Ku wa 1 w’icya 1 cy’Adiventi, C, 03/12/2018
Amasomo: Is 2, 1-5; Zab 121 (122),1-2,3-4ab,4cd-5,6-7,8-9; Mt 8, 5-11
Bavandimwe, uyu ni umunsi wa gatatu dutangiye igihe cy’Adiventi . Ivanjili ya none iratwibutsa ikintu cy’ingenzi gituma umukiro wacu ushoboka: Ukwemera. Ni impano y’Imana idufasha kuyisanga no kwakira ibyiza byose ituzaniye ariko ikaba n’ubukungu buyoyoka mu kanya gato bityo tukaba duhamagariwe kukurinda ibyonnyi byigaragaza mu buzima bwacu bwa buri munsi. Mu gihe cya Adiventi dukwiye guhugukira ukwemera kwacu kuko ari ko twakiriramo umucunguzi uje gutura iwacu.
- Mu gihe cy’Adiventi twivugurure mu kwemera
Buri gihe muri Adiventi Kiliziya umubyeyi wacu itwibutsa amaza y’umukiza tuzirikana mu buryo butatu ariko bwose bwuzuzanya kandi bwuzurizwa muri Kristu umukiza w’isi. Ni byo koko umukiza yaraje, ahora aza mu buzima bwacu bwa buri munsi ndetse abana natwe, kandi azagarukana ikuzo gucira urubanza abazima n’abapfuye nk’uko tubigarukaho mu ndangakwemera yacu.
Uburyo bwo kwakira umukiza haba mu bihe byashize, haba muri iki gihe turimo ndetse no mu kizaza ku bazadukurikira, budushyira mu byiciro bibiri: abemera n’abatemera maze n’amaherezo kuri ibyo byiciro byombi agatandukana kuko abemera barakira naho abatemera umukiro wari ubagenewe ukabaca mu myanya y’intoki. Abanyarwanda bati: ‘‘Ibiganza bito byimisha umwana impengeri’’. Ukwemera gucye gutuma turonka bicye kandi hari ibyiza byinshi byari bitugenewe.
Muri iyi adiventi twihatire kuvugurura ukwemera kwacu kandi tunazirikana ko tutari twagera ku kwemera gushyitse nk’uk’uriya mutegeka w’abasirikari watangariwe na Yezu ubwe. Ese ni iki Yezu yari kumwima kandi afite kuriya kwemera? Yezu ntiyitaye ku mateka ye, ku nkomoko ye nk’umunyamahanga, ahubwo yatangajwe n’ukwemera kwe, maze atangaza umukiro. Ese twe Yezu yadutangarira nk’abafite ukwemera gukomeye kwa kundi gutuma icyo tumusabye ahita acyiduha? Abafite ukwemera nka kuriya baramutse banahari baba ari mbarwa. Nyamara Nyagasani yifuza ko baba benshi kandi baturutse muri twe abumva ijambo rye, rigereranywa n’imbuto nziza ibibwa neza n’umubibyi mwiza mu butaka butunganyije neza ngo irumbuke imbuto nziza z’ukwemera gushyitse kugeza ku butungane n’ubuzima bw’ukuri.
- Muri iyi Adiventi ukwemera kumurikire ubwigenge twahawe maze dusanganire Yezu
Imana mu bwiza bwayo, twe abo ikunda yaduhaye ubwigenge, iduha ubwisanzure butuma twakira ibyiza byayo. Hari ubwo tuba maso, tukaba abana b’urumuri, tukakira ibyo Nyagasani aduha, tugakora ibikwiye binyuze Imana, ibyo kandi isi ikabironkeramo umukiro kuko aho urumuri ruganje umwijima urahimuka. Haba n’ubwo turangara, tukajijwa, tukabaho uko umwanzi sekibi abishaka, tukajya kure y’Imana ndetse tukibeshya ko twagera no ku mahirwe asesuye Imana itinjiye mu byacu, bityo ubwigenge bwacu tukabukoresha nabi. Muri Adiventi se tubeho dute?
Umutegeka w’abasirikare ku bw’ukwemera kwe yahisemo neza aza asanganira Yezu wari uje kumuhera umukiro mu isengero ry’i Kafarinawumu, aramwegera, amubwira ikimuri ku mutima. Yakoresheje neza ubwigenge bwe aboneza agana kwa Yezu ndetse amubonamo umutegeka umusumbye, ufite ijambo rirema, rikiza, ry’irinyabubasha bushobora ibyo abantu bananiwe. Ni kenshi dusaba Imana kuko dukennye kuri byinshi dore ko na kamere yacu ari inyantege nke ariko uburyo tubikoramo haba ubwo usanga butanyuze umutima wa Yezu. Yezu anyurwa n’isengesho ry’umuntu wateye intambwe akamusanga, akamwegera, akamwinginga kandi ayobowe n’ukwemera. Umutegeka w’abasirikari arabiduhamo urugero. Ntitugasabe Yezu tutamwegereye.
- Muri Adiventi twihatire kurwanya ibyonona umubano wacu n’Imana
Ibituma umubano wacu n’Imana udindira ni byinshi ariko tuvuge ku bintu bibiri:
Ubunebwe: Butuma tuteguka ngo tuve aho turi, ngo tubone imbaraga zo gusanga Imana no gusabana na yo mu isengesho uko bikwiye maze idukize, maze nitugira tuti: ‘‘Ngwino Nyagasani Yezu’’, cyangwa se ‘‘Arakabaho uje atugana’’ bibe amagambo y’ umuntu ubwira Imana nk’uwazindutse ayishakashakana umutima utaryarya kandi utifuza gutandukana na yo bibaho. Ubunebwe butuma twiburamo ibakwe ryo gukora icyiza n’igikwiye nyamara hakagira ibindi bitubangukira. Umutegeka w’abasirikare yaranzwe n’isengesho ritakamba kuko yarashishikajwe n’umukiro w’umugaragu we. Ni uko natwe dukwiye gushishikazwa n’umukiro w’abandi.
Akamenyero no kurambirwa: Kimwe mu bishuko duhura na byo kandi kitugiraho ingaruka mu mubano wacu n’Imana ni akamenyero gatuma tubona ibintu nk’ibisanzwe, iyi adiventi ya 2018 tukayibona nk’izindi zahise, bityo ha handi ituganisha ho guhimbaza iyobera rya Jambo wigize muntu tukazahahagera nta gishya mbese ibintu byari byararambiranye. Tukazahimbaza Noheli nk’izindi zahise bityo ntidusigire ubuzima bushya. Muri Adiventi, buri gitambo cya misa kigira amasengesho yihariye ibyo hari icyo bitubwira, si ibisanzwe kandi n’ubundi ibya Nyagasani bihorana ubushyashya ariko iyo bizirikanywe umutima uhugutse.
Bikiramariya Nyina wa Jambo w’i Kibeho, we wamenye gutegereza umukiza no kubana nawe ayobowe n’ukwemera kudacogora, adusabire dutegure neza imitima yacu nta bunebwe no kurambirwa maze twakire Yezu uje atugana mu kwemera gushyitse. Mugire Adiventi nziza.
Padiri Fraterne NAHIMANA