Ukunda kwitabira ubutumire?

Ku wa 2 w’icya 31 Gisanzwe, B, 6/11/2018

Amasomo Matagatifu: 10.  Fil 2, 5-11; 20. Lk 14, 15-24

Bavandimwe, Ivanjili y’uyu munsi ihereye ku biganiro bya Yezu n’abamutumiye iradushishikariza kwitabira ubutorwe n’ubutumire bwacu tukiri hano ku isi kugira ngo tuzasangire na Nyagasani ku meza yo mu ijuru. Ubusanzwe, gusangira ni umuco mwiza mu muryango no mu buzima bw’abantu muri rusange. Abanyarwanda bati: “utakuririye(kurya) ntakuririra(kurira)”. Ivanjili itwereka ko na Yezu yabihaga agaciro muri rusange. Ariko agamije kwerekana ko isangira ryacu ku isi ari ishusho, umusogongero ugenura isangira ryo mu ijuru. Bityo, igitambo cy’Ukaristiya kikaba ishusho nyakuri y’iryo sangira.

Gusangira n’uwo musanganywe ni byiza ariko gusangira n’ugusumbya ububasha, ubushobozi n’icyubahiro byo bikaba akarusho. Umwe mu basangiraga na Yezu mu rugo rw’umufarizayi yabirabutswe kare ni ko kubwira Yezu ati: “hahirwa uzemererwa gufungurira mu Ngoma y’Imana”.

Imana iratumira, twe tukaba abatumirwa bayo. Imana yaradutumiye. Yohereza Yezu KRISTU kudutumira na Roho Mutagatifu guhora abitwibutsa akoresheje abahanuzi, intumwa n’abazizungura, abasaserdoti, abihayimana, akoresheje ingeri n’ingero nziza z’abakateshite n’abalayiki. N’ubu kandi akomeje kuduhamagara, kudutumira akoresheje Kiliziya.

Ese buri wese muri twe yitabira ubwo butumire? Ivanjili itwereka ko buri wese atumirwa ku giti cye ari na yo mpamvu buri wese yitabira ubutumire ukwe, utabonetse agatanga impamvu ze. Umwe ati:  “Naguze umurima simbonetse”, undi ati: “naguze ibimasa ngiye kubireba”, uwa gatatu ati: “narongoye, none simbonye uko nza”. Ni ibihe bisobanuro njyewe, wowe cyangwa uriya, twaha Imana bituma tutitabira ubutumire? Ni ibiki mu buzima bwacu dusimbuza ubutumire bwa Nyagasani? Ni ibiki bidutwara umwanya yari akwiye cyangwa tumusimbuza?

Ni iyihe mpamvu abo tubona nk’abanyamahirwe make badutanga mu birori?

Ivanjili itwereka ko umugaragu yongeye gutumwa yihuse kuzana abakene, ibirema, impumyi n’abacumbagira bo bakemera bakaza. Ba bandi badafite umwambaro cyangwa se n’uwo bafite batagira uburyo bwo kuwusukura, ba bandi bafite ubumuga bw’ingingo zimwe na zimwe zituma batabasha kunyaruka. Abacumbagira batabasha kugenda uko bikwiye. Abafite ubumuga bwo kutabona iyo bajya, abo ni bo babashije kwitabira ubutumire.

Twabyanga twabyemera ntawe uzitabira ubutumire mu mwanya w’undi. Ivanjili itubwira ko umugaragu yongeye koherezwa mu mayira no mu mihora kugira ngo azane bose. Byanze bikunze tuzahinguka imbere y’uwadutumiye, icyakora abari baranangiye ntibazemererwa kurya ku biryo bye.

Muri iki gihe usanga hari imiryango imwe n’imwe ishishikariye guhamagarira abantu gusangira no gutabariza abakene. Ni byiza. Iyo umuntu agutumiye mu birori ibi n’ibi ukajyayo arishima, avuga ko wamuhaye agaciro. Iyo mu muryango, cyangwa muri kominote z’abasaserdoti n’abihayimana basangira, usanga ari byiza. Abashakanye bahamagarirwa gusangira mu bumwe bw’ urukundo, bw’umubiri, bw’ukwemera n’ubw’umutima usanga na byo ari byiza. Ariko rero, birakwiye ko isangira ryacu hano ku isi ridushyikiriza iryo mu ijuru. Koko se bavandimwe, byaba byunguye iki gusangira n’umuntu ibiryo, akayoga, akazi, umutungo, ikiryamo, ubutumwa, isano,… ariko ntimuzasangire ijuru! Muri ubwo buryo buri wese muri twe  nabe umutumirwa kandi abe n’umugaragu woherejwe gutumira mugenzi we.

Kwitabira ubutumire biradusaba iki?

Biradusaba kwikonozamo ikuzo: Kristu n’ubwo yari afite imimerere imwe n’iy’Imana ntiyagundiriye kureshya na Yo. Bavandimwe nta na rimwe umutumirwa ajya ku rwego rumwe n’umutumira. Nitureke umugenzo mubi wo kwikuza tuzamenya udutumira uwo ari we, tumenye abo yohereza kudutumira abo ari bo kandi dusobanukirwe n’inzira igana ibirori. Kwitabira ubutumire biradusaba kumva no kumvira: kenshi na kenshi ubutumire bwigaragaza mu ijambo cyangwa mu nyandiko. Ni ngombwa ngo dutege amatwi tubwumve kandi tubwumvire ndetse kugeza ku ndundure nk’uko Kristu yumviye kugeza gupfa.

Kwitabira ubutumire biradusaba guca bugufi nk’uko Kristu yihinduye ubusabusa, akigira umugaragu. Umugaragu ni uwumvira shebuja, ni ukorera abandi kandi abahereza. Nitwitoze umurimo ufitiye abandi akamaro kandi twitoze kubahereza. Kwitabira ubutumire biradusaba kwigomwa: kwigomwa isambu, ibimasa n’ibyishimo by’umubiri kuko umubiri urarikira ibirwanya roho.

Kwitabira ubutumire biradusaba kumenya no kwiyambaza izina rya Yezu(Hakizimana) ngo tubashe kumupfukamira(isengesho). Kwitabira ubutumire biradusaba natwe kwigiramo umutima wo gutumira abandi ubutumire butari bwageraho cyangwa bwagezeho ntibabwumve (kwamamaza Yezu Kristu).

Bikira Mariya, Umwamikazi w’intumwa aduhakirwe!

Padiri Théoneste NZAYISENGA.

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho