Ukwiyumanganya mu bitubabaza

Inyigisho y’uwa kabiri w’icyumweru cya 4 gisanzwe, giharwe, B

Ku ya 3 Gashyantare 2015

AMASOMO: 1º. Heb 12, 1-4; 2º. Mk 5, 21-43

Isomo ya mbere rishaka kuduha umuti nyawo mu ndwara zikanganye duhura no zo kuri iyi si. Hari uwahita akeka indwara zikanganye nk’ iyi sida ikomeje kuyogoza abantu cyangwa se kanseli n’izindi z’ibikonyozi zitinywa kubera kumunga umuntu, kumukonjakonja no kudakira! Oya da, hari indi ndwara ikwiye guhangayikisha: umubabaro, agahinda n’intimba bidashira. Ese hari umuntu n’umwe utarigeze yinjirwa n’agahinda? Birashoboka ko twe dusoma iyi nyigisho ibyo byaba byaratubayeho; biranashoboka ko dufite umutima w’intimba, amaganya n’agahinda; n’aho kandi byaba bitatureba by’umwihariko, hari n’igihe umubyeyi, umuvandimwe, umwana cyangwa inshuti baba bahangayitse bikatubabaza cyangwa bikatugiraho ingaruka. Umuntu uhuye n’ibimubabaza akunze kwiheba; hari n’igihe ahebera urwaje akiyahuza inzoga, amatabi n’ibindi biyayurabwenge cyangwa se akiyahura ngo akemuye ikibazo! Ni kenshi tuvuga ko iyi si turimo ari akabande k’amarira! Hari abantu bemeza ko bavukiye kuruha no kubabara! Kanaka kuva akiri umwana ntiyigeze yishima: yamaze kuvuka nyina yitaba Imana hashize igihe gito se nawe aba aratabarutse; yakuze bimugoye agira abantu bamushyira mu ishuri abonye akazi mu gihe gito arashyingirwa ngo hateho iminsi mike aba akoze agisida acika akaguru n’akaboko uwo bashakanye aramutererana; ubu yariyanze kuko mu buzima atigeze anezerwa! Hari n’ibindi byinshi bishengura kandi hari ingero nyinshi. Tuzagira dute?

Nta muntu n’umwe ushobora kwihanganira amagorane ahura na yo, keretse ufite ya ngabire yo kwiyumanganya ibimubabaza. Isomo rya mbere ryatubwiye ko dushobora gutera imbere duhanze amaso YEZU. Ibyo bivuze iki ku muntu utamwemera? Ntacyo. Ni yo mpamvu igihe cyose dukwiye gusaba amahirwe yo kugenda muri iyi si ariko tugana YEZU. Ni ho ibyo ducamo bitaducamo kabiri ngo bidusibire amayira y’ijuru ryo mahoro n’umunezero bihoraho. Iyo uwemera atekereje ku mibabaro ya YEZU KIRISITU, avanamo ihumurizwa akanamenya ko nyuma y’ibi hazaba umunezero gusa. Inyigisho nk’iyi isa no gusetsa cyangwa kwivugira ku muntu ugifungiranye mu mwijima w’isi atarigiramo agashashi kamutera kurangamira ijuru. Ibyo si ibintu bidashoboka: twamenye ko hari abandi bantu benshi cyane mbere yacu banyuze mu mibabaro bagera mu ijuru. Ni cyo iyi nteruro ivuga: “…ubwo duhagarikiwe n’inteko ingana ityo y’ababaye intwari mu kwemera, nitwigobotore imizigo idushikamiye n’icyaha gihora kiducogoza, maze tuboneze inzira ubutagerura mu ntambara twahamagariwe, duhanze amaso YEZU…”. YEZU ubwe waje ku isi aje kudukiza agakora ibitangaza byo gukiza nk’uriya mukobwa wa Yayiro yazuye cyangwa uriya mugore wamukozeho uburwayi bugatumuka…uwo YEZU atubwira ko muri We dutsinda ibibi byose: icyaha kimunga umutima, ibizazane duhura na byo muri iyi si n’ibindi byose…Ni ukuri dukeneye kumva uko YEZU KIRISITU akiza abantu natwe ashaka kudukiza muri iki gihe. Arahirwa utazitandukanya na YEZU kubera ingorane zo ku isi zimuriho. Si bake cyane basenga bakizihirwa ariko ibyago byaza bagasezera ku isengesho. NYAGASANI YEZU, uturinde kwinubira ibiturushya, tukurangamire cyane cyane mu buzima wabayemo hano ku isi kandi dukururwe n’ibyishimo bidashira utuzigamiye mu ijuru duhonotse amagorwa yo muri iyi si.

BIKIRA MARIYA aduhakirwe. Abatagatifu Blazi, Osikari, Adelini, Anatoli na Selerini duhimbaza none badutere ingabo mu bitugu mu rugamba twahamagariwe. Twizeye kuzarutsinda cyane cyane ko tutararwana bigeze aho kuvushwa amaraso mu ntambara y’icyaha turimo.

Padiri Cyprien BIZIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho