Ukwemera kujyana ku rukundo

KU WA 2 W’ICYA 28 GISANZWE, A, 13/10/2020

Amasomo: Gal 5, 1-6; Zab 119 (118), 41.43, 44-45, 47-48, Lk 11, 37-41

UKWEMERA KUJYANA KU RUKUNDO

Amasomo y’uyu munsi aratwibutsa ko tutakiri imbohe z’amategeko: “Kristu yaratubohoye kugira ngo tugire ubwo bwigenge”. Pawulo aributsa abanyagalati ko bagomba gutura umutwaro w’ubucakara bw’amategeko maze bakemera Kristu kuko ku mukristu, “nta cyo bivuze kuba yaragenywe cyangwa atagenywe; igifite akamaro ahubwo, ni ukwemera kujyana n’urukundo”. Itegeko ry’urukundo ritugeza ku buzima nyabuzima buzira kuzima. Aba bafarizayi bo babatijwe ibiburabwenge kuko birengagiza nkana icy’ingenzi ari cyo kugira umutima usukuye usabana n’Imana mu kuri nta buryarya. Yezu arabahamagarira gutanga imfashanyo ku byo batunze kugira ngo bazatunge batunganirwe.

Tuzi ko itegeko ry’urukundo risumbye ayandi yose. Ni ukuvuga rero ko andi mategeko, imigenzo, imihango, imiziro n’imiziririzo, byose bigomba kuganisha ku rukundo. Pawulo arasobanurira abanyagalati bakuriye mu muco utandukanye n’uw’abayahudi ko kwigenyesha ari umugenzo ureba abayahudi gusa. Ntugomba kubabera umuzigo ubasubiza mu bucakara. Arabahumuriza ababwira ko bagomba kurangwa n’ukwemera kujyana n’urukundo.

Abafarizayi twumvise mu Ivanjili baracyibereye mu bucakara bw’amategeko, ntibarasobanukirwa icy’ingenzi. Yezu arabita ibiburabwenge kuko inkongoro n’imbehe bazisukura neza ndetse n’inyuma hazo bakahanoza, nyamara imbere habo huzuye ubwambuzi, ubugizi bwa nabi hamwe n’ubugome. Icyabo ni ugucungira ku kwigaragaza gusa mu maso y’abantu. Yezu abagira inama yo kurangwa n’urukundo batanga imfashanyo ku byo batunze kugira ngo byose bibatunganire.

Ese twebwe twaba turi intungane ku bw’ukwemera, impuhwe n’urukundo bituranga? Cyangwa se turi ibiburabwenge kimwe n’aba bafarizayi? Ese tuzi icy’ingenzi tugomba guharanira? Ubutungane bwacu se bwaba buruta ubw’abafarizayi n’abigishamategeko?

Isi ya none ikeneye abantu bahamije ibirindiro mu kwemera, ikeneye abahamya ukwemera kwabo nta mususu, abemera Imana bagahinduka maze bakabaho bamurikiwe n’Ijambo ryayo. Isi yacu ntikeneye intyoza mu kunonosora, kuvuga, kwandika no guhanika amajwi ariko himikwa ibinyoma cyangwa hakuzwa abanyabinyoma b’abanyabubasha; ntikeneye abirirwa bomongana babungera ku misozi bigisha bashaka abo bajugunya mu icuraburindi ry’ubuyobe bwabo; ntikeneye kandi abitwa abakristu ku izina gusa. Ubukristu si umwambaro ushyiramo mu gihe runaka ukawukuramo igihe bibaye ngombwa; ahubwo ubukristu ni ubuzima. Tugomba kubaho turi intangarugero mu bandi. Duhamagariwe kuba urumuri rw’isi n’umunyu wayo.

Umukristu nyawe si uwitarura abandi ngo kuko ari ‘abanyabyaha’. Turi mu isi ariko ntituri ab’isi. Buri wese muri twe ahamagariwe kuba intangarugero mu bo babana uhereye mu muryango, mu kazi, mu bo basangira imibereho ya buri munsi, mbese Yezu Kristu twakurikiye tugomba kumwamamaza mu buryo tubaho bwa buri munsi. Uburyo tubana n’Imana ndetse n’abantu ni inkingi mwikorezi mu kwamamaza Inkuru nziza.

Uyu munsi rero turasabwa guhitamo igice duhereramo. Ese twiyemeje kuba abapfu cyangwa ibiburabwenge? Cyangwa twiyemeje kuba intungane? Dufashijwe n’ubwenge Imana yaduhaye niduhitemo icyatugirira akamaro. Nidukurikire Yezu Kristu nta buryarya, twirinde kwishushanya imbere y’abantu twiyerekana uko tutari, ahubwo turangwe n’ubugwaneza, ukuri, urukundo n’impuhwe bityo twamamaze Yezu Kristu dushize amanga. Nyagasani duhe ubushishozi buhagije tumenye iby’ingenzi bikwiye guhabwa agaciro maze tuzabane na We ubuziraherezo, Wowe ubaho ugategeka iteka ryose. Amen.

Mutagatifu Eduwardi, udusabire.

Padri Léonidas NGARUKIYINTWARI

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho