Umubibyi mwiza

Inyigisho yo ku cyumweru cya 15 gisanzwe, A,  ku wa 12 Nyakanga 2020.

Amasomo: Iz 55,10-11; Zab 64, 10.11.12-13.14 ; Rom 8,18-23 ; Mt 13,1-25

Nyagasani ni umubibyi mwiza ubiba imbuto nziza

Bakristu bavandimwe, kwakira neza icyo Imana itubwira ni yo nzira iboneye iganisha ku buzima n’umukiro nyabyo. Nk’uko amasomo matagatifu abigarukaho, iryo jambo rya Nyagasani ni irinyabubasha, rirarema, ritanga ubuzima kandi rikabubeshaho.  Nk’uko umuhanuzi Izayi abitubwira, ni ijambo rigereranywa n’imvura idashobora kugwa ngo isubire ku ijuru itarangije umurimo wayo, kandi twese tuzi ko ikibura imyaka ikarumba ari imvura. Nyamara nk’uko turanabigarukaho, imvura iramutse iguye, ariko ku mpamvu zinyuranye ubutaka ntibuyakire nta wazategereza umusaruro. Bavandimwe, tuzi ko umukiro wa muntu, mbere y’uko ugaragaramo uruhare n’umuhate bya buri wese, ari umugambi w’Imana.

1.Ameza y’Ijambo

Amasomo matagatifu y’uyu munsi cyane cyane ivanjili y’umugani w’umubibyi, aragaruka  ku ruhare rwa buri wese kugira ngo uwo mukiro ukunde ushoboke. Kugira ngo  iryo jambo rya Nyagasani rirangize umurimo waryo mu buzima maze burumbuke imbuto, ni ngombwa ko umuntu yemera kuryumva no kuryakira nyuma akabeshwaho na ryo bityo ingoma y’Imana igakura muri we. Koko rero,  nk’uko Mutagatifu Irene (Irénée) wa Liyo (Lyon) abitwibutsa, Imana yaturemye nta ruhare tubigizemo ariko ntiyadukiza tutabyemeye. Nitwakire neza  iryo jambo mbese nk’ ubutaka bwiza bwakira imbuto nziza maze amaherezo bukarumbuka imbuto nziza kandi nyinshi.  Barakagwira abumva icyo Imana ivuga. Yezu, ati: ‘‘Amaso yanyu arahirwa kuko abona, amatwi yanyu arakeye kuko yumva’’.

Kiliziya ya Kristu umuryango tubarizwamo, ihora ihamagarirwa kwigishwa no kwigisha. Ibigize inyigisho yakira kandi itangaza nta handi bikomoka ni mu Ijambo ry’Imana. Mu gitambo cy’Ukaristiya iyo tumaze gusomerwa ibyanditswe bitagatifu baragira bati: ‘‘Iryo ni ijambo ry’Imana’’, cyangwa bati: ‘‘Iyo ni Ivanjili Ntagatifu’’. Si ibisanzwe, si iby’abantu, ni iby’Imana ariko bigenerwa twe abayo ikunda ngo bitubesheho.  Iryo jambo ni rikuru, rikwiye gukundwa no  kubahwa, rikwiye gukomeza guhabwa umwanya w’ibanze, rikwiye kwakirwa neza, niba dushaka ko ubuzima bwacu bugira icyerekezo. Hashize igihe gito Nyirubutungane Papa Fransisko ashyize muri kalendari ya liturujiya,  icyumweru cyagenewe kuzirikana ku Ijambo ry’Imana. Inama nkuru ya Vatikani ya II yashatse kongera gushimangira agaciro gakomeye k’ijambo ry’Imana mu gitambo cy’Ukaristiya no mu yandi masengesho, mbese nk’igice ndasimburwa kidufasha kumenya ugushaka kw’Imana. Koko rero mu gitambo cy’Ukaristiya, icyubahiro dukwiye kugirira ibyanditswe bitagatifu kidushyitsa ku myumvire nyayo y’ igitambo nyabuzima cya Kristu, maze ayo meza yombi (y’ijambo ry’Imana n’ay’igitambo) twayasabaniraho muri Liturujiya ntagatifu, tukagira ubuzima.

2.Abumva Ijambo n’abataryumva

 Tugarutse ku mugani w’umubibyi tumenyereye kumva kenshi ariko tudashobora gukonoza no guheraheza kuko ubumbatiye ubuhanga bwa Kristu, we Buhanga na Jambo w’Imana, hari byinshi twazirikana. Hari bimwe twibaza: Kuki  imibereho y’abumva Ijambo ry’Imana n’abataryumva, akenshi tutabona aho itandukaniye? Kuri bamwe ububasha bw’Ijambo rya Nyagasani bushingiye he? Nitwibuke ko imbuto zirumbukwa n’abakiriye ijambo ry’Imana  akenshi zigaragariza mu mutuzo nta kwiyamamaza cyane. Ikibi n’icyago ni byo bikunze kuvuza ubuhuha, bikamamazwa, ndetse akenshi ugasanga amatwi yacu asa n’abangukirwa kubisamira hejuru. Nyamara tumenye ko na n’uyu munsi hari abantu b’umutima mwiza bumvise ijambo rya Nyagasani rikabahindura, rikabaha uburyo bushya bwo kubaho bahesha Imana ikuzo. Ntitukihebe kuko tutumva abo bavugwa kenshi, isi yacu ni uko ibayeho. Ni isi yamamaza ikibi nk’aho inkuru nziza itakinogeye amatwi ya benshi.

3.Yezu arigisha akajijura

Yezu yaciye umugani w’umubibyi kuko yakundaga kuvugira mu migani agamije kwigisha no kujijura, maze arangije aranawusobanura. Atangira gusobanurira abigishwa be iby’uyu mugani, dore ko ijambo ry’Imana rikwiye gusobanurwa neza, ngo ryumvwe neza, ryakirwe neza, maze rirumbuke imbuto nziza, Yezu aragira ati: ‘‘Mwebweho nimwumve’’. Abakristu ba none dukwiye kumva icyo Yezu avuga muri ibi bihe. Kumva birakomeye ndetse biratugora ariko ni ngombwa cyane. Ntawakorera Imana atumva icyo imubwira mu ijambo ryayo. Niba ushobora gutega amatwi ijambo ry’Imana ntiwumve icyo ivuga, birumvikana ko ubuzima bwawe buzabaho nk’ubw’abatigeze batirimuka bajya hamwe duhurira twumva iryo jambo. Kumva  ni ingabire dukwiye guhora dusaba. Umuhanga  wo mu bihe byo ha mbere witwa Konfusiyusi (Confucius) ni we wagize ati: ‘‘Niba umuntu afite amatwi abiri akagira n’umunwa umwe, ni ukugira ngo yumve inshuro ebyiri kuruta uko avuga’’. Amatwi yumva Imana tuyobowe n’ukwemera cyane cyane muri ibi bihe turayakeneye.

Mu bihe bitatworoheye turimo  twatewe n’icyorezo Kovid 19, aho imbaga y’Imana ikomeje gutakamba ngo yongere  isengere hamwe uko byahoze, twanibaza tuti: ‘‘harya mbere y’icyo cyiza twumvaga dute icyo Imana itubwira? Muri ibi bihe se aho urugo rwacu nka kiliziya nto ari ho hantu honyine dushobora kumvira iryo jambo rya Nyagasani, ho turyakira dute? Igihe se kandi tuzaba twongeye guhura nka mbere turi imbaga yakoranye tuzumva dute icyo Imana itubwira?

4.Ikimenyetso cy’uko dushaka kujijuka

Umwitozo wo gutega amatwi ijambo, wo kumva icyo Imana ivuga dukwiye kuwukuza muri twe. Si twe tubyiha, ni ingabire y’Imana dukwiye kwakira.  Bimwe biradutangaza mu kwitegereza kamere muntu n’intege nke zayo, aho umuntu azinduka agiye gusenga ku bushake bwe ariko akiburamo ibyishimo byo gutega amatwi ijambo ry’Imana, akarambirwa, akabihirwa, ugasanga Imana iri kubarirwa iminota nk’aho igihe cyose atari icyayo. Ni hamwe isengesho ryiza ari rimwe ryihuse kabone n’ubwo hari ibyarikurwamo. Ni hamwe inyigisho nziza ari ingufi kabone n’ubwo itasobanura iby’ibanze mu ngingo nyinshi twari dukeneyeho urumuri. Iyo tugeze aho, twibaza mu by’ukuri niba ikibazo kitaba gishingiye ku rukundo ruke dukunda Imana bityo ntitunyoterwe no kumva ibyayo, mu gihe kumva ibindi usanga bidushishikaje cyane ndetse tukabona igihe kiducika bwangu hakaba n’ubwo tuvuga ko igihe cyabuze.

Mu masengesho abayahudi bavugaga buri munsi bibutswaga iri jambo rikomeye: ‘‘Israheli tega amatwi’’ (Ivug 6,4). Gutega amatwi Nyagasani utwibutsa amategeko n’amabwiriza, utwereka inzira dukwiye kunyuramo ngo tuzagere ahagenewe intungane, ni ijambo ridasaza ku muntu w’ibihe byose. Nta warumbuka imbuto z’ubutagatifu n’ubutungane atumva icyo Imana imubwira. Nta waba umuntu unogeye Imana kandi ubereye igihugu (société), atateze amatwi Imana Soko  y’ubutungane, Soko y’ibyiza byose.

5.Turi mu kihe cyiciro cy’abumva?

Mu kwisuzuma kwacu tumurikiwe n’iyi vanjili y’umubibyi twongere kwibaza igice tubarirwamo mu kwakira Ijambo rya Kristu tugaruka ku byiciro bine atubwira:

1). Abafite imitima ikomeye?

Hari abantu bafite imitima ikomeye itakira ijambo rya Kristu, ku buryo kuvuga iby’Imana kuri bo ari ukubatesha igihe. Ni ba bandi batwawe n’ibirangaza binyuranye mu isi (société), bakurikiye inyungu zinyuranye, ku buryo icyo Imana ivuga ntacyo kikibabwiye byaba mu kubibutsa, mu kubahwitura no kubamurikira. Icyakora iyo ukomoje ku Mana yifuza ko abantu baremanywe ubwigenge bwo gukora icyo bashaka, aho ho bakwakira bwangu, ariko se ubwigenge bavuga ni ubuhe?

2). Abantu bahindagurika?

Nyuma yo kumva no kwakira ijambo rya Nyagasani bigiramo ibinezaneza by’akanya gato, yewe bakaba bagurumanamo n’umuriro w’urukundo rw’Imana n’urwa mugenzi wabo, ubabonye akibeshya ko ahuye n’umukristu wakataje.  Ariko nyamara uwo muriro ugurumana muri bo uba umeze  nk’umwe w’amashara. Mu gihe gito ugasanga basubiye kwiberaho nka mbere.

3). Abareshywa n’imihihibikano y’isi?

Hari abantu bumva ijambo rya Kristu ariko nyamara imihihibikano y’isi ikabareshya kurusha iryo jambo ndetse bakabaho mu buryo buvuguruzanya na ryo. Abo akenshi tubasanga mu babonye imaragahinda yabo mu bukungu, mu kwiyegurira ingengabitekerezo zinyuranye za politiki (ideologies politiques), mu kwiyegurira ubushakashatsi n’ubuhanga ariko Imana yashyizwe ku ruhande.

4). Ab’umutima mwiza?

Kristu kandi avuga icyiciro cya kane cy’abantu b’ umutima mwiza. Bamwe bahora bagira bati: ‘‘Ndashaka kumva icyo Uhoraho ambwira’’. Aba bakira ijambo neza maze rikabashigamo imizi, rikabahindurira icyerekezo cy’ubuzima, bakabaho barumbuka imbuto z’ubutungane. Babaho barwana urugamba rwo kubaho mu buryo butavuguruzanya n’icyo Nyagasani abifuzaho. Bumva ijambo rye kandi bakarikurikiza.

6. Kwakira neza Ijambo ni ko kwera imbuto

Bavandimwe, uburyo twakira Ijambo ry’Imana ni na bwo ntandaro y’imbuto turumbuka mu bukristu bwacu. Niba hari uwumvise bavuga urukundo rwa Kristu, impuhwe ze, ubudahemuka bwe, akanumva impuruza idusaba kumwigana agatangira urugendo n’urugamba rwo kugenza nka Kristu ari na ko amusaba imbaraga dore ko twe tutishoboye, nta kabuza Kristu azaza abane na we amushoboze. Ariko niba iyo ntambwe ya mbere yo kumva icyo Kristu avuga itatewe, nta n’imbuto dukwiye gutegereza ngo ni uko twahuye nk’ikoraniro ry’abakristu tugaturira hamwe igitambo cya Kristu, ngo ni uko twagiye mu rugendo nyobokamana, cyangwa se turi mu muryango w’agisiyo gatolika. Igihe cyose imibereho yacu atari iya muntu wahindutse cyangwa uri mu nzira yo guhinduka, biba ari ikimenyetso ndakuka ko ijambo rya Kristu ritarakirwa mu buzima.

Bavandimwe kuba mu buzima bwacu tutarumbuka imbuto nziza si ikibazo gikwiye gushakirwa ku mubibyi ari we Nyagasani kuko ahora ari mwiza. Si ikibazo cy’imbuto abiba kuko ijambo rye rihora ari ryiza. Cyaba ikibazo cyo kutaryakira neza uko bikwiye.

Dusabirane kandi dusabire isi kugira ngo imbuto nziza zibibwa na Nyagasani zakirwe n’ubutaka bwiza ari yo mitima yacu. Imbuto Nyagasani abibye mu mitima yacu kuri iki cyumweru cya 15 gisanzwe ndetse n’izindi zose adahwema kutubibamo, tumusabe azihe kurumbuka.

Bikiramariya nyina wa Jambo adusabire kumwakira no kwakira ibyo atubwira maze tubeho mu buryo buhesha Imana ikuzo.

Padiri Fraterne NAHIMANA

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho