Ukuri kuzabaha kwigenga

Ku wa gatatu w’icyumweru cya V cy’Igisibo.
Amasomo: Dan 3,14-20.91-92.95; Zab (Indirimbo ya Daniyeli 3,52-53-54-55-56); Yh 8, 31-42

Bavandimwe muri Yezu Kristu, dukomeje urugendo rw’igisibo. Ni urugendo rudusaba kwisubiraho tukareka imigenzereze idakwiye, tugafata ingamba zidufasha kunyura mu nzira nziza dutozwa na Yezu. Ni ngombwa rwose kwemera gutozwa na Kristu kugira ngo twerere isi imbuto nziza. Yezu Kristu ati : « Nimukomera ku ijambo ryanjye muzaba mubaye abigishwa banjye by’ukuri. Kandi muzamenya ukuri, maze ukuri kubahe kwigenga ».

Bavandimwe, nta gushidikanya, isi turimo yiganjemo byinshi bishyira abantu ku ngoyi. Ingoyi y’ikinyoma, ingoyi y’ubwoba, ingoyi y’akarengane, ingoyi y’ubukene, kwikubira, ubwironde, ivanguramoko, ihezwa rya bamwe n’ibindi byinshi bibuza abantu kwisanzura. Bamwe barabibona ko bari ku ngoyi bagakora uko bashoboye ngo babone urwinyagamburiro, ariko haba n’abandi batabibona basa n’aho bakiri mu bitotsi nka bamwe Yezu yasabiye ku musaraba kuko batazi icyo bakora. Yezu ntako atagira kugira ngo adukangure. Ni rwo rugamba yarwanye agira ngo afashe Abayahudi kumva ubwigenge icyo ari cyo. Bo bakomeje gutsimbarara ku gitekerezo cyo kuvuga ko nta muntu wigeze abigarurira nyamara muri bo bari bifitemo igitekerezo cyo kwikiza Yezu. Ni indi ngoyi abantu baziritseho, ingoyi itagaragarira amaso nyamara iboshye imitima ya benshi. Aha rero ni ukwitonda kuko dushobora kwibwira ko twakiriye agakiza kuko tutanywa inzoga nyamara mu buzima busanzwe ugasanga amatiku, inzangano, munyangire, guteranya abantu n’abandi, ubusambanyi, ubujura, ikinyoma cyo kwigarurira abantu ubabwira ko hari ubutumwa Imana yaguhaye n’ibindi abantu bitwaza bagamije kwigarurira ab’imitima yoroshye. Mu butumwa bwe, Yezu Kristu yagerageje gukangura imitimanama y’Abayahudi. Aragerageza natwe kudukangura kugira ngo tutavaho twishuka ko twageze iyo tujya, tukirara maze umwanzi Sekibi akarushaho kutwigabiza. Ubwo rero Yezu ari we Kuri, kumumenya, kumwakira mu buzima bwacu bizaduha ubwisanzure n’ubwigenge bw’abana b’Imana. No mu bihe bikomeye ijambo rye rizatuyobora, rizatumurikira twumve ko tutamufite ibindi byose byaba ari imfabusa.

Shadaraki, Meshaki na Abedinego batubera urugero mu kwizirika ku ijambo ry’Imana. Barahagurutse babwira umwami bati : « Shobuja Nebukadinetsari, nta bwo ari ngombwa kugira icyo tugusubiza kuri iyo ngingo. Shobuja, niba Imana yacu dukorera ishobora kudukiza itanura rigurumana ikatuvana no mu nzara zawe, izaturokora; nitanabikora kandi, shobuja, umenye ko tutazakorera imana zawe cyangwa ngo turamye ishusho rya zahabu wimitse ».

Imana ntiyabatereranye, yarabagobotse. Umumalayika yabasanze mu itanura ry’umuriro bawutemberamo ntiwagira icyo ubatwara. Ugukomera kwabo ku kwemera byatumye uwo bemera abigaragariza ndetse bigeza n’aho umwami Nebukadinetsari wari watanze itegeko ryo kubatwika   avuga ati : « Nihasingizwe Imana ya Shadaraki, Meshaki na Abedinego, yohereje umumalayika wayo agakiza abagaragu bayo. Barayiringiye banga kumvira itegeko ry’umwami, bahitamo gutanga imibiri yabo, aho gukorera cyangwa gusenga indi mana, uretse Imana yabo ».

Ni irihe somo twakuramo? Twirengagize ukwemera kwacu tuvuge ko kutakigezweho  kugira ngo turebe ko bwacya kabiri kandi dushimwe na ba Nebukadinetsari b’iki gihe cyangwa dukomere kuri Kristu n’ubwo twasa n’abajugunywe  mu itanura yakongejwe na ba nyamurwanyakristu?

Uzakomera kugeza ku ndunduro ni we uzarokoka (Mt 10,22).

Padiri KANAYOGE Bernard

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho