Ukurimbuka kw’ibigirwamana

Ku wa 3 w’icya XIV Gisanzwe B, 11/7/2018

Amasomo: 1º. Hoz 10, 1-3.7-8.12; Zab 34 (33), 2-6.9.12-15; Mt 10, 1-7

1.Ubutumwa buzira urujijo.

Abahanuzi Imana yatoye muri Isiraheli, bose batanze ubutumwa buzira urujijo. Kuko ijambo ryabo ryakomokaga ku Mana Data Ushoborabyose, igihe cyarageraga rigasohora. Ubutumwa bwabo bwashaririraga abakomeye ku bigirwamana. Ibyo bigirwamana ni byo akenshi byatumaga Abayisiraheli bayoba bakitandukanya n’Imana yabakuye mu gihugu cya Misiri ibategurira kuzakira Umwana wayo Jambo wigize umuntu Yezu Kirisitu. Twumvise umuhanuzi Amosi. Kuva ku wa mbere tumaze iminsi twumva umuhanuzi Hozeya. Ese ubutumwa bw’abo bagabo b’ukuri, hari icyo bubwira abatuye isi ya none? Hari bimwe mu byo isomo rya none ryamagana tugiye kubizirikana.

1.1. Kugwiza intambiro

Imana yatumye Hozeya guhanurira Isiraheli ngo yitondere umurengwe wayo. Ni byo koko ku isi yose usanga uko abantu bagenda batera imbere mu buzima busanzwe ari na ko basubira inyuma mu bya roho. Ngo Isiraheli yari umuzabibu mwiza ukera imbuto zishimishije. Nyamara ngo uko imbuto zayo ziyongeraga, ni na ko yagwizaga intambiro (Hoz 10, 1). Hozeya akomeza avuga ko uko igihugu cya Isiraheli cyarushagaho kurumbuka ari na ko inkingi z’ibigirwamana zarushagaho kuba nziza. Ibyo bivuze ko akenshi iyo muri Isiraheli abantu bateraga imbere ariko umutima wabo wohoka bakemera ibigirwamana by’amahanga, bya bindi by’ibibazanyo cyangwa by’ibicurano. No mu bihe turimo, hari ubwo abantu barengwa bakirengagiza Imana. Ibyo gusenga babitera ishoti kuko baba bumva ko ntacyo bakeneye. Nyamara uko kohoka ku bigirwamana muri Isiraheli byakururiraga ingorane abaturage, ni na ko n’igihe cyose ubujiji budutandukanya n’Uwaturemye butuma duhinduka ibishushungwe tugasigara umutima wacu urangaye nta gitekerezo gifite ireme twigiramo.

1.2. Kurangwa n’ibinyoma

Hozeya ati: “Umutima wabo ni ibinyoma bisa, none bagiye kubiryozwa” (Hoz 10,2). Abantu bohotse mu bigirwamana, babaho mu binyoma kuko ibyo bigirwamana bitabageza ku kuri. Mu by’ukuri ntibibaho. Kuyoboka ibigirwamana ni ukwibeshya. No mu buzima busanzwe kurangwa n’ikinyoma ni ukunyuranya n’Amategeko y’Imana yo yatubwiye iti: “Ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi”. Icyo tuzi kandi cy’ukuri, ni uko ikinyoma kidashobora kubeshaho umuntu. Igihe kiragera ukuri kukagaragara maze amateka agatangazwa n’ukuntu ikinyoma cyahawe intebe nyuma kigatahurwa. Kenshi na kenshi, icyaha usanga cyeze cyane, ni ikinyoma. Icyo kinyoro kijyana n’ubuzima bwuzuyemo amayeri n’amanyanga. Iyo nzira nta handi iganisha umuntu usibye ku burindagizi. Ijambo ry’Imana ritubuza rwose kubaho mu binyoma. Yezu Kirisitu ubwe aratubwira ati: “Mujye muvuga muti ‘Yego’ niba ari yego, cyangwa ‘Oya’ niba ari oya; ibigeretsweho bindi biba biturutse kuri Sekibi” (Mt 5, 37). Umuntu wese cyane cyane uwa-Kirisitu akwiye kwitoza kubaho mu kuri. Akwiye kurera abana be abigisha kubaho mu kuri, kuvuga ukuri no kwirinda ibinyoma n’uburiganya. Kurera gutyo, ni ko guteza imbere abantu by’ukuri. Ibyo twakora byose, ibyo twakwiga byose, iyo dushingira ku kinyoma, tuba dusa n’aho dukora ubusa, tuba twigira kutamenya.

2.Inzira y’ubutungane

Umuhanuzi Hozeya ati: “Nimubiba mukurikije ubutungane, muzasarura imyaka myiza” (Hoz 10, 12). Icyo Imana Data Ushoborabyose ashaka, ni uko twakwihatira inzira y’ubutungane. Gukiranuka kuri roho, ni ukuva muri bya binyoma. Abahanuzi barigishije. Yezu na we yatoye intumwa cumi n’ebyiri aziha ububasha bwo kwigisha, kuganza roho mbi no kuzirukana, n’ubwo gukiza icyitwa indwara n’icyitwa ubumuga cyose.

Umurimo w’intumwa ntiwigeze uhagarara. Zamamaje ukuri maze inyinshi ziricwa nk’uko Yezu yishwe. Ubutungane zari zimirije imbere ni bwo bwatumye zikomera kuri Yezu Kirisitu we Nzira Ukuri n’Ubugingo. Abazisimbuye na bo bakomeje umurimo wo kwamagana umwijima mu isi. Banyuze mu ngorane zikomeye. N’uyu munsi Roho Mutagatifu amurikira abamwambaza maze bagakomeza ubutumwa bwo gutsinda roho mbi zikoresha ibinyoma, gukiza indwara mu izina rikomeye rya Yezu Kirisitu no kuzahura abifitemo ubumuga bw’amoko yose.

Dukomere ku isengesho risaba Ukwemera kwa kundi kweyura umwijima w’ibinyoma. Nigukwire mu bana bacu bose bakure bahugukiwe bafite imbaraga zo kwirukana umwijima w’ikinyoma muri bo. Yezu Kirisitu ntabatererana tubamwereke bamumenye. Nibiyambaze Bikira Mariya abafatiye iryiburyo. Abatagatifu na bo baduteye ingabo mu bitugu ntitugire ubwoba. None turahimbaza Benedigito umurinzi w’Uburayi, Oluga, Sigisiberiti, Piyo wa 1, Marisiyana na Abundiyo.

Padiri cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho