Umubibyi ubibana ubuntu

Amasomo yo ku wa gatandatu w’icyumweru cya XXIV

Ku wa 23 Nzeri 2017

1 Tim 6, 13-16 Z 99,2-5, Lk 8,4-15

Imbuto yatubibwemo

Umugani w’umubibyi tuwumvise kenshi kandi mu gice gikurikiyeho Nyagasani arwusobanura. Yezu aratwereka uko Ingoma y’ijuru itangira mu mitima y’abantu, yagabanijemo ibice bine agereranije n’aho imbuto yaguye : iruhande rw’inzira, mu rubuye, mu mahwa no mu gitaka cyiza. Uyu mugani uraduha igitekerezo gisanzwe ariko kijyaniranye n’inyigisho y’iyobokamana n’imyitwarire y’abantu.
Ubuhinzi cyane cyane ubw’ibinyampeke buramenyerewe mu gihugu Yezu yigishijemo, ku buryo amagambo yumvikana neza akanaryohera abamwumvaga.
Umubibyi ubiba arakora ibyo amenyereye ariko umuntu yagira ati « ntabwo azi kubiba » none se ko imbuto nyinshi ibyiciro 3 ari izaguye ahadakwiye. Aha bikaba biterwa n’uko aho abiba hateye ahubwo we akabibana ubuntu, ukwihangana n’amizero. Arabibana ubuntu n’ukwihangana kuko atinuba kubera imbuto zigwa ahadakwiye ntibimuce intege. Arabibana amizero kuko akomeza kubiba ku buntu kandi akabiba nyinshi atitaye kuzo yatakaje.

Yezu ubwe yasobanuye icyo uyu mugani uvuga. Yezu yavuye mu ijuru aza mu nsi kubiba Ijambo rye, kwamamaza Ingoma y’Imana itangirira mu mutima wa buri wese. Ijambo ry’Imana dukomeza kuribwirwa, kuko itarambirwa kutubwira. N‘ubwo imbuto yaguye ahantu hatatu hadakwiye ubanze kuri iki gihe cyacu aho hantu hadakwiye hariyongereye. Uretse Ijambo ritera imbuto twibukeko noneho hari abakiri iryo Jambo bakagaragara nk’abaricengewe ahubwo bakarwanya n’imbuto ryera mu muryango w’Imana ariwo Kiliziya. Ni benshi mu bakristu bakwiyerekana nk’abakiriye Ijambo ry’Imana ariko bagakora ibikorwa bisenya umuryango w’Imana, ntibishimire imbuto zera ku bikorwa bya bagenzi babo. Uretse rero no kuba imbuto zaguye ahadakwiye hiyongeraho guhinduka imungu zirya za zindi zeze ku mbuto zaguye ahantu heza. Bityo umubibyi akahahombera, uretse ko yihangana.

Burya Imana iratwihanganira
Buri wese agereranije ibyo yabwiwe kuva aho amenyeye Inkuru Nziza yasanga ari byinshi. Hari ibyo twumva mu Gitambo cy’Ukaristiya, hari ibyo dusoma ubwacu yewe hari n’ibimenyetso binyuranye Imana ikoresha kugira ngo itwigaragarize mu mibereho yacu. None se imbuto ni izihe ? Hari imbuto dusabwa kwera twebwe ubwacu tukabaho nk’abamenye Kristu nk’abagengwa na Kristu ntitube ibyigenge. Bityo imibereho yacu ikaba iyo guha Imana ikuzo n’iy’ibyishimo dukesha kumenya Imana.
Hari n’imbuto twerera umuryango w’Imana Kiliziya. Tugahera ku bavandimwe, kubo tubana, kubo dukorana, kugera ku matsinda manini. N’iyo tuteze imbuto Imana umubibyi wihangana kandi ugira ubuntu irongera ikadutungisha Ijambo ryayo ngo irebe ko hari icyavamo.

Padiri KAroli Hakorimana
Madrid/ España

Publié le
Catégorisé comme Inyigisho