Ukwemera kwacu gushingiye ku ki ?

Inyigisho yo ku wa 1 w’icya XXII Gisanzwe B, 03 Nzeli 2018

Amasomo: 1º. 1 Kor 2, 1-5; Zab 15 (118), 97-102; Lk 4, 16-30

Pawulo intumwa adufasha kumva neza umutima w’inyigisho zose zishingiye ku Nkuru Nziza ya Yezu Kirisitu. Nta kindi iyo Nkuru Nziza ishingiyeho kitari itangazwa ry’umutsindo w’Umwana w’Imana mu bantu. Yaje muri iyi si ngo ayimurikire umuntu wese amenye ko yinyagambura ku isi ariko agana ahandi h’ubuziraherezo kwa Data udukunda. Uri ku isi ugaraguzwa agati n’ibyayo. Imibabaro y’uburwayi, ububisha abagome bashobora kukugirira, ibyaha byuririra ku ntege nke bikagushengura umutima n’ibindi byinshi cyane birakubangamiye. Ariko se ni iki cyaguhumuriza?

Ijambo ry’Imana ni ryo ry’ibanze dukuramo umuti utugarurira icyizere. Mu gihe cya Yezu Kirisitu abo yigishaga yabakanguriraga kwemera ibyo ababwira kuko ari ko kuri gukiza. Intumwa na zo mu gihe cyazo, ni uko zigishije zishize amanga zishishikariza bose kwemera ko Yezu Kirisitu ari we Mukiza. Mu bihe byose habonetse amajwi y’abantu bagiriwe Ubuntu bwo kumenya iby’Imana. Abahanga mu by’Imana n’abatagatifu, nta kindi bahamirije abantu usibye kubemeza ko Ijambo rya Yezu Kiristu ari ryo rikiza. Muri iyi minsi ya none kugeza igihe isi izashirira, dufite Bibiliya Ntagatifu ibumbiyemo ibitabo 73 byose biduhugurira kumenya icyo Imana idushakaho n’icyo twakora kugira ngo ibyayo bituyobore.

Tugaruke ku ijambo Pawulo yatubwiye agira ati: “…igihe niyiziye ubwanjye iwanyu kwamamaza amabanga y’Imana, sinakoresheje amagambo y’akarimi keza cyangwa y’ubwenge”. Icyo yibanzeho, ni ukumenyesha Yezu Kirisitu kandi Yezu Kirisitu wabambwe ku musaraba. Imbere y’umusaraba wa Yezu ubundi nta magambo yandi, nta n’amahamba akwiye gutesha igihe. Kwitegereza Yezu Ku musaraba, birahagije kugirango twe guta igihe mu bindi bindi: kumwemera, kumwamamaza no kwitangira abandi. Mu gihe Pawulo yigishaga, hari abantu batari bake bashidukiraga ibitekerezo bihanitse bya filozofiya ku buryo bumvaga ibya Yezu Kirisitu ntacyo bivuze. No muri iki gihe bishobora kugenda uko. Usanga hari abata igihe mu bitabo bakirata ko bize nyamara nta gushyikirana na bose. Guca bugufi urangamiye Yezu ku musaraba, ni ryo banga ryo koroshya no guharanira ko abavandimwe bose bamenya ukuri kubakiza.

Dusabirane ingabire yo kwiyoroshya no gushyira imbere Yezu Kirisitu wabambwe ku musaraba. Turindwe gukerensa inyigisho kubera ibyo twakwiratana ibyo ari byo byose. Abakerensaga ijambo rya Yezu na n’ubu badutere gutekereza no kwirinda ibitekerezo byatuzamukamo bipfobya Ijambo ry’agakiza.

Yezu Kirisitu asingizwe. Umubyeyi Bikira Mariya aduhakirwe. Abatagatifu (Gerigori wa 1, Mansuwi, Bazilisa na Sandaliyo) badusabire kuri Data Ushoborabyose.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho