Ukwemera guhesha uburokorwe

KU WA 5 W’ICYA 3 GISANZWE B GIHARWE: 29/01/2021

Amasomo: Heb 10, 32-39; Zab 36; Mk 4, 26-34.

Ukwemera guhesha uburokorwe

Imwe mu ngingo zikomeye ibaruwa yandikiwe Abahebureyi igarukaho, ni ukwemera. Ukwemera ni ryo shingiro ry’ibikorwa bigaragaza ko umuntu ashaka uburokorwe buzamugeza mu ijuru. Reka tubizirikaneho.

Igihe Yezu atangiye kwigisha iby’Ingoma y’Imana, Abayahudi bose n’abanyamahanga baratangaye. Abenshi cyane ntibigeze bita ku nyigisho za Yezu. Ahubwo biyemeje kumucecekesha. Bari batarasobanukirwa ko ari we ndunduro y’ibyari byarahanuwe byose nyamara basomaga kenshi cyane cyane ku isabato. Yezu ntiyigeze aceceka kuko ni we wari Ukuri. Yakomeje ubutumwa kugeza bamwishe. Abo yari yaratoye akabatoza, ni bo bakomeje ubutumwa. Benshi muri bo na bo bishwe nabi. Abakirisitu ba mbere bose baratotejwe bacurwa bufuni na buhoro bagaburirwa ibikoko byabashishibuzaga Abaromani n’abayoboke babo babireba nk’imikino bishimiramo. Kiliziya ntiyigeze izima n’ubwo yatangiriye mu bitotezo bikaze. Impamvu itigeze izima ni uko abakirisitu bari bafite ukwemera bakagukomeraho. Twe abantu bo muri iki gihe, dukwiye kujya tuzirikana kenshi ubuzima bw’imiruho bakuru bacu babayemo nyamara ariko ntibigera bacika intege. Si umuntu wo kinyejana cya 21 ukwiye kwigira indangare. Mu bihugu birimo Abasilamu n’imyemerere gakondo nko mu Buhinde, abakirisitu barakicwa urubozo. Nyamara ariko hari ahandi henshi hari agahenge, aho nibura ntawe utoterezwa ko ari umukirisitu. Hashobora kugaragara ibindi bibazo byo gupyinagaza abantu ariko ibyo kubahora ko babatijwe si byinshi, ntibiri henshi. Ubu hadutse Covid19 cyakora ishyira igorora Nyamurwanyakirisitu kuko byagaragaye ko henshi na henshi mu mayeri menshi, bagiye barwanya ibikorwa byo gusenga. Bizashira, ariko umukirisitu wese agomba gukomera ku kwemera kugeza igihe Kirisitu azazira kumureba.

Zirikana ubu buzima bukomeye Abakirisitu ba mbere babayemo nyamara ntibareke ukwemera Yezu. Ni bo dukesha kuba twaramenye Inkuru Nziza. Bakomeje kubumbatira urwo rumuri kugeza rutugeraho mu 1900. Imbuto Yezu yabibye ni imbuto y’igiciro idashobora kuzimangatana. Yagiye ikura gahoro gahoro kugeza igabye amashami ku isi yose. Ni aho Ivanjili ya none yatuganishije. Tuzirikane iyo mbuto yakuze ntiyatsiratsizwa n’ibitotezo. Natwe twizeye kuzatsinda ibitotezo uko byamera kose. Buri wese azirikane aho Nyagasani yamukuye, uko yamumenye akamwemera, ingorane yahuye na zo n’uburyo yazivanyemo afashijwe n’imbaraga Yezu aha abamwemera bakamuhungiraho.

Abahebureyi bahindutse abakirisitu batubere urugero dukomere natwe ku kwemera. Bakimara kubona urumuri, ngo barwanye intambara ikomeye kandi ibabaje. None se abantu batukwaga bagashungerwa bagashungirwaho! Iyo bamwe bagiraga agahenge, ntibaburaga kwifatanya n’ab’ahandi batotezwaga. Icyo ni kimwe mu biranga abavandimwe nyakuri. Barafatanya bagashyigikirana mu bihe bibababaje. Urebera umuvandimwe we atotezwa cyangwa amerewe nabi ntamube hafi kandi avuga ko yabatijwe, uwo nta bukirisitu bwe! Nk’uko twabyumvise mu isomo rya mbere, abo bakirisitu b’Abahebureyi, bagiye bafungwa ubundi kandi bakamburwa ibyabo. Ngo baremeraga bagahara ibintu byabo kuko bemeraga ko nta nyungu yabyo ugereranyije n’ibibateganyirijwe mu ijuru. Ba Nyamurwanyakirisitu babamburaga ibyabo bakabamenesha bibwiraga ko abakirsitu bazashyira bakava ku izima. Nyamara mu bitotezo byose, nta na kimwe cyabagamburuje.

Duhore dufata umwanzuro natwe wo gukomera ku kwemera twirinde koroma no kuyobagurika. Dutange ubuhamya nk’uwandikiye Abahebureyi agira ati: “Twebweho ntituri abantu bo gutezuka ngo bitume tworoma, ahubwo turi abantu bafite ukwemera kuzaduhesha uburokorwe”.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu, Jilidasi, Poponi, Valeri, Afaratesi n’umuhire Manweli Dominiko, badusabire kuri Data Ushoborabyose. Amina.

Padiri Cyprien Bizimana

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho