Inyigisho yo ku wa kabiri w’icyumweru cya 3 gisanzwe, Umwaka A
Ku ya 29 Mutarama 2014 – Yateguwe na Padiri Alexandre UWIZEYE
Bavandimwe,
Dukomeze turyoherwe n’Ijambo ry’Imana Umubyeyi wacu Kiliziya yaduteguriye ngo ridutungire ubuzima. Tuzirikane ku mugani w’umubibyi.
Yezu aratubwira ubwoko bune bw’ubutaka umubibyi yabibyemo imbuto bugashushanya uburyo abantu batega amatwi Ijambo ry’Imana, bakaryakira, bakarishyira mu bikorwa. Ariko dushishoje neza, twasanga ari ubwoko bubiri gusa : hari ubutaka ubwera imbuto hari n’ubudatanga umusaruro.
-
Ubutaka budatanga umusaruro n’ubutanga umusaruro
Burimo ibice bitatu. Icya mbere ni iruhande rw’inzira. Imbuto zahaguye zahise ziribwa n’inyoni. Umuhinzi ntacyo azahakura. Igice cya kabiri ni ubutaka bw’urubuye. Imbuto zahaguye zahise zimera. Umubibyi arishima ati « Nzasarura ». Nyamara byahe byo kajya. Akazuba ntikavuye zose zikuma !
Igice cya gatatu ni mu mahwa. Naho imbuto zarameze. Ariko amahwa azirusha imbaraga, ntizatanga umusaruro.
Icyiciro cya kabiri kigizwe n’ubutaka bwiza, bwera imbuto. Imwe mirongo itatu, indi mirongo itandatu indi ijana. Umubare si wo w’ingenzi, igikuru ni ukwera imbuto umuhinzi akazasarura. Ntabe yaragokeye ubusa.
Ni umugani, icyakora burya ngo « Umugani ugana akariho ». Uyu mugani urerekana uburyo imitima y’abantu yakira Ijambo ry’imana.
-
Uko twakira Ijambo ry’Imana
Yezu yashyize abantu mu byiciro bine akurikije uko bakira Ijambo ry’Imana bakera imbuto. Icyakora urebye neza ni ibyiciro bibiri by’ingenzi : imitima yakira Ijambo ry’Imana rikera imbuto n’imitima yanangiye.
Muri iyo mitima yanangiye, hari iyo agereranya n’ubutaka buri iruhande rw’inzira. Ijambo ry’Imana ni nk’aho ryinjirira mu gutwi kumwe rigasohokera mu kundi. Sekibi ahora arekereje akabarangaza, Ijambo ry’Imana ntibaryakire. Umukristu akava mu Misa wamubaza uti « Ese bigishije iki ? » Ati « Yewe, Padiri yigishije neza cyane. Rwose wahombye kuba utaje mu Misa ». Ese ntiwambwira muri make ? « Keretse uwari uhibereye, naho ubundi mbese nahera he… agokomeza muri ibyo…” Mbese yumvise amajwi ariko ntacyo atahanye ngo kimwubake abe yagisangiza abatashoboye kujya mu Misa. Mbese abatere inyota nabo ubutaha bazikubite agashyi. Kuvuga ko Padiri yigishije neza, nta jambo na rimwe wasigaranye mu byo yigishije, utibuka n’umwanditsi w’Ivanjili basomye … nta musaruro uzavamo.
Igice cya kabiri ni imitima yanangiye imeze nk’urubuye. Abo ngabo,
« Iyo bamaze kumva Ijambo, ako kanya baryakirana ibyishimo, ariko ntirishore imizi muri bo, bakarimarana igihe gito; hatera amagorwa cyangwa batotezwa bahorwa iryo Jambo, bagahita bagwa ». Ni nka wa muriro w’amashara (ibishangara). Iyo haje ibitotezo bibagirwa ko bakurikiye Yezu wabambwe ku musaraba.
Igice cya gatatu ni abo agereranya n’ubutaka bwo mu mahwa. Aba bakristu « bumva Ijambo, ariko imihihibikano y’isi, n’ibishuko by’ubukungu, n’ibindi byifuzo bibi bibatwara umutima, bigapfukirana iryo Jambo, ntiryere imbuto na busa ». Ubanza abenshi turi muri iki gice. None se Ijambo ry’Imana ntiturikunda ? Ntituryakirano ibyishimo ? Ariko se imbuto ko ubanza ari nkeya, noye kuvuga ko ntazo ? Aho ntitumera nka wa mwigishwa wari ufute ibihanga yajya kubatizwa Padiri yamubaza ati « Wanze Shitani ? » agasubiza ati « Ndavanze ! ». Buri wese akwiye kwisuzuma (akareka gusuzuma abandi).
Ikiciro cya kabiri ni imitima imeze nk’ubutaka bwiza. Abo ni « abumva Ijambo bakaryakira, bakera imbuto, umwe mirongo itatu, undi mirongo itandatu, undi ijana.»
-
Ese naba ndi mu kihe gice ?
Nkeka ko hari ubwo tubinyuramo byose. Icyakora, kugira ngo ubutaka bube bwiza, butange umusaruro ushimishije, ntibyikora; bisaba ingufu nyinshi. Umuhinzi ararima, agatabira, agakuramo amabuye, akarandura urwiri, agafumbira, agasasira, mu mpeshyi akavomerera, … Umuhinzi agera ku musaruro yiyushye akuya. Bisaba ubwitange n’ukwihangana.
Niba dushaka kugera ku butungane, hari byinshi twakwigira ku muhinzi.
Kiliziya umubyeyi wacu iduha ibyo dukeneye byose kugira ngo tugere ku butagatifu. Ariko ni twebwe tugomba kubyakira tukabibyaza umusaruro. Ntitumere nka ya mashyi mato yimisha umwana impengeri. Kiliziya iratwigisha, iradutagatifuza ikoresheje amasakramentu, ikatuyobora mu nzira igana Imana. Nitutera imbuto ntituzashakire urwitwazo ku bandi kuko ahanini ni twe bizaba biturutseho.
-
Imbuto Umubibyi adutegerejeho ni izihe?
Ni nyinshi. Ariko yazitubwiye mu magambo make muri Matayo 5, 13-16, aho agira ati “ Muri umunyu w’isi. Muri urumuri rw’isi. Urumuri rwanyu nirumurikire abantu nibabona ibyiza mukora basingize So uri mu ijuru”. Kuba umunyu n’urumuri ntibisaba amashuri ahambaye, ntibisaba amafaranga y’igishoro, ntibisaba gukora urugendo rurerure. Yezu adusaba guhera aho turi, aho dukora, aho twiga, mu bo tubana, mu bo dukorana, mu bo duhura. None se abanyrwanda tibavuga ko “Ijya kurisha ihera ku rugo!”
Ikindi kwera imbuto nta kubishyira kera. Ngo nindangiza amashuri nibwo nzabera abandi urumuri. Ngo nimbona akazi nibwo nzagira icyo nkora. Ngo ninubaka urugo nibwo nzabera urumuri uwo tuzarwubakana! Oya. Tangira uyu munsi.
Uzitegereze igishyimbo. Ntikicisha inzara uwagiteye. Hashira iminsi mike akarya umushogoro. Iminsi yakwicuma ho gato, akarya imiteja. Akazakurikizaho kurya ibitonore. Akazarya ibyumye yitonze. Ni byiza kugira gahunda z’igihe kirekire, ariko niba ubu wiyicariye ntacyo ukora ntacyakwemeza ko izo gahunda uhora wimura uzageraho ukazishyira mu bikorwa. Tangira were imbuto aho uri n’uburyo ufite bwaba bwinshi bwaba buke. Twese ntituzera imbuto ijana, cyangwa se mirongo itandatu. Igishimisha Nyir’umurima ni uko twera imbuto. Ntitumere nka wa mutini wari warakuze, ufite amashami menshi n’amababi atohagiye, ari nta kabuto na mba (Mt 21, 18-19).
Bavandimwe, igihe kirageze ngo twisubireho. Twakire Ijambo ry’Imana twemere ko riduhindura tukera ibuto z’urukundo, amahoro, ibyishimo, kwihangana, ubugwaneza, ubuntu, kumenya kwifata, kubabarira,… Dukwiye kumenya ko aho turi Nyagasani atahadushyize kubera kubura uko agira, ahubwo ni umugambi adufiteho. Akazi ukora ntugire ngo ni uko urusha abandi ubwenge, ubwiza cyangwa se ubutoni. Imana hari umusaruro igutegerejeho kandi uri indasimburwa. Icyo Imana igutegerejeho nutagikora ntawe uzagikora mu mwanya wawe.
Umugambi rero ni ukwera imbuto nziza kandi nyinshi mu ngo, mu miryangoremezo, mu baturanyi, ku kazi, mu mashyirahamwe, ku ishuri,… igihe cyose no muri byose. Ubukristu si umwambaro wo ku cyumweru ahubwo ni ubuzima bwa buri munsi. Bukeneye kwitabwaho kugira ngo umusaruro wiyongere. «Ufite amatwi yo kumva, niyumve!»
Padiri Alexandre UWIZEYE