Ukurikiza amategeko y’Imana aguma mu Mana, na Yo ikamugumamo ( 1 Yh 3,24)

Inyigisho yo ku cyumweru cya 5 B cya Pasika, Ku wa 3 Gicurasi 2015

AMASOMO: Intu 9,26-31; Zab 21; 1 Yh 3, 18-24; Yh 15,1-8

Bavandimwe tugeze ku cyumweru kigira gatanu cya Pasika. Nkuko twabyumvaga mu ivanjili yo ku cyumweru gishize, Yezu akomeje kutwibwira, akamenyesha ku mugaragaro uwo ari we: ‘’ Ndi umuzabibu w’ukuri, naho Data akaba umuhinzi “ (Yh15,1). Ku cyumweru gishize, yatwibwiraga mu ishusho ry’Umushumwa Mwiza. Birumvikana niba arenzaho ku ijambo umushumba akavuga ko ari Umushumba Mwiza, ni uko hari abashumba batari beza. Uyu munsi nabwo aratubwira ko ari umuzabibu, Atari umuzabibu ubonetse wose, ahubwo ko ari Umuzabibu w’Ukuri.

Umuntu akaba yavuga ko amasomo yo kuri icyi cyumweru adufasha kuzirikana k’ubuzima bw’uwemeye kwakira Kristu mu buzima bwe, n’amatwara agomba k’umuranga buri munsi. Ni ibyo Yohani ari kutubwira mu isomo rya kabiri aho agira ati: “ Dore tegeko ry’Imana: ni uko twakwemera izina ry’Umwana wayo Yezu Kristu, kandi tugakundana nkuko yabidutegetse (1Yh3,23). Ni uko urugero rw’umwigishwa w’ukuri tukarusanga mu isomo rya mbere aho tubona Pawulo intumwa nk’umukristu watwaye imbuto nziza kandi nyinshi aho amariye guhura na Kristu, yavuye mu byo yari ahugiyemo byose maze yegukira kwamamaza Kristu uko bwije ni uko bukeye atiganda kandi byose akabikorera muri Nyagasani. Ibyo bikatwereka ko natwe ntacyo twakwishoboza tudafashijwe na Nyagasani we dutumikira.

Nimube rero muri jyewe, nanjye mbe muri mwe

Aya magambo ya Yezu dusanga mu Ivanjili ya none, aradufasha kuzirikana ku Kubana na Kristu mu buzima bw’uwemeye kumukurikira. Umwigishwa w’ukuri wa Kristu agomba kubana na We, akamwiga ingiro n’ingendo. Bitabye ibyo ntacyo yageraho. Ni ibyo aya magambo ya Yezu twumvise atubwira: « uba rero muri jye, nanjye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; koko tutari kumwe nta cyo mwashobora. » (yh 15,5)

Yezu ni Umuzabibu. Abigishwa be bakaba amashami. Umuzabibu ni wo ubeshejeho amashami yawo. Kandi ishami ritagishoboye kurya ibyo umuzabibu urigaburira riruma; mu yandi magambo rirapfa: Maze ubundi rigacanwa. Yezu araburira abigishwa be ko ari uko na bo bizabagendekera niba batunze ubumwe na we. Usibye no kuba ntacyo bazashobora; ahubwo ntibazanabaho. Bazajugumywa mu muriro bashye. Kuko kubaroha muri uwo muriro atari cyo cyamuzanye, Yezu waje kuwubarokora abwira abigishwa be, ati « uba rero muri jye, na njye nkaba muri we, yera imbuto nyinshi; koko tutari kumwe nta cyo mwashobora. » Aho ni ho Yezu ararikira abigishwa be kwerekeza: kunga ubumwe na we kugira ngo bere imbuto nyinshi z’Ubugingo bw’iteka muri bo ubwabo no mu bandi.

Bavandimwe, aya magambo ya Yezu muri iki gihe turimo, afite uko yakumvikana kuko benshi babayeho nk’abihagije cyane cyane iyo bafite cya kigirwamana cyitwa ifaranga, bityo ugasanga imigambi yacu na gahunda zacu bihabanye n’ugusha kw’Imana kuri twe.

Hari benshi bibwira ko bashoboye kwibeshaho: Kazitunga, Ndihagije, Ndishoboye na Ndishoboje n’andi mazina turayumva cyane muri iyi minsi. Ndetse abenshi bageze aho baba baziko babeshejeho n’abandi: ndi igabo, ninjye mbagize, ntahari mwapfa n’andi magambo menshi twumva atugaragariza imyumvire ya muntu w’iki gihe wumva yihagije.

Muri makeya turi Imana yacu. Nta yindi Mana dukeneye kuyoboka kuko nta mana iyoboka iyindi. Ifite iyindi iyitegeka ntiyaba ikiri imana. Mu mishinga dukora no mu byo duteganya nta wundi ugomba kutugira inama, nta rindi jambo tugomba kubwirwa. Ijambo ni iryacu. Twariremye. Turirera turikuza. Kandi n’urupfu niruramuka rudutinyutse kuko ubusanzwe dufite byinshi na benshi baruturinze(ikoranabuhanga, urukingo, agakingirizo, imiti, abaganga, abashinzwe umutekano n’ingabo, amafaranga…), ariko nirunaduhangara, tuzamanukana ikuzimu ishema n’isheja. Tuzagenda twemye nk’abantu b’abagabo koko batigeze bahakirizwa Kuri iyo Mana yabo itagize icyo ivuze n’icyo imaze. Akenshi iyo ni yo mvugo yacu. Niba tutanabivuga, akenshi tubaho ari byo dukurikiza.Niba tutavuga n’ibyo byose tuvuga bimwe muri byo.

Iyo rero muntu yageze aho kumva iri jambo rya Yezu : “ koko tutari kumwe ntacyo mwashobora” biragorana. Turasabwa rero guca bugufi kuko ari umugenzo mbimburirayindi ku mwigishwa w’ukuri wa Kristu nkuko Agusitini mutagatifu yabidusigiyeho umurage, ubwo bamubazaga ibintu bitatu ngombwa k’ushaka gukurikira Kristu; akabasubiza ababwira ko icya mbere ari ukwicisha bugufi; icya kabiri ari ukwicisha bugufi n’icya gatatu ari ukwicisha bugufi. Aho uwo mugenzo mwiza wabuze guca bugufi ugasenga Imana biragoranye. Bityo rero natwe turasabwa gucika ku ngeso mbi zacu zatugose, tukihambura uko kwikuza kwacu tukabana na kristu n’amashami k’umuzabibi.

Umbamo nanjye nkamubamo ni we wera imbuto nyinshi

Umuntu wumva aya magambo ntiyabura kwibaza ibibazo bikurikira : kubana na Kristu bivuga iki? Ni iyihe gihamya ko nahuye na Kristu kandi mbana na We?

Gatigisimu ya Kiliziya itubwira ko abakristu ari abemera Yezu Kristu, bagakurikiza inyigisho ze (bakemera kubana na We), kandi bakaba baravutse bundi bushya ku bw’amazi na Roho Mutagatifu, cyangwa bari mu nzira yabyo. Ibyo biratwumvisha ko kubana na Kristu bidusaba kuba abakristu nyabo batari bamwe bo mu mafishi no mu bitabo bya Batisimu ahubwo abemera koko kubana na Kristu. Mu Ivanjili ya none ijambo ‘Kubana’ ryagarutse inshuri nyinshi byumvikanisha uburemere rifite ku isano ya Kristu n’umwigishwa we.

Umubano tugirana na Kristu ntabwo uhwanye n’uwo tugirana n’izindi ncuti zacu zisanzwe, abo tuvukana, ababyeyi, abo twiganye, abo duturanye, abo dusangira agacupa n’abandi. Ni umubano wihariye ariko uba isoko yo kubana neza n’abo bose duhorana muri ubu buzima. Kubana na Kristu twabihinira mu nzira eshatu z’ibanze: mu Ijambo ry’Imana dusanga mu Byanditswe Bitagatifu, mu Isengesho ndetse no mu Masakaramentu ya kiliziya. Ibyo byose ni ibidufasha guhura na kristu kandi bigashyigikira umubano wacu na We. Dukomeze rero gusabirana ngo kuba abigishwa bazima ba Kristu nk’amashami k’umuzabibi. Tubisabe twisunze Umubyeyi Bikira Mariya, dore ko twatangiye ukwezi kwa gatanu kwahariwe kwiyambaza by’umwihariko uwo Mubyeyi. Dushishikare rero twegukire Rozari yacu tumusabe none kuva ku izima; maze tuzinukwe kwikuza. Aribyo bidutera kutemera Ubuzima Yezu aha abemeye kumwizirikaho no kumwizihira. Bikira Mariya adusabire kumva rwose ko hanze ya Kristu Yezu wapfuye akazuka nta buzima, nta kuzo nta n’izimano. Bityo twese kuva none duharanire kunga Ubumwe na Kristu Yezu we Mukiza n’Umutegetsi rukumbi.

NYAGASANI YEZU NABANE NAMWE.

Padiri Emmanuel NSABANZIMA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho