Ukuraho icyaha cy’isi

Ku cyumweru cya II gisanzwe, tariki 15 Mutarama 2017 na 2023

Amosomo : Iz 49,3.5-6 ; [Zaburi : Zab 39(40)] ; 1Kor 1,1-3 ; Yh 1,29-34

« Dore Ntama w’Imana ukuraho icyaha cy’isi »

Mu cyiciro A cya liturjiya y’ijambo ry’Imana ryo ku byumweru by’igihe gisanzwe turi gutangira, liturjiya yibanda cyane cyane ku Ivanjili yanditswe na Matayo. Ariko kuri iki cyumweru cya kabiri, nyuma y’ibyumweru by’iminsi mikuru ikurikira Umunsi Mukuru wa Noheli turazirikana ivanjili ya Yohani. Iyo twibutse iminsi mikuru iheruka, ni ukuvuga Epifaniya (Ukwigaragaza kwa Nyagasani) na Batisimu ya Nyagasani tukagereranya n’amasomo matagatifu yo kuri iki cyumweru dusanga ari nk’aho twagakomeje kuzirikana ku kwigaragaza kwa Nyagasani. Nyagasani wigaragaje igihe abanyabwenge b’iyo bigwa mu burasirazuba baza kumuramya, akigaragaza amaze kubatizwa na Yohani Batisita mu ruzi rwa Yorudani ndetse Imana Data na Roho Mutagatifu ikaduhamiriza ko ari we Mwana utuma Se yizihirwa, kuri iki cyumweru yongeye kutwiyereka binyuze kuri Yohani Batisita, umuntu w’Imana, umubitswabanga wayo yari yarahishuriye ibiranga Kristu : « Uwo uzabona Roho Mutagatifu amanukiraho kandi akamuguma hejuru, ni we ubwe ubatiza muri Roho Mutagatifu ». Yohani yarabibonye araterura ati : « Dore Ntama w’Imana ugiye gukuraho icyaha cy’isi ».

Ntama w’Imana. Intama ubusanzwe muri Bibiliya ni itungo ryaturwagaho igitambo kugira ngo abantu banoze umubano wabo n’Imana. Umuhanuzi Yeremiya ni we wigereranyaga n’intama kugira ngo yumvikanishe intege nke ze imbere y’abanyabubasha. Na none mu gitabo cy’umuhanuzi Izayi Umugaragu w’Uhoraho agereranywa n’umwana w’intama bajyanye mu ibagiro cyangwa intama yicecekera imbere y’abayogosha ubwoya. Ntama w’Imana mu Isezerano Rishya ni Umwana w’Imana nyirizina, ni Jambo w’Imana wigize umuntu. Ntama w’Imana ni we ukuraho icyaha cya muntu. Kumwita ntama ni ukugira ngo twumve uburyo avanaho icyaha cya muntu. Abikora mu bwiyoroshye no mu kwicisha bugufi. Ivanjili ntikunze gukoresha inyito zikanganye nk’intare yo mu muryango wa Yuda n’izindi. Igitabo cy’ibyahishuwe hari aho kivuga intare yo mu muryango wa Yuda igomba kubumbura igitabo, ariko aho kugira ngo haze intare hakiyizira Ntama wishwe. Ntama w’Imana ntakangisha amategeko n’ibihano, ahubwo arareshya, akoresha ubugwaneza, urukundo no kwitanga. Ni gutyo akuraho icyaha cya muntu, ni na byo tugomba kumwigiraho.

Ntama w’Imana akuraho icyaha cy’isi. Ntakuraho gusa ibyaha bya buri muntu, bya bindi buri wese akora ku giti cye. Icyaha cy’isi kigaragazwa n’imikorere y’isi aho muntu abangukirwa no gukoresha imbaraga zihutaza, zikumira, zironda, zizimya ubuzima. Icyaha cy’isi kirangwa n’icyerekezo cya muntu witandukanya n’Imana, agafata icyerekezo njyarupfu, icyerekezo cy’amateka ya muntu ushaka kwikiza, ushakisha agakiza mu bintu cyangwa muri we ubwe n’ibitekerezo bye aho kugashakira mu Mana. Muntu wifatanya n’imbaraga z’icyaha n’urupfu aho kwitabira ubugwaneza n’ubutungane. Muntu wizera ya nzoka yo mu Ntangiriro aho kumva ijambo rya Nyirubuzima. Muntu udashira amakenga Imana akibaza niba koko ugushaka kwayo kugamije kumushyira aheza. Ntama w’Imana ukuraho icyaha cy’isi ashaka ko muntu ahindukirira Imana, agahindura imyumvire ishingiye ku mbaraga z’ubwenge n’amaboko bya muntu gusa. Abikoresha urukundo rwitanga, abikoresha urugwiro rureshya bose, yigarurira imitima akayiha kuzinukwa ikibi n’inabi aho byava hose, akayitoza kurwana ishyaka ry’icyiza ikoresheje ineza.

Nguwo ntama w’Imana ukiza icyaha cy’isi. Nguwo umugaragu w’Uhoraho utubumbiye hamwe, ngurwo Rumuri rw’amahanga rusakaza umukiro w’Uhoraho kugeza ku mpera z’isi. Nitumwumvire, tumukunde, tumukurikire.

Icyumweru cyiza !

Padiri Jean Colbert Nzeyimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho