukundo atari rwo ahubwo ari “imibare, amaco y’inda, agakungu, ubuhabara n’ubugizi bwa nabi. Ibi bituma umuntu akunda nabi, yikunda nabi cyangwa se yikunda muri mugenzi we!” Kuko urukundo ni urusangiwe kandi ruraramba kuko ruhora rwera imbuto nyinshi, nziza kandi ziryoshye! Urukundo rutwereka Imana kandi rukadushyikiriza Imana n’abavandimwe.

Bavandimwe, niba dushaka ko urukundo ruganza iwacu no mu baturanyi ndetse no ku isi, nitwihatire gukunda Imana kandi tuyimike iwacu. Urukundo rugomba kubanza gutura muri twe: tukavuga urukundo, tugahumeka urukundo, tukagira indoro y’urukundo kandi tugakora ibikorwa by’urukundo. Bityo tubona urukundo rugabanuka ku isi n’iwacu kuko urukundo rwacu n’Imana rwangiritse mbere. Byongeye, ntabwo umuntu yamenya gukunda by’ukuri atabitojwe n’Imana kuko umuntu yuzuyemo ubwikunde, ishyari n’umururumba bikabije. Nyamara, Imana niyo ihindura imyumvire, imibereho n’imikorere yacu mibi. Nta muntu ushobora gukunda umuvandimwe yirengagiza urukundo tugomba Imana. Umunyarwanda niwe wavuze ati “ukunda umwana kurusha nyina aba ashaka kumurya.”

Muri ibi bihe bya Pasika, twongere tuzirikane urukundo n’impuhwe z’Imana. Bityo, niba dushaka kuba abana b’Imana koko, duharanire kubaho mu rukundo kuko urukundo ni Imana ndetse ni bwo buzima. Nta bumuntu twagira tutifitemo urukundo (1 Kor 13,1-8). Kubera ko urukundo rwacu ari ruke, dusabe Imana ngo iturengere kandi irengere n’iyi si yacu y’abadahambana: nibwo tuzishimira kubaho no kuyibaho. Dusabire abasimbura b’intumwa n’abandi bogezabutumwa ngo bakomeze guhamya Imana n’aho rukomeye. Nidukunda Imana, gukunda abandi bizatworohera, naho gukundana bizikora! Ariko nitwirengagiza Imana n’inzira zayo, ntakabuza tuzaryana, tuzamarana!

Matiyasi Mutagatifu, udusabire!

Padiri Alexis MANIRAGABA

Seminari Nkuru ya Rutongo

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho