Inyigisho yo ku wa mbere w’icyumweru cya 14 gisanzwe, Umwaka A
Ku ya 07 Nyakanga 2014
Bavandimwe, amasomo matagatifu (Hoz 2, 16-18.21-22: Zaburi 144, 2-9; Mt 9,18-26) aradukangurira kwemera Yezu Kristu. Ukwemera gutuma Yezu aza mu buzima bwacu, no mu buzima bw’abacu maze akadukorera ibyo twibwiraga ko bidashoboka. Koko nta kinanira Imana (Lk1, 37):
-Ukwemera nyako gutuma abo dutakambiye kuri Yezu basubirana ubuzima
Mu Ivanjili, Matayo atubwiye ukuntu umutware yiyoroheje yegera Yezu amusaba icyo atari kwishoborera na rimwe. Yemeye ko ubutware bwe hari aho bugarukira; yego ni umutware ariko ntashobora byose! Nta kuruhanya ngo yihamye, yigerezeho, abeshye yirarire! Azi neza rwose ko ingoma ye hari aho itarenga! Yemera ko we ubwe adashobora gusubiza ubuzima uwabubuze, ntashobora gusubiza uyu mwuka uwawubuze. Mu kwemera ububasha bwa Yezu-Kristu, yahisemo kumwegera! Ntiyarega agatuza nk’utegeka! Yarapfukamye, arasaba, aringinga ati “Umukobwa wanjye byarangiye, ariko nemera ko wowe uje ukamuramburiraho ikiganza, ko ntakabuza yakira” (Mt9, 18). Iki kiganza cya Yezu gikiza, kikazura uwari yapfuye, kinyibukije cya kiganza cy’Umusaserdoti gitanga Absolusiyo muri Penetensiya, maze uwari yarapfiriye mu byaha, akazuka. Bijye bitugirirwaho.
Uwo mwana w’umukobwa ntiyari azi ko bari kumusabira. Isengesho rituranywe ukwemera rirenga imbibi zose, rikagirira akamaro n’abatazi ko bakeneye ubuzima. Niyo mpamvu Kiliziya isabira bose nta vangura: ari abazima, ababizi n’abatabizi ko basabirwa, ari abapfuye kuko urupfu rudashobora gukumira no kuzitira isengesho ry’abemera. Babishaka batabishaka, abapfiriye mu cyaha, abagira nabi n’abapfiriye mu busabaniramana Kiliziya irabasabira kandi bazaronka ubuzima bagobotswe n’agasengesho k’abemera. Dusabirane. N’abarwanya Imana batera kabiri ku bw’ubuvugizi bw’abasenga. Isengesho ry’umwe rirokora imbaga. Zirikana amagambo ya ya ndirimbo: Ni Wowe Mugenga. Igitero: Usingizwe Yezu, uririmbwe na bose n’abatakuzi babeshwaho na we. Tugire umuco mwiza wuje ukwemera wo gusaba Misa, dusabira abacu abazima n’abapfuye, dushimira Imana cyangwa tuyiragiza iyi si n’abayituye. Burya tuba turokoye benshi. Ntibihagije ariko kwidamararira ngo uzasabirwa n’abandi. Reba ingingo ikurikira maze umenye icyo usabwa:
Ukwemera nyako gukiza nyirako akaronka ubuzima bushya ku bwa Kristu
Igitangaza cya kabiri dusanga mu Ivanjili ya none, ni ikira ry’umugore wari umaze imyaka 12 ava amaraso. We ntiyategereje gusa gutakambirwa n’abandi. Yezu we usanga abababaye, abafite agahinda n’indimba, yamusanze kare yakwiyemeza kunyura aho arahura n’uwo mugore urwaye. Koko Imana ifata iya mbere idusanganira, ariko kandi ishaka ko natwe dutera agatambwe kacu kajyanye n’ubushobozi bwacu kugira ngo tuyakire iwacu no muri twe. Uyu mugore yafatwaga nk’uwahumanye! Mu Isezerano rya kera, kujya i mugongo cyangwa se kurwara ku buryo indwara igaragaza ibimenyetso by’amaraso byafatwaga nk’ubuhumane! Icyo gihe uwo byabagaho yabaga ahawe akato, ntabe yajya mu bandi cyangwa ngo asangire nabo. N’uwo akozeho byafatwaga ko amuhumanyije! Niyo mpamvu n’abamumenyaga bamuhungaga ngo hato atabahumanya akababuza kwiturira ibitambo no kujya aho abandi bari.
Yezu we nta we anena: tuzi ko ari abanyabyaha ruharwa (abibye, abasambanye, abasoreshaga bagambana kandi bakiba…) yemeraga gusangira nabo, kugendana nabo no kuganira nabo. Yezu yaremeye maze uriya mugore amukoraho. Jésus se laisse toucher, se laisse rencontrer, se laisse approcher. Yezu nta we ahanda nta we ahinda, nta we aheza! Uyu mugore yagize ukwemera guhambaye kuvanze no kwirundurira mu Mana. Yaratekereje ati “mfa gukira gusa, ndakora ku myambaro ye, n’ubwo birankoraho ko muhumanyije, ndi igicibwa mu bandi, nta kundi, ndamusanze mukoreho, ikiba kibe, bangenere ikindi gihano, kuko nkize ubu bubabare, nta gihano nahabwa kibusumbye” ! Ibi ni ukwemera kujyanye no kwihebera Imana ukayirundurira wese, ukareka ikakugenera. Yezu ni Nyirimpuhwe. Uretse no gukiza uriya mugore, Yezu yaramukebutse, amurebana indoro tuje urukundo n’impuhwe, aramuhumuriza, amwita umwana we! Birakomeye: Umwana we! Amaraso ye; urugingo rwe, uwavuye muri we! Arangije aramukiza. Mbega amahirwe: yari yaje ari igicibwa, ataha ari: umwana wa Yezu, Uwahumurijwe n’Imana, Uwemera, Uwakijijwe.
Nyagasani twongerere ukwemera maze twe abagukoraho-bitari ku myambaro-ahubwo abakora ku mutima wawe, tukawuhabwa, tukawusenga, tukawakira mu biganza byacu cyangwa ku rurimi, tukanawurya, udukize kuko Ukaristiya duhabwa ari umutima wawe. Icyampa ukwemera gukora kuri Yezu bituma yumva ko hari umukozeho akankebuka, akampumuriza, maze akambyara. Na we muvandimwe muri Yezu, ndabigusabiye.
Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe kuri Yezu maze atwongerere ukwemera
Padiri Théophile NIYONSENGA