Inyigisho yo ku wa kane w’icyumweru cya 3, IGISIBO
Ku ya 07 Werurwe 2013
Padiri Cyprien BIZIMANA
AMASOMO: 1º. Yer 7, 23-28; 2º. Lk 11, 14-23
Ukuri kwarayotse, ntikukirangwa ku munwa wabo
Muri kamere yacu, habamo gucika intege no kwibagirwa amasezerano akomeye twagiranye n’Imana Data Ushoborabyose. Si urwa none ariko kuko ari ko byakomeje kugenda kuva kuri Adam una Eva. No mu gihe cy’umuhanuzi Yeremiya, umuryango w’Imana wageragaho ukirengagiza Imana y’ukuri bakohokera mu bigirwamana n’indi mibereho idahuje n’Amategeko bari barahawe kuva kera.
Amahirwe tugira ni uko Imana Data Umubyeyi wacu ahora aturagiranye urukundo n’impuhwe. Ntahwema kutwibutsa. Kugeza ubu ni ko bimeze ahora atwibutsa inzira nziza ngo tumugarukire. Erega ni na yo mpamvu Ijambo ry’Imana twunva rihora rigaruka! Nta Bibiliya yindi dutegereje. Mu myaka itatu turayizenguruka tukayirangiza tukongera tugatangira. Inyigisho zikubiyemo tuzumva kenshi cyane. Ni Roho Mutagatifu uhora azigira nshyashya azihuza n’ibihe kuko buri munsi na buri hantu, Roho w’Imana abwira abamuteze amatwi icyo bagomba kubwira abavandimwe babo.
Ikigamijwe buri munsi, ni uguhuza amasomo matagatifu n’ibihe abantu bagezemo. Roho Mutagatifu abagenera inyigisho igamije kubamurikira kugira ngo bakomeze bashinge ibirindiro mu KURI batangarijwe muri YEZU KRISTU. Uko Kuri ntiguhinduka. Nta n’ushobora kwitwaza imiterere ye cyangwa n’ibibazo bye byihariye ngo ahimbe indi vanjili. Ni kenshi tujya dushaka kuyoba tubitewe no gushaka kumvira isi n’abayo batagize icyo bitayeho kitari inyungu zabo gusa zo mu isi. Uko kudakomera ku KURI dukomeza gusobanurirwa na Roho Mutagatifu, ni cyo cyatumye nyuma y’Inama ya Kiliziya yabereye i Vatikani bwa kabiri, abantu batari bake, abalayiki n’abihayimana, bayoba kubera kumva nabi imyanzuro y’iyo Konsili. Papa Benedigito wa XVI, mbere y’uko arangiza ubutumwa bwe, yatwibukije kongera kwiga imyanzuro nyayo ya Vatikani ya kabiri kugira ngo dufashe muntu w’iki gihe kugendera mu kuri k’Umuremyi we.
Nidukomeza gushishikazwa n’UKURI NYAKURI, hehe no kwitiranya YEZU na Belizebuli, ibyo kuvanga amasaka n’amasakaramentu bizagenda nka nyomberi. Uwabatijwe wese, uwihayimana wese, umupadiri wese, twese twumve icyo YEZU KRISTU atubwira kandi twisubireho, nta we ashaka ko arohama, nta n’uwo ashaka ko aroha abandi mu mwijima. Dusabe imbaraga zo gustinda twunze ubumwe na Nzira-Kuri na Bugingo.
YEZU KRISTU ASINGIZWE.
UMUBYEYI BIKIRA MARIYA ADUHAKIRWE.