Ukwemera ntigutamaza

Ku wa 2 w’icya 4 Gisanzwe A, 31/01/2017

Amasomo: Heb 12, 1-4; Zab 21, 26-32; Mk 5, 21-43

  1. Tumaze iminsi tuzirikana ku mugenzo nyobokamana w’ukwemera nk’uko Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi ikutwereka. Yatugejejeho ingero nyinshi z’abasokuruza bacu babaye intwari mu kwemera. Twabonye ukwemera kwa Abrahamu na Sara. Ejo hashize Isomo rya mbere ryaduhaye izindi ngero nyinshi z’abaranzwe n’ukwemera gukomeye kwabagejeje ku bikorwa by’impangare. Koko “ukwemera ni ishingiro ry’ibyo twizeye, kukatubera n’icyemezo cy’ibitagaragara. Ukwemera ni ko kwahesheje aba kera gushimwa n’Imana” (Heb 11, 1-2).
  2. Ivanjili y’uyu munsi iraduha izindi ngero mu kwemera. Yayiro, umwe mu batware b’isengero yerekanye ukwemera gukomeye igihe asanze Yezu asabira umukobwa we wari warembejwe n’indwara. Ngo abonye Yezu, yaramwegereye apfukama imbere ye, maze amutakambira akomeje, ati “Umukobwa wanjye ararembye cyane; ngwino, umuramburirero ibiganza akire” (Mk 5, 23).

Yemeraga adashidikanya ko Yezu akiza, kandi ko yumva umuntu wese umutakambiye. Yezu koko yahise abimwereka, kuko atazuyaje kujyana na we. Ndetse n’igihe bamubwiye ko umukobwa we amaze guca, ko atagomba kurushya Umwigisha ukundi, Yezu yakomeje ukwemera kwe, agira ati “Witinya! Upfa kwemera gusa!” (Mk 5, 36). Kandi koko, ukwemera ntikwatamaje uwo mubyeyi. N’ubwo umwana yari yapfuye koko, Yezu yaramuzuye amusubiza ubuzima.

  1. Mbese tuvuge iki no ku kwemera k’uyu mugore wari urwaye indwara yo kuva amaraso ayimaranye imyaka cumi n’ibiri yose? Ngo yari yarahababariye cyane, yaramariye ibintu bye mu bavuzi, ariko aho gukira akarushaho kumererwa nabi. Yari atari yahura n’umuvuzi w’ukuri, n’umuganga w’ukuri, ari we Yezu Kristu, Umukiza. Ukwemera kwe kwamukoreye igitangaza. Yemeraga ko gukora ku myambaro ya Yezu bihagije kugira ngo akire: “Byibuze ninkora ku myambaro, ye ndakira” (Mk 5, 28). Nka Yayiro, na we ukwemera kwe ntikwamutamaje. Koko agikora ku myambaro ya Yezu, isoko y’amaraso yarakamye, maze yumva umubiri we ukize icyo yari arwaye (Mk 5, 29).

Igihe Yezu abajije umukozeho, umugore yamusanze afite ubwoba kandi ahinda umushyitsi, maze amupfukama imbere, amubwiza ukuri kose. Yezu yamugaragarije umutima wuje impuhwe n’ubuntu, aramuhumuriza ari na ko ashima ukwemera kwe: “Mwana wanjye, ukwemera kwawe kuragukijije. Genda amahoro, kandi ukire indwara yawe” (Mk 5, 34).

  1. Ntiduhere mu gutangarira gusa ukwemera kw’izi ntwari zose. Ahubwo dukurikize inama tugirwa n’Ibaruwa yandikiwe Abahebureyi. Isomo ry’uyu munsi rirasa nk’umwanzuro kuri iyo ngingo y’ukwemera dusanga muri yo. Umwanditsi aradushishikariza natwe, nk’uko yashishikarije Abahebureyi, kugera ikirenge mu cy’abakurambere bacu babaye intwari mu kwemera, twiyumanganya nka bo mu magorwa duhura na yo. Ibyo tuzabigeraho niduhanga amaso Kristu, We mena mu ntwari, We ntangiriro n’iherezo ry’ukwemera kwacu.

Dukurikize kandi n’izi ngero zombi Ivanjili iduhaye uyu munsi: urugero rwa Yayiro watakambiye umukobwa we n’urugero rw’uyu mugore wakoze ku myambaro ya Yezu kugira ngo akire indwara ye. Ntidutinye kwegera Yezu kugira ngo tumutakambire, twisabira ubwacu kandi tunasabira abavandimwe bacu bakeneye gukizwa na We. Tumwegerane ukwemera gukomeye n’icyubahiro cyinshi. Natwe tumusange, tumupfukame imbere. Ntitugire icyo tumukinga. Tumukingurire umutima wacu wose. Tumubwize ukuri kose.

Yezu ntasubiza inyuma abamusanga, ntatererana abari mu kaga kandi yumva abamutakambira. Dupfa kwemera gusa! Ni We ubwe watubwiye imbaraga z’ukwemera, igihe agize ati “Koko ndababwira ukuri; iyo mugira ukwemera kungana n’impeke y’ururo, mwabwiye uyu musozi muti ‘Va aha ngaha, ujye hariya’, ukahajya; kandi nta cyashobora kubananira” (Mt 17, 20).

  1. Ukwemera gufite imbaraga nyinshi. Ukwemera ntigutamaza! Dusabe Mutagatifu Yohani Bosiko duhimbaza uyu munsi, adutakambire kuri Nyagasani arangamiye mu ijuru kugira ngo atwongerere ukwemera.

Nimugire mwese amahoro y’Imana.

Padiri Balthazar NTIVUGURUZWA

Seminari Nkuru ya Nyakibanda

 

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho