Inyigisho yo ku wa gatandatu w ‘icyumweru cya 33 umwaka C, ku wa 12 Ugushyingo 2016
Amasomo : 3Yh5-8 ; Zab112(111) ,1-2,3-4,5-6; Lk18, 1-8
Bakristu bavandimwe muri Kristu, Yezu Kristu akuzwe !
Imana yacu nihabwe icyubahiro yo idahwema kutwereka impuhwe n’ubugwaneza igihe cyose twamanjiriwe. Amasomo umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye tuyazirikanyeho neza twabonamo ingingo remezo zitandukanye . Ndashaka ko tuzirikana kuri iyi : « Ukwemera n’isengesho ni mahwi ».
Abakristu b’igihe cyose bakeneye kumenya ibanga ryo gutsinda icyaha ndetse n’imizi yacyo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Mu mitima ya benshi, intambara ni yose. Yohani Mutagatifu na we yahuye n’urwo rugamba. Mu isomo rya mbere ry’uyu munsi, arashimira inkoramutima ye Gayo, kubera ukwemera agaragaza n’ineza agirira abaje bamugana bose. Ntabwo yiratana ubukungu afite ngo agire abo aheza, ahubwo ubutunzi bwe abufashisha Yohani ndetse na Kiliziya yari mukaga yashyizwemwo n’umwe mu bayobozi bayo ari we Diyoterefesi, wiyumvagamo umutegetsi kurusha kwiyumvamo umwogeza w’Inkuru Nziza. Maze agaharanira ihirwe mu byaremwe gusa.
Muvandimwe, urugero rwa Gayo ni rwo ugomba nawe gukurikiza mu mibereho yawe ya buri munsi. Ujye uzirikana kenshi na kenshi ibyiyumviro bibi byigarurira umutima wawe kurusha ibindi. Numara kubibona ufate ingamba zo kubaho unyuranya na byo, haba mu bitekerezo, haba mu magambo cyangwa mu bikorwa. Urugero: niba wumva ukururwa n’ibintu by’imburamumaro, ujye utekereza kenshi ko ubuzima bwa muntu ari ubusa. Uzirikane ukuntu ibyo byose by’imburamumaro bizahangayikisha umutimanama ku munsi w’urupfu. Uzirikane rwose ko ibyo bidakwiye umutima wuje ubwitange. Mu mvugo yawe, ujye urwanya ibintu by’imburamumaro. Uko tugenda tuvuga ikintu nabi, ni ko tugera aho tukacyanga, n’ubwo rwose mu ntangiriro twaba twaragikundaga. Na ho wavuga ikintu neza kenshi ukarushaho kugikunda. Imvugo yacu nk’abakristu igomba kuba yubaka, ihumuriza, itanga ubuzima kandi igaragaza uwo twemeye. Ntitube nk’uriya mucamanza twumvise mu Ivanjili utaratinyaga Imana ndetse n’abantu.
Ikindi kandi, ubuzima bwacu bugomba kurangwa n’isengesho. Nk’uko umuntu atareka kurya, ni na ko atakagombye kureka gusenga. Isengesho ni nk’urufunguzo rufungura umutima waheranwe n’urwango, ruswa no kutumva abandi. Uriya mupfakazi twumvise mu Ivanjili, intwaro yamishaga kuri uriya mucamanza, navuga ko ryari isengesho yaturaga Imana ubudahuga ayisaba kurenganurwa. Imana ntishobora gutuma rero intore yayo iyitakambira amanywa n’ijoro irengana( Lk18,7).
Ncuti, urasabwa kuba nawe indakemwa mu migenzereze yawe urangwa n’isengesho, ukuri n’ubutabera. Ujye wishyira mu mwanya wa mugenzi wawe, icyo gihe imanza uzaca zizaba ari intabera. Ujye ukora nk’aho ari wowe ukorerwa, utange nk’aho ari wowe uhabwa bityo bizagufasha gusohoka muri wowe maze ijisho wihozagaho urihoze ku bandi. Ibyiza wifuza ko bakugirira nawe aba ari ko nawe ubibagirira kuko wishyize mu kigwi cyabo.
Umubyeyi wacu Kiliziya idusaba gusenga twisabira, dusabira n’abandi yaba abatugirira neza, yaba abatwanga ndetse n’abadutoteza mu isengesho risoza umunsi rya « Nyagasani Nyir’Impuhwe ».Bityo impuhwe n’ubutabera bigahoberana ;umubano mu bantu ukaganza.
Isengesho tuvuga buri munsi, ni ryo rigaragaza niba twemera. Ariko se, igihe Umwana w’Umuntu azazira, azasanga hakiri ukwemera ku isi ? (Lk18, 8). Iki kibazo ni wowe kibazwa, ese ufite ukwemera, urasenga ? cyangwa uraryangaryanga mu byo ukora ! Ese uhamya Yezu muri bagenzi bawe ? Yohani arasaba Gayo umuherwe wemeye Kristu, kwita ku bantu baretse byose kugira ngo bamenyekanishe uwabambwe, agapfa, akazuka, agasubira mu ijuru. Ibyo ni byo nawe usabwa. Urasabwa kumenyekanisha Yezu Kristu mu buryo butandukanye. Twavuga nko gutanga ituro rya Kiliziya, kwitabira amakoraniro y’abasenga, imiryango y’agisiyo Gatolika, gukiranura abafitanye amakimbirane, kurwanya ruswa n’ibindi bibi byinshi byugarije ikiremwamuntu muri iki gihe.
Isengesho ryacu turiture Imana turinyujije ku mubyeyi wacu Bikira Mariya we uhora adutakambira ku mwana We ngo dutsinde ikibi kandi ngo ineza n’ubutabera byimikwe iwacu. Dusabire kandi n’abari munzego z’ubutabera kugira ngo ukuri n’umwete abe ari byo bibaranga mu mwuga wabo.
Nyagasani Yezu nabane namwe !
Padiri Sylvain SEBACUMI
Umurezi mu ishuri ryaragijwe Bikira Mariya Umwamikazi ry’ i Kabgayi.