Ukwemera kwawe kuragukijije, genda amahoro (Lk 7,36-8,3)

Inyigisho yo ku cyumweru cya 11 gisanzwe, Umwaka C, 2013

Ku wa 16 Kamena 2013

Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE

Ukwemera kwawe kuragukijije, genda amahoro (Lk 7,36-50;8,1-3)

Bavandimwe,

Ivanjili umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye kuri iki cyummweru ngo itubere ifinguro ikubiyemo inyigisho nyinshi. Iratwereka urukundo Imana ikunda abantu bose nta kuvangura, ari intungane,ari n’abanyabyaha. Koko rero ivubura imvura abatunganye n’abadatunganye, ikavusha izuba ku babi no ku beza. Icyo Imana ishaka si uko umunyabyaha apfa. Icyo ishaka ni uko yisubiraho akagira ubuzima bw’ukuri. Ni byo Yezu yagaragarije uriya mugore byari bizwi mu mugi ko ari umunyabyaha. Reka dusesengure iyi vanjili turusheho kuyumva no gukura mo inyigisho zadufasha mu buzima bwacu muri iki gihe. Aho byabereye ni mu nzu y’umufarizayi, aho yakirira abantu. Ubwo hari nko mu ma saa sita. Ibyo baryaga n’ibyo banywaga ntibabitubwiye.Ibyo ari byo byose ni ibiryo by’umunsi mukuru.

Turebere hamwe abari bahari

  • Umwe mu Bafarizayi

Ntabwo batubwira izina rye. Ashobora kuba wowe cyangwa njyewe. Yakoze igikorwa cyiza cyo gutumira Yezu ngo basangire. Yezu aramwemerera yinjira iwe, ajya ku meza. Icyakora ntiyamwakiriye nk’umushyitsi w’umunyacyubahiro. Muri icyo gihe, “iyo bakiraga umushyitsi w’umunyacyubahiro, bakundaga kumuhobera no kumusoma, kumwoza ibirenge no kumusiga amavuta ahumura mu mutwe”. We yamwakiriye nk’umuntu usanzwe. Abonye Yezu yemeye ko umugore w’umunyabyaha amukoraho, atangira gushidikanya yibaza niba Yezu koko ari umuhanuzi nk’uko abantu benshi babivuga. Twizere ko gusangira na Yezu byamuhinduye (nk’uko byahinduye Zakewusi)akagira imyumvire nyayo y’Imana n’urukundo ikunda abanyabyaha.

  • Umugore wari uzwi mu mugi nk’umunyabyaha

Nawe ntibatubwira izina rye. Ashobora kuba njyewe cyangwa wowe. We ntiyari yatumiwe, kuko Umufarizayi yagenderaga kure abanyabyaha kugira ngo batamwanduza. Uyu mugore yashakaga kubona Yezu. Yari amufitiye inyota. Yumvaga ari we uzamuha amahoro y’umutima n’ibyishimo yabuze. Koko rero ngira ngo muzi ko nta mahoro y’umunyabyaha. Amenye ko Yezu ari ku meza mu nzu y’umufarizayi abanza gushidikanya, yibaza uko yinjira mu nzu y’umufarizayi. Ariko kubera inyota afitiye Yezu, aremera aragenda. Ntiyagenda imbokoboko yitwaza urweso rurimo umubavu. Aturuka inyuma ya Yezu yunama ku birenge bye arira. Kuriya kunama ku birenge bya Yezu umuntu yakeka ko ari nko kumuramya, kandi Imana yonyine niyo bapfukamira. Kubera ko yarimo kurira kubera ibyaha yakoze,amarira atonyangira ku birenge bya Yezu, abihanaguza imisatsi ye, agumya kubisoma, anabisiga umubavu. Mbese yakoze ibyo umufarizayi atakoreye Yezu. Ukwemera uriya mugore agaragaje kuzabera Yezu intandaro yo kumubabarira. Azi neza ko Yezu ari we ugeza imbabazi z’Imana n’umukiro wayo ku bantu. Azakirana ibyishimo bitavugwa ijambo rya Yezu “Ibyaha byawe birakijijwe”. “Ukwemera kwawe kuragukijije; genda amahoro”. Nta gushidikanya agenda yishimye, afite amahoro kandi asingiza Imana. Yezu yamutuye umutwaro w’ibyaha wari umuremereye.

  • Abari kumwe na Yezu ku meza

Bumvise Yezu abwira umugore ati “Ibyaha byawe urabikijijwe”, baratangara. Bazi ko Yezu atari umuntu usanzwe kubera inyigisho ze zitanganywe ubuhanga n’ibitangaza biziherekeza. Ariko kuba yakiza ibyaha, ni ubwa mbere bayumvise. None se Imana yonyine siyo ikiza ibyaha! Barakomeza kumwibazaho. “Uyu ni muntu ki ugeza n’aho gukiza ibyaha?” Bibwiraga ko bazi Yezu none basanze hari byinshi bataramenya kuri we; urugendo ruracyari rurerure.

  • Yezu

Yatumiwe n’umufarizayi. Ntagorana Yezu iyo umutumiye araza uko waba umeze kose, waba intungane waba umunyabyaha. Igihe bari ku meza, umugore arinjira, atangira kuhagiza ibirenge amarira ye, abihanaguza imisatsi ye, atangira kumusoma ibirenge. Yezu arabyakira kandi azi ko ari umunyabyaha. Umufarizayi biramuvangira mu byo yatekereza kuri Yezu. Yezu amenye ibyo umufarizayi atekereza mu mutima we, atangira kumwigisha akoresheje inkuru y’abantu babiri barimo umwenda utangana bose babuze icyo bishyura abarekera uwo mwenda. Uwarekewe umwenda munini arushaho gukunda shebuja. Nta gushidikanya ko iyi nkuru ivuga ibyerekeye umubano w’abantu n’Imana. (Mu buzima busanzwe ntibikunda kubaho). Yezu aheraho asobanura igikorwa cy’uriya mugore: “Nicyo gitumwa nkubwira nti: ibyaha bye byose uko bingana arabibabariwe, kubera urukundo rwe rwinshi.”Kuri Yezu amagambo ajyana n’ibikorwa. Aherako ibyo avuze abwira umugore ati”Ibyaha byawe birakijijwe. Ukwemera kwawe kuragukijije; genda amahoro

Inyigisho twakuramo

Ni nyinshi.

  • Gutumira Yezu

Dukwiriye kujya dutumira Yezu mu ngo zacu muri gahunda zacu. Igitangaza yakoreye i Kana mu Galileya azagikorera mu rugo rwanyu (Yh 2,1-11). Yego sinkwiriye ko yinjira iwanjye, ni ukuvuga mu mutima wanjye, ariko turamukeneye kugira ngo tubeho, kugira ngo tugire ubuzima bw’ukuri.

  • Ukwemera

Uriya mugore yari afite ukwemera. Niko kwamumaze ubwoba yumvise ko Yezu ari ku mufarizayi ajyayo kandi yari azi ko abafarizayi batari bwemere ko yinjira iwabo. Uko kwemera kwatumye aririra ibyaha bye. Yageze iruhande rwa Yezu Rumuri abona neza ibyaha bye ararira. Aragaragaza urukundo amusoma ibirenge kandi amusiga umubavu.

  • Byose nasanze ari umwanda

Pawulo niwe utubwira ati « ibindi byose nasanze ari umwanda aho menyeye Yezu Kristu ». Ibyo yiratanaga ni ibiki ? Ubwenegihugu bw’abanyaroma yari afite bwatumaga adashobora gushyirwa ku ngoyi n’iyo yakora amakosa nk’ay’akabwana, amashuri yize, kuba yari umufarizayi n’ibindi. Yasanze ibyo byose ari ubusa aho amariye kubona ukuri ahuye na Yezu ku muhanda ujya i Damasi. Muzi ukuntu abagore n’abakobwa bakunda imisatsi yabo, bakayitaho, ndetse rimwe na rimwe bagakererwa Misa barimo basokoza, bisiga. Ntako bisa kwiyitaho. Ariko uriya mugore yabirenzeho afata imisatsi ye miremire kandi myiza ayihanaguza ibirenge bya Yezu wagendaga n’ibirenge mu mukungugu wo muri israheli. Yari azi Yezu uwo ari we. Imbere ya Yezu agaciro k’ibintu karahinduka.

Twashimira na bariya bagore bandi bafashishaga Yezu n’abigishwa be ibintu bari bafite (Lk 8,1-3). Kuva mu ntangiriro, abagore bagize uruhare rudasimburwa mu Iyogezabutumwa. Na n’ubu biracyakomeza.

  • Kwiyoroshya

Imyifatire y’uriya mugore yaranzwe no kwiyoroshya. Yunamye ku birenge bya Yezu, abisiga umubavu uhumura neza. Biratwibutsa umugore witwa Mariya, umuvandimwe wa Marita wari « wicaye iruhande rw’ibirenge bya Nyagasani, yumva amagambo ye » (Lk 10,38-41).

  • Yezu ni nde ?

Amavanjili agerageza gusubiza iki kibazo atubwira Yezu uwo ari we. Nako aramutwereka kugira ngo azabe ari twe twifatira umwanzuro. Uriya mufarizayi aribaza niba Yezu bataramwibeshyeho bamufata nk’umuhanuzi. Kuba yemera ko umunyabyaha amukoraho ni ikimenyetso ko Yezu atazi ubuzima bw’uriya mugore. Ubundi yamwamaganiye kure. Yezu arerekana ko arenze kure umuhanuzi. Arashobora kumenya ibyo umufarizayi atekereza. Icya kabiri afite ububasha bwo gukiza ibyaha kandi Imana yonyine niyo ikiza ibyaha. Yezu ni Imana. Impuhwe zayo zigaragariza abantu bose. Abanyabyaha nibo mbere bamenya Yezu uwo ari we bitewe n’uburyo abakira, akemera ko bamukoraho n’ubwo abafarizayi bitabashimisha, bibagora kubyumva. Bo bafite uburyo bumva Imana butandukanye n’uko Yezu yigaragaza.

Bavandimwe,

Dukomeze gutangarira ubuntu bw’Imana n’urukundo rwayo idahwema kutugaragariza. Imbabazi z’ibyaha ihora itugirira, by’umwihariko mu isakramentu rya Penetensiya, zitume turushaho kuyubaha no kuyikunda. Tumenye kandi kwakira abakene, abasuzugurwa, nk’uko Yezu yabiduhayemo urugero.

Icyumweru cyiza !

A.Uwizeye

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho